Genocide fugitives

Rucagu Boniface na Gen. Gatsinzi Marcel baba bagiye kuburanishwa?

rucagu BonifaceRucagu Boniface/Photo internet

Mu gihe urubanza rwa Senateri NZIRASANAHO Anastase wahamijwe icyaha cya jenoside agakatirwa igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko rukomeje mu rukiko rukuru, hakomeje kwibazwa niba bwana RUCAGU Boniface na Generali GATSINZI Marcel nabo baba bagiye kuburanishwa ku byaha bya jenoside bakekwaho. Kimwe na Senateri NZIRASANAHO, bwana RUCAGU na GATSINZI ni bamwe mu bayobozi bakuru raporo ya nyuma y’imirimo y’inkiko Gacaca itunga agatoki igaragaza ko amadosiye yabo ari kurutonde rw’amadosiye yakozwe agashyikirizwa ubushinjacyaha akaba agitegereje kuburanishwa.

Ku ikubitiro y’urwo rutonde rw’amadosiye yakorewe ikusanyamakuru mu gihe cy’inkiko gacaca ariko ntaburanishwe hariho Senateri NZIRASANAHO Anastase uheruka gukatirwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko mu mpera za werurwe uyu mwaka. Kuri ubu, Senateri Nzirasanaho ari kujurira mu Rukiko Rukuru rwa Kigali. Uyu mugabo yahamijwe n’urukiko rwisumbuye icyaha cyo gutunga no gukwirakwiza imbunda mu mitwe y’interahamwe yamaze abatutsi mu karere ka Gakenke. Senateri Nzirasanaho akekwaho kandi ubufatanyacyaha mu rupfu rwa Dr. Gafaranga. Kuva Inkiko Gacaca zasoza imirimo yazo urubanza rwe nirwo rwa mbere ruburanishijwe n’inkiko zisanzwe, mu manza ziregwamo abayobozi bakuru. Senateri NZIRASANAHO ukurikiranwa adafunze, yamaze imyaka irindwi (7) mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena afite ubudahangarwa buhabwa intumwa za rubanda. Muri icyo gihe cyose yamaze ari hanze, NZIRASANAHO yitwaje ubudahangarwa yari afite nk’intumwa ya rubanda yaranzwe no gushyira iterabwoba ku batangabuhamywa bamwe bariishwa mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso abandi bimuka aho batuye nkuko bigaragazwa n’icyegeranyo cy’umuryango African Rights Cyasohotse mu gushyingo umwaka wa 2008.

marcel-gatsinzi-24cccGen. Gatsinzi Marcel/Photo internet

Gen.GATSINZI Marcel akekwaho kugira uruhare mu byaha by’ubwicanyi byabereye i Butare mu gihe cya jenoside nk’uwari umukuru wa ESO Butare (Ecole des sous officiers) akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo mu gihe Jenoside yatangiraga. GATSINZI Marcel aregwa kudakurikirana abasirikari yari ashinzwe kuyobora bigaga muri ESO, bishe abantu i Butare, akanaregwa kuba yari mu bayobozi bakuru ba gisirikari mu gihe cya Jenoside ntabashe kubuza abasirikare gukora ibyaha. Dosiye ye Nkuko byemezwa na Raporo ya nyuma y’inkiko Gacaca yarakozwe ihabwa ubushinjacyaha bwa gisirikari kuko Inkiko Gacaca zitari zifite ububasha bwo kumuburanisha nk’umuntu wo mu cyiciro cya mbere. Itegeko ngenga n˚16/2004 rishyiraho inkiko Gacaca ryateganyaga ko abakekwaho Jenoside bo mu cyiciro cya mbere bazwi ku izina rya Ruharwa, bazaburanishwa n’inkiko zisanzwe.

Bwana Rucagu Boniface akekwaho kugira uruhare mu byaha by’ubwicanyi bwakorewe mu cyahoze ari Komini Nyamugali, Perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu murenge wa Nemba mu karere ka Burera. Bimwe mu byo ashinjwa harimo ko yaba yaratanze imodoka ye igatwara interahamwe zicaga abatutsi zikanasahura.
Raporo y’inkiko gacaca igira iti’’ Dosiye ye yarakozwe ishyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo azaburanishwe n’inkiko zibifitiye ububasha kuko ibyaha yakoze bimushyira mu rwego rwa mbere’’

Mu mwaka wa 2008 habayeho ivugurura ry’itegeko rigenga inkiko Gacaca. Iryo vugururwa ryatumye inkiko Gacaca zihabwa ububasha bwo kuburanisha naba ruharwa bo mu rwego rwa mbere. Icyakora ntibizwi neza impamvu RUCAGU na GATSINZI bataburanishijwe.

Uretse Gen. GATSINZI na RUCAGU andi mazina y’abantu bazwi cyane ari kuri urwo rutonde rwatanzwe n’inkiko gacaca bitegerejwe ko bazaburanishwa harimo Madamu Agatha Kanziga n’Umurundi waje no kuba Perezida w’icyo gihugu, Domicien NDAYIZEYE wari utuye mu Rwanda kuva muri 1982-1994. Minisitiri w’umutekano HARERIMANA Musa Fazil na Ministiri w’umutungo kamere Stanislas KAMANZI bo bavugwa muri raporo ya nyuma y’inkiko Gacaca nkabantu bavuzwe mu ikusanyamakuru rya GACACA ariko ntibakorerwa dosiye.  Rreba raporo y’ibikorwa by’inkiko Gacaca Hano.

Inkuru yanditswe na Al. Gasake

Email:reparation4genocidesurvivors@gmail.com

3 replies »

  1. Gasake, Urakoze cyane kubw’aya makuru meza kandi ndagushimira uburyo ukurikirana bya hafi ibijyanye na jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ingaruka zayo!

    Komerezaho kuko bidufitiye akamaro!

    Umunsi mwiza!!

    Sent from Samsung Mobile

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s