Tag: Dr. Philippe Basabose

Igicumbi Kiravuga Ku ndishyi Zishingiye ku Cyaha cya Jenoside Yakorewe Abatutsi (Video)

Umuryango Igicumbi Ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urabaza aho amamiliyoni y’amadolari byitwa ko yanyujijwe muri FARG yarengeye, mu gihe abarokotse bakiri mu ruhuri rw’ibibazo by’imibereho. Igicumbi kiribaza niba ahubwo gufungwa kw’ikigega FARG atari uburyo bwo guhisha ibitabo by’imari bya FARG ngo aho umutungo wayo warigitiye hatazamenyekana. Umuryango Igicumbi usanga abarokotse badakwiye gukomeza gushyirwa mu mwanya wo guhora bateze amaboko, ahubwo bagomba guhabwa indishyi nk’uburyo burambye bwo kubafasha kwifasha nyuma y’ifungwa rya FARG.