Ejo hashize nkimara gusoma ibaruwa ifunguye Diane Rwigara yandikiye Perezida Paul Kagame ku iyicwa ry’abarokotse jenoside, navuganye n’inshuti yanjye, Felix, nawe warokotse jenoside, mubwira iyo nkuru y’urucantege.
Mu magambo ameze nk’ubuhanuzi, Felix (izina rihinduye), yarambwiye ati: ‘’ ibirego Diane ashinja Leta muri iriya baruwa ye, ntabwo nzi neza ukuri kwabyo. Ariko ibi ngiye kukubwira nubona bibaye byamurikira umuntu wese usesengura aho ukuri guherereye’’.
Kanda hano usome ibaruwa ifunguye Diane Rwigara yandikiye Perezida Kagame
Nuko arakomeza ati: ‘’ Ubu tuvugana inyandiko iri bunyuzwe mu binyamakuru wasanga iri gutegurwa. Inzego zibishinzwe, nizimara kuyinoza zirarahamagaza Naphtal, umunyamabanga wa IBUKA cyangwa Jean Pierre, Perezida wayo, ngo baze babafotore, ahasigaye inkuru itangazwe mu izina rya IBUKA’’.
nta bwo nahamya 100% ko ariko byagenze, ariko , nanjye nkuwabaye mu nzego za IBUKA n’indi miryango ya sosiyete sivile mu Rwanda, ndabizi ko koko ubwisanzure bw’iyo miryango bugerwa ku mashyi.
Icyokora nasubije Felix nti, IBUKA ubona yatinyuka ite kwiteza ikimwaro bene ako kageni? Ibuka yaba yaracecetse igihe abo ishinzwe kuvugira bicwaga, noneho ikavuga ubu ngubu yamagana abinubira iryo yicwa mu gihe yaruciye ikarumira ubwo icyaha cyakorwaga? Felix, yansetse, arambwira ati: Ntukigize nkana!
Bidatinze mu gitondo cya kare ibyo Felix yahanuye byabaye impamo!
Naphtal, Umunyamabanga wa IBUKA yagaragaye mu kinyamakuru igihe.com yamagana Diane Rwigara, anavuga ko nta barokotse jenoside bicwa mu Rwanda. Icyokora uwo munyamabanga ntacyo yatangaje ku kibazo nyirizina cy’amazina y’abarokotse basaga 50 Diane Rwigara agaragaza ko bishwe mu ibaruwa ye.

Yaba Naphtal wavugiye ibuka, yaba na Bizimana Jean Damascene wavugiye CNLG mu nkuru yanyuze mu kinyamakuru igihe.com , bose bikomye cyane Diane Rwigara. Igitangaje ni uko ntawavuze niba koko abavuzwe mu ibaruwa batarishwe, ko hari imanza zabaye cyangwa niba hari amaperereza yakozwe agamije kumenya imfu z’abo bacitse ku icumu bivugwa ko bishwe n’inzego za Leta kubera gukekwaho gukorana n’abayirwanya.
Ngo umwera uturutse I bukuru bucya wakwiriye hose.
Ubu nandika iyi nkuru, maze kwakira ubutumwa buteye agahinda, umwe mu barescape ubusanzwe uvuga rikijyana yanyandikiye kuri WhatsApp, avuga kuri iki kibazo cy’abacitse ku icumu bishwa.
Rwagasana (izina rye narihinduye) we nta nubwo aca hejuru y’umuzi w’ibibazo nkuko Ibuka n’ikigo cya Leta cyo kurwanya Jenoside (CNLG) babigenje. Ahubwo Rwagasana agaragaza ko abishwe nka Jean Paul Mwiseneza aribo bizize ngo kuko bakoreshwaga na Diane Rwigara.
Rwagasana yanyadikiye ati: ”Gasake, …..Mu bishwe, Diane Rwigara avuga, yahereye kuri Jean Paul Mwiseneza ( bakunda kwita Nyamata). Niwe wari umubabaje kuko niwe yakoreshaga…’’
Rwagasana namubajije nti ese kuba umuyoboke wa Diane Rwigara cyangwa gukoreshwa nawe byabaye icyaha gihanishwa igihano cyo gucibwa umutwe ryari? Ntegereje ko umuvandimwe Rwagasana ansubiza.
Nuko arakomeza agira ati, Diane ntagamije gutabariza abarokotse jenoside ahubwo ni inyungu ze bwite kuko hari n’abo avuga mu ibaruwa batarokotse Jenoside.
Maze hafi imyaka 10 nandika kandi nkurikirana inkuru z’abacitse ku icumu bagenda bicwa, harimo n’urupfu rwa Jean Paul Mwiseneza nanditseho kenshi kuri uru rubuga.
Nagaragaje impungenge z’uburyo Leta idashyira imbaraga mu kwamagana ubwo bwicanyi no kugeza mu butabera abakekwa. Bisa nkaho no kubivugaho ari kirazira.
Nibazaga impamvu IBUKA, CNLG, itangazamakuru rya Leta n’izindi nzego zitinya kwamagana ku mugaragaro ubu bwicanyi bumaze gufata intera ndende. Nta gisubizo ndabona kuri ibi bibazo kugeza ubu.
Niba n’umuntu wohereza ubutumwa kuri email cyangwa WhatsApp yibereye mu cyumba cye inzego z’umutekano zibasha kumufata, ni gute zinanirwa guta muri yombi abishe Jean Paul Mwiseneza n’abandi bavugwa mu ibaruwa ya Diane Rwigara?
Niba koko inzego za Leta ziri inyuma y’ubu bwicanyi nkuko Diane Rwigara abivuga, byaba byumvikanisha impamvu hari igihu kinini kuri iyi dosiye.
Uko biri kose, nkuko, Felix, mushuti wanjye, yabimbwiye ejo bundi, uburyo IBUKA na CNLG n’abandi bakomeje kwitwara mu gusubiza ibaruwa ya Diane Rwigara, biraca amarenga y’aho ukuri guherereye kuri icyi kibazo. Ends.
Kanda Subscribe ubone n’izindi nkuru nshya zigisohoka.
Soma izindi nkuru z’abarokotse bishwe:
- Mwise neza yatemwe muri jenoside ntiyapfa, 2007 barasubira, none abe abasize mu gahinda.
- A Genocide Widow Killed as she Seeks Compensation
- Uzamukunda warokotse jenoside yishwe atemwe.
- Urw’Ikirenga ruraburanisha urupfu rw’ uwacitsekucumu wajombwe ibiti mu gitsina mugihe cya Gacaca
- Ruhango: Uwarokotse jenoside yakubitswe bimuviramo gupfa
- Undi wacitse ku icumu yishwe ajugunywa mu mugezi
- Abarokotse Jenoside bakomeje kwicwa umusubizo
- Musanze: Uwacitse Ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi yishwe
- Uwacitse ku icumu uhagarariye IBUKA mu kagari yishwe atewe ibyuma






Leave a comment