Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Nyiransengimana Cristine afite imyaka itanu, avuka kuri ba nyakwigendera Kagabo Patrick na Mukandinda Speciose, yavukiye ahitwaga komine Mwendo (mu Birambo) hari muri Perefegitura ya Kibuye, ubu aba mu mujyi wa Korongi, ntarabona inzu yuzuye yo kubamo, agerageza kwirwanaho ngo abeho.
Uyu mukobwa utihanganira ibyamubayeho (rimwe na rimwe mu kiganiro n’umunyamakuru imvamutima zamurushaga intege akarira), yavukanaga n’abana batanu na we wa gatandatu. Se umubyara Kagabo ngo yari umukirisitu Gatolika uzwi na benshi aho yari atuye. Bose barishwe.
Jenoside itangiye, Kagabo yanze guhunga, Interahamwe ziramwica na ho umugore we Mukandinda yatemwe n’Interahamwe zimujugunya mu musarani, akirimo umwuka, ahamara iminsi bamuvanamo ariko nyuma aza gupfira kwa muganga, ni ibyo Christine yabwiwe. Yibuka ariko ko yabonye nyina bamutema ariko ntashiremo umwuka.
Christine Nyiransengimana yaje gusigara wenyine bitewe n’uko yanganaga muri Jenoside avuga ko hari byinshi atibuka kuko ngo abaturanyi ni bo bamubwira ibyabaye. Abavandimwe bo bose bagiye bamubwira uko bishwe bose bagashira.
We yarokotse ku buryo atazi neza gusa yibuka ko babagaho bihishahisha, ndetse avuga ko afite igisare cyo kutumva neza yatewe n’ibuye rinini ryamwituyeho bihishe mu mukoki mu gihe bahigwaga muri Jenoside.
Yaje kujyanwa mu kigo cy’imfubyi i Shyogwe mu Ntara y’Amajyepfo (Gitarama), nyuma muri 2002 hajyaho gahunda yo gusubiza abana b’imfubyi aho bakomoka, ni ko kujyanwa mu kigo cy’imfubyi i Nyamishaba (Kibuye).
Yarize arangiza amashuri yisumbuye ubwo ibigo by’impfubyi byafungwaga yajyanywe mu murenge w’iwabo wa Gashari kugira ngo ashakishe umuryango wamwakira.
Muri uwo murenge yabuze abantu bamwakira, ubuyobozi bw’Umurenge bumwohereza mu murenge wa Bwishyura (mu mujyi wa Karongi) aho yakuriye, hari muri 2008.
Yakomeje gushyira igitutu ku buyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura ngo bumushakire aho aba, ariko bakamubwira ko ikibazo cye kizakemuka, agategereza.
Icyo gihe hari abana b’imfubyi bafite abantu bo muri Amerika babafasha barabashakiye inzu, i Karongi nibo yabanaga nabo ariko nyuma baza kujya muri Amerika abandi bashaka abagabo n’abagore, Nyiransengimana asigara wenyine nanone.
Yakomeje gusaba aho kuba, nyuma haza kubaho ibikorwa bya gisirikare byo kubakira abavuye ku rugerero, haza gusaguka inzu itari yuzuye basaba Umurenge ko washaka umuntu ukennye bakayimuha ni bwo bahisemo Nyiransengimana.
Iyo nzu yari itarashyirwaho inzugi, nta bwiherero nta n’igikoni ifite, gusa umwe muri ba bana bagiye muri Amerika yamwoherereje amafaranga Nyiransengimana ngo agure inzugi ebyiri urw’inyuma mu gikari n’urw’imbere.
Ubuyobozi avuga ko usibye kuba bwaramuhaye inzu nta kindi buramufasha mu kugirango inzu yuzure neza.
Uko abayeho
Hari abandi bana b’imfubyi bari bacumbikiwe mu nzu ya Caritas iri hafi y’Ikiyaga cya Kivu ku ihembe rya Bwishyura. Aha niho abana n’umwana w’umuhungu na we w’imfubyi kuko abandi bagiye kwiga.
Afite impungenge nyinshi z’aho azerekeza kuko iyi nzu babwiwe na Caritas ko bayikeneye, mu gihe iye atayijyamo itaruzura neza.
Ati “Ubuzima buracyakomeye nyuma y’iyi myaka kuko n’inkunga Umurenge wajyaga uduha yarahagaze.”
Ubu acuruza imyenda ku nguzanyo ya 40 000Rwf yahawe n’umwe mu nshuti ze, yabona inyungu akagerageza kumwishyura.
Avuga ko nta bushobozi afite bwo gusana inzu yahawe ariko agikomeje gusaba ko yafashwa kuzurizwa iyi nzu kugirango abone aho kuba.
Icyo ashoboye gukora yiyumvamo ngo ni ubucuruzi, gusa akanavuga ko abonye uko yiga imyuga yakwiga kuko atigeze abasha gukomeza kwiga kubera ubwo buzima bukomeye akirimo.
Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe byemeye kumuvura ikibazo cy’ugutwi agakira, nubwo nta gihe arahabwa ariko afite ikizere cyo kuvurwa ugutwi agakira neza.
Christine Nyiransengimana aboneka kuri tel (+25) 072 59 68 860
Bigaragara ko inzu yayihawe ituzuye byo kumwikiza, hakenewe igikoni, ubwihererero no kuyuzuza neza
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW