Memory

Ibintu bikwiye kurangirana no Kwibuka25


Kinazi Memorial, Southern Province, is home to around 60,000 victims. Bodies were thrown in a mass grave in a place called Rutabo nearby.  Photo: Pitt Rivers Museum

Mu myaka 25 ishize, imihango yo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi yagiye ihindura isura uko umwaka ushize undi ugataha. Abacitse ku icumu n’imiryango irengera inyungu zabo ni na ko bagiye basa n’abahezwa kurushaho, mu gufata ibyemezo birebana no kwibuka n’imicungire y’ingaruka za jenoside muri rusange. 

Mu gihe dusatira Kwibuka25, ibintu bikurikira bikwiye kurangirana n’imyaka 25 ishize.

Icya mbere: Abarokotse jenoside kugirwa nk’indororerezi mu gihe cyo kunamira ababo

Niba ujya witabira ibikorwa byo kwibuka, nta gushidikanya ko iki kibazo nawe wakibonye cyangwa nibura wakibajijeho. 

Ubwo mperuka kujya kwibuka ababyeyi banjye bishwe muri jenoside, twarabyutse kare tujya kugura umuzingo w’indabo nziza. Turamanutse mu majyepfo aho mvuka. Kuri uwo mugoroba ducana igishyito, dutaramira abacu buracya. Abahanzi bakoze mu nganzo y’ ishavu, yewe nyobora n’ikiganiro ku mateka ya jenoside, abahanga batubwira umuzi n’umuhamuro w’irimburabatutsi rya 94.

Bucyeye umuhango nyir’izina wo kwibuka urakomeza. Uwacitse ku icumu warokokeye muri aka gace atanga ubuhamya, Padiri asomera igitambo cya Misa aho, n’abanyapolitiki bavuga amagambo nk’uko bisanzwe yiganjemo gahunda za leta!

Tugeze mu mwanya wo kunamira abacu no gushyira indabo aho baruhukiye ni bwo ikibazo cyavutse. Nk’uko bimenyerewe, abayobozi mu nzego zitandukanye  n’imiryango yabo, ni bo bahamagawe bwa mbere kujya gushyira indabo ku mva uboshye ari bo bapfushije!

 Hakurikiraho abakuru b’ingabo, Polisi, abahagarariye amadini! Kera kabaye natwe  abacitse ku icumu twemerewe gukurikira abandi.

Ubwo tubyigana tugana ku ka zitiro gafunganye k’utwuma duto tw’umweru tuzengurutse urwibutso abacu bashyinguwemo. Kimwe n’abandi barokotse twari kumwe, nifuzaga amahirwe yo gushyira indabo ku mva rusange ishyiguwemo mama na bashiki banjye batatu twakurikiranaga mu ituze.

Ayo mahirwe icyokora yagizwe na bake babashije kubyigana cyangwa kunyura mu rihumye abapolisi badusubizaga inyuma ngo tudahutaza ba nyakubahwa.

Ababuze ababo benshi biganjemo ababyeyi bakuze, bagumye inyuma y’uruzitiro bashungera uwo muhango  nk’indorerezi.

Iyi migirire icuramye nasanze idakorwa iwacu gusa. Ahubwo, imaze kumenyerwa nk’ihame mu mihango yo kwibuka ku buryo hari n’abantu bamwe babona ntacyo bitwaye.

No kurwego rw’igihugu biracyakorwa. Ubwo twibukaga ku nshuro ya 20, umuyobozi wa IBUKA uretse no gushyirwa ku mwanya w’inyuma, ntiyemerewe no gushyira indabo ku mva nk’uhagarariye abarokotse jenoside. Impamvu ngo ni uko hari abanyacyubahiro benshi baturutse mu mahanga. Ibyo twarabigaye, icyokora, umwaka ukurikiyeho birakosorwa.

Ahandi mu ntara ababuze ababo baracyafatwa nk’indorerezi mu mihango yo kunamira ababo. Ngo ni Protocole! Abayobozi ngo ni bo babanza kujya kunamira abishwe kabone n’ubwo muri abo bayobozi haba harimo n’abagize uruhare muri Jenoside.

Umufasha wanjye aherutse kumbwira ukuntu iyo bajyaga kwibuka iwabo mu bice byo mu majyaruguru, Rucagu Bonifasi ari we wabaga ari umushyitsi mukuru ushyira indabo ku mva bwa mbere, nyamara ubwe ashinjwa kugira uruhare mu gutsemba abatutsi muri ako karere.

Ntihagire unyumva nabi

Ntabwo nsaba ko abarokotse jenoside bahabwa icyubahiro kidasanzwe cyangwa bagirirwa impuhwe (Pity) mu mihango yo kwibuka. Oya. 

Niba hari isomo rimwe jenoside yatwigishije nk’abayirokotse, ni ukutagira icyo dutegereza ku muntu uwo ari we wese. Izo mpuhwe n’icyubahiro  twazihebye igihe Abahutu baduhigaga nk’inyamaswa zo mu gasozi ku manywa y’ihangu.

Icyo nsaba ni uko hajya habaho ubushishozi no gushyira mu gaciro muri bene ibi bikorwa. Tukagishwa inama. Hari utuntu duto duto abantu rimwe na rimwe birengagiza nyamara dutoneka ibikomere by’iteka jenoside yadusigiye. 

Ese ko mu muco nyarwanda n’ubundi uwapfushije ari we utabarwa, akayagirwa mu gihe cyo kwera no kwirabura, agahozwa, kuki tatakongera kwisunga uwo umuco mwiza maze abacitse ku icumu bakajya baherekezwa mu kwibuka aho guherekeza abandi?

Tanga igitekerezo cyawe muri comment.  Inkuru izakurikiraho tuzavuga icya 2 gikwiye kurangirana no kwibuka25! End. 

Albert 

Categories: Memory, Opinion

Tagged as: , , ,

2 replies »

  1. Ibyo uvuze ni ukuri rwose ,nubundi mu muco wacu iyo umuryango runaka wapfushije umuntu ,ku irimbi ababanza gushyira indabo n’indi mihango ni ba nyir’umuntu .

    Liked by 1 person

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s