Dr. Philippe Basabose

Igicumbi Kiravuga Ku ndishyi Zishingiye ku Cyaha cya Jenoside Yakorewe Abatutsi (Video)

Umuryango Igicumbi Ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urabaza aho amamiliyoni y’amadolari byitwa ko yanyujijwe muri FARG yarengeye, mu gihe abarokotse bakiri mu ruhuri rw’ibibazo by’imibereho.

Igicumbi kiribaza niba ahubwo gufungwa kw’ikigega FARG atari uburyo bwo guhisha ibitabo by’imari bya FARG ngo aho umutungo wayo warigitiye hatazamenyekana. Itegeko ryagenaga ko FARG ihabwa 5% y’ingengo y’imari y’ uRwanda buri mwaka ngo afashe abarokotse jenoside batishoboye. Igicumbi kivuga ko ako kayabo kabaye koko karatanzwe kandi kakagera kubo kagenewe, uyu munsi nta warokotse wakwiye kuba akinyagirwa kubera kutagira icumbi cyangwa ngo hagire ubura amafunguro nkuko bimeze ubu. Umuryango Igicumbi usanga abarokotse badakwiye gukomeza gushyirwa mu mwanya wo guhora bateze amaboko, ahubwo bagomba guhabwa indishyi nk’uburyo burambye bwo kubafasha kwifasha nyuma y’ifungwa rya FARG.

Dogiteri Basabose uyobora Igicumbi yasobanuye ko Leta y’u Rwanda nk’urwego rwateguye rukanashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi arirwo rugomba gutanga indishyi ku ikubitiro. Basabose avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gutandukanywa n’ishyaka rya FPR riyoboye Leta muri icyi gihe kuko iryo shyaka ryaje risanga Leta iriho, kandi ngo rizavaho Leta isigare.

Umuryango Igicumbi ubaye uwa mbere ubyukije ikibazo cy’indishyi ku mugaragaro nyuma y’ myaka isaga icumi ishize. Mu kwakira umwaka wa 2012, Nibwo imiryango yose y’abarokotse jenoside ikorera mu Rwanda yishyize hamwe igasinya raporo y’amapaji 25 isaba ko Leta yubahiriza uburengenzirabw’abarokotse jenoside ku ndishyi, iyo miryango inerekana uburyo izo ndishyi zatangwa n’aho zakomoka. Iyo Raporo yashyikirijwe ibiro bya perezida wa Repubulika, CNLG na Minisiteri y’Ubutabera aho kuganirwaho, imiryango y’abacitse ku icumu yayiteguye yokejwe igitutu ngo iceceke, ikibazo cy’indishyi kiba umuziro kuva ubwo . Kanda hano usome iyo raporo.

Leave a comment