JUSTICE

Agashinyaguro Gakorerwa Abarokotse Jenoside Bakennye Karakomeje mu izina ry’Ubwiyunge

Nyanza: Umuryango warokotse Jenoside n’uwayikoze batujwe mu nzu imwe

Inkuru ya Theogene Nshimiyimana wa Umuseke.rw : Mu Mudugudu wa Mugari, Akagali ka Nyundo mu Murenge wa Muyira, muri Nyanza umuryango w’uwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 n’uwayirokotse batujwe mu nzu imwe mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Inzu yiswe iy’Ubumwe n’ubwiyunge yatujwemo imiryango ibiri, umwe wa Mukagahima Claudine  warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yariciwe umwana na nyina umubyara, undi muryango ni uwa Munyanziza Faustin wafunzwe imyaka 9 muri Gacaca agakatirwa imyaka 24.

Nyuma yo gukora imirimo nsimburagifungo nk’igihano yararekuwe, bombi bavuga ko mbere kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bugerweho byari ikibazo.

Mukagahima ati “Njye ntabwo numvaga ko naba mu nzu imwe n’uwakoze Jenoside.”

Munyanziza na we ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi narababonaga nkahita mpindura inzira, bakanyura iyabo nanjye nkanyura iyange.”

Faustin Munyanziza w’imyaka 62 y’amavuko akomeza avuga ko ubusanzwe yabaga mu nzu akodesha nta ntebe yo kwicaraho afite agasanga kubana n’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu nzu imwe ari inzira y’ubumwe n’ubwiyunge koko.

Ati “Ubu nzajya nsohoka nsange umwe mu bo twahemukiye ari hanze na we nasohoka ansange hanze, niba nta munyu afite ansabe, nanjye niba ntawo mfite musabe.”

Mukagahima Claudine w’imyaka 48 y’amavuko na we yari asanzwe aba mu nzu yakodesherejwe na Leta, yemeza ko kuba agiye kubana n’umuntu wahemutse agakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda kwiyunga babyiyemeje.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Uwimana Xaverine avuga ko mu Karere ka Nyanza yahabonye agashya ko kuba uwakoze Jenoside atuzwa mu nzu imwe n’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati “Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge dufite inshingano zo kubaba hafi kugira ngo babane neza barusheho kunga ubumwe bwabo, babere n’abandi icyitegererezo.”

Inzu y’Ubumwe n’Ubwiyunge irimo ameza n’intebe n’uburiri  imaze imyaka ibiri yubakwa n’abakoze urugendo rw’isanamitima (Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba imbabazi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi na bo barazibaha bariyunga) mu murenge wa Muyira.

Byagizwemo uruhare na Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Nyamiyaga aho yigishije abagera kuri 167 barimo 68 basabye imbabazi na 99 bazitanze baje basanga 33 basabye imbabazi na 32 muri Paruwasi Gatolika ya Kristo Umwami i Nyanza.

Faustin Munyanziza , 62, wakoze Jenoside. Photo umuseke

Inkuru yagaragaye bwa mbere mu kinyamakuru umuseke.rw none ku wa 21/12/2020. https://www.umuseke.rw/nyanza-umuryango-warokotse-jenoside-nuwayikoze-batujwe-mu-nzu-imwe.html

Categories: JUSTICE, Rwanda

Tagged as:

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s