Opinion

Uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi ni nde?

Alice

Uwarokotse jenoside, Alice. Photo Dailymail

Kwitwa cyangwa kwiyita uwacitse ku icumu rya jenoside yakorwe abatutsi  cyane cyane kubatuye hanze y’u Rwanda bisigaye bisa nkaho ari umudeli ugezweho! Umuhutu wabaye mu nkambi za Tingi Tingi arandika igitabo ati narokotse jenoside yakorewe abatutsi. Umututsi wavukiye mu buhungiro i Bugande cyangwa mu bindi bihugu uvuganye n’ibitangazamakuru mu mahanga ati narokotse jenoside! Uwahunze ubwicanyi bwibasiye Abatutsi uko ingoma mputu zagiye zisimburana kuva muri 59 ati narokotse jenoside yakorewe abatutsi! None amaherezo, uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi ni nde?

Nisunze Dr. Philippe Basabose, Umwarimu akaba n’Umuyobozi w’ishami ry’indimi, ubuvanganzo n’umuco muri Kaminuza Memorial University mu gihugu cya Canada, ngo adufashe gusesengura iki kibazo.

Dr. Basabose mu nyandiko irambuye yasohoye none arasubiza iki kibazo mu magambo yumvikana kandi atanyura ku ruhande. Uwacitse ku icumu rya génocide yakorewe abatutsi ni nde?Kanda hano usome inyandiko irambuye ya Dr. Basabose

Mu ncamake Dr. Basabose aragira ati:

Uwacitse ku icumu ni uwarigezwe! 

uwacitse ku icumu rya génocide yakorewe abatutsi, ni uwarigezwe, ni uwarihigishijwe, ni uwari aho iyo génocide yabereye igihe yabereye. Ni abo umugambi wo kumara abatutsi wacuzwe muri contexte y’intambara ya 1990-94 wari ugamije kurimbura. Numva ibi bitagombye kugorana kubyumva kubera izi mpamvu :

1) Génocide yigishijwe amanywa ava, yakozwe amanywa ava, ibimenyetso bifatika birahari, abo yakomerekeje baracyariho, ibikomere kuri bamwe ntibiromoka, ku bafite inkovu bamwe zijya zinyuzamo zigaturika, abandi benshi ingaruka zitandukanye za génocide ntizihwema kubatwara ubuzima;

2) Abayikoze batsinzwe izuba riva, bahunga izuba riva, ababatsinze barazwi;

3) Iyi myaka hafi 25 ishize génocide ibaye abayirokotse benshi, abayibonye batahigwaga ndetse n’abayikoze batanze ubuhamya bwinshi (ku buhamya bw’abakoze génocide wareba cyane cyane ibyavugiwe mu nkiko za gacaca cyangwa ubuhamya bwakusanyijwe n’abanditsi batandukanye). Mu magambo abicanyi bavugaga ntibigeze bahisha uwo bahigaga haba ku maradiyo, mu ma nama bakoreshaga, mu nduru bavuzaga bakangurira abahutu bose guhaguruka bakica abatutsi.

Dr. Philippe Basabose

Dr. Philippe Basabose. Photo/Aude Pidoux

Nta Mpongano

Niba ushaka aho akaga k’abahutu bishwe muri génocide gatandukaniye n’ak’abatutsi bicwaga barimo, utekereze kuri imwe mu ntwaro zakoreshejwe muri génocide yitwaga “ntampongano”. Umuhutu yari guhonga, akihakana ibiterezo bye, akambara uruhu rw’abicanyi akaba umwicanyi mu bandi ntiyicwe mu gihe umututsi nta mpongano n’imwe yashoboraga gutanga ngo ntiyicwe.

Wibuke ko guhonga kwariho ku mututsi kutari ku gukiza ubuzima ahubwo kwari ku kwicwa “neza” (gutanga amafaranga ngo wicishwe isasu cyangwa wicwe utagaraguwe, n’ibindi). Aha na ho unyumve neza, sintesha agaciro na busa ubuzima bw’abahutu bishwe muri génocide bazira ibitekerezo bya bo. Umuntu wishwe kubera yagaragaje ko adashyigikiye umugambi wo kwica njye numva ari umu martyr, ari intwari ikwiye guhora yibukwa.

Ese abo mu miryango y’abo bahutu barokotse ni abacikacumu ba génocide yakorewe abatutsi? Niba barahizwe, wavuga ko ari abacikacumu b’ubwicanyi bwakorewe abahutu batavugaga rumwe n’abagénocidaires.

Ubwicanyi bwa 59,…

Kwibaza niba ubwicanyi bwakorewe abatutsi hagati ya 1959 na mbere ya génocide yemejwe na ONU na bwo ari génocide ubwabyo ni ikibazo gifite ishingiro.Ese hagize usaba ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi mbere y’iyi génocide na bwo bwitwa génocide bikemerwa, byafatanywa n’iyi génocide byose bikitwa génocide imwe cyangwa zaba génocides ebyiri (cyangwa zinarenze ebyiri bitewe n’inshuro ubwo bwicanyi bwabaye)? Kubera iki kibazo gishingiye kuri “bigenze bitya” (question hypothétique), nta gisubizo ngifitiye. Cyakora ku bwanjye numva uwabigira génocide imwe hari aho yaba ayobye.

Gucica ku icumu ni akaga. Si ishema, si ikivugo! 

Kuba umucikacumu ni akaga. Si ishema, si icyivugo. Umucikacumu wese azi icyo abana ku mutima. Niba koko hari uwumva na we ashaka kwitwa umucikacumu wa génocide yakorewe abatutsi atari we (nk’uko nagerageje kubisobanura), n’ubwo navuze ko atari ngombwa kugereranya akababaro, sinzi niba azi icyo arwanira? Sinzi niba atekereza akaga uwarokotse génocide abana na ko.

Kuko twacitse ku icumu, twamagane icumu nk’ikimenyetso kibuza ikiremwamuntu uburenganzira bwa cyo busesuye, cyane cyane uburenganzira bwo kubaho. Kanda hano usome inyandiko irambuye ya Dr. Basabose

Nawe andika igitekerezo cyawe munsi muri comment!

Ends.

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s