Month: June 2014

Ingorane z’abatutsikazi muri Jenoside

Mu 1994 kuva mu kwa kane kugeza mu kwa karindwi, Abatutsi muri rusange bari mu buzima butoroshye bwo kwihisha no guhunga. Ubuhamya bw’abo bw’uko babonaga icyo barya ndetse n’icyo kwambara bwerekana uko bari bambuwe agaciro kabo nk’abantu bazima. Ubu ni bumwe mu buhamya bw’abarokotse bagiye badutangariza uko byabagendekeye […]

Mu Bufaransa hakozwe urugendo basaba ko ubutabera bukurikirana abasirikare bafashe abagore ku ngufu muri Jenoside

I Paris mu gihugu cy’ u Bufaransa hakorewe urugendo rugamije gusaba no kumvisha ubutabera ko bwakurikirana ingabo z’ icyo gihugu zafashe abagore ku ngufu muri jenoside yakorewe abatutsi. Abitabiriye uru rugendo mu mujyi wa Paris bavugaga ko hari ingabo z’ abafaransa zagiye zifata ku ngufu impunzi z’abatutsi muri […]

Ese koko hari abayobozi babohoje imitungo y’imfubyi za Jenoside?

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Jules Paul Ndamage avuga ko nta muyobozi bakorana uvugwaho kubohoza imitungo y’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Ububiko)  Nyuma yo gusoza urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, buri kintu cyose cyarihutirwaga kuri FPR-Inkotanyi kandi hari byinshi bimaze gukorwa n’ubuyobozi buriho […]

Abasenateri barasaba ko MINALOC ikurwa mu bibazo by’imitungo y’abana barokotse

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Kamena, ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yamurikiraga Sena y’u Rwanda aho igeze mu gukemura ibibazo by’imitungo y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikagaragara ko hakiri ibibazo byinshi bitarakemuka, Abasenateri basabye ko hashyirwaho Komisiyo yigenga kuko ngo gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze kuba aribo bakemura […]

Imicungire mibi mu mafaranga yagenewe gutera inkunga abarokotse jenoside

  Photo: Uwacitse ku icumu n’umwana we mu nzu yabo iva imbere y’ikidendezi cy’amazi yaretse mu ruganiriro. Kibirizi, Gisagara. Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka w’imari turangije wa 2013-2014 nkuko bimaze kumenyerwa yongeye kugaragaza imicungire idahwitse y’ amafaranga na gahunda zagenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya […]