Uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi , Nyiramajyambere Anastasia w’imyaka mirongo irindwi (70) ku gicamunsi cy’ejo yarishwe, mu karere ka Musanze, umurenge,wa Nyange, akagari ka Kivugiza.
Iyi nkuru yamenyekanye ubwo umwana wajyaga uza kumuraza yari atashye agasanga nyakwigendera yishwe. Ababonye umurambo wa Nyiramajyambere, bemeza ko basanze afite ibikomere ku ijosi, Kumutwe, n’inzara bigaragaza ko yaba yanizwe akanaterwa icyuma. Hari n’abavuga ko nyakwigendera yaba yarariwe n’imbeba, ibyo uhagarariye IBUKA mu karere ka Musanze avuga ko atari byo ahubwo byaba ari agashinyaguro. Mu gihe hagitegerejwe ibyavuye mw’isuzumwa ry’umurambo, Impamvu nyakuri y’uru rupfu ntiramenyekana.
Samvura Epimaque uhagarariye umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu yavuze ko umuryango IBUKA ubabajwe cyane n’urupfu rwa nyakwigendera anasaba inzego z’ubushinjacyaha gushyira umwete mu gukora iperereza kugirango uwaba wihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mukecuru ashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati’’ Kugeza na magingo aya ntago ubugenzacyaha buratangira iperereza ngo bugire uwo ribaza ibijyanye n’iyicwa rya Nyiramajyambere.’’ iperereza rikwiye kwihutishwa
Imihango yo gushingura Nyakwigendera yabaye saa munani z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 22 kanama 2013 mu mudugudu wa Muhe aho Nyakwigendera yari atuye
Urupfu rwa Nyiramajyambere rukurikiye ihohoterwa rikomeye rya Nyirandayambaje Primitive, undi mupfakazi wa Jenoside utuye mu kagari ka Turambi, umurenge Giheke ho mukarere ka Rusizi. Nyirandayambaje w’imyaka 58, yatewe mu nzu ahagana mu masambiri z’umugoroba ukwezi gushize n’abantu bitwaje intwaro, imbunda n’ imipanga nyamara kugeza ubu abo mu muryango we bakaba bavuga ko nta perereza rirakorwa ngo hamenyekane impamvu z’iri hohoterwa. Ibyo bikaba byemejwe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa giheke.
Nyakwigendera Nyiramajyambere assize umwana umwe w’umuhungu yabashije kurokora mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.
Inkuru yanditswe na A. GASAKE
Categories: Survivors security, Uncategorized
4 replies »