Kimwe n’abandi barokotse jenoside benshi batuye muri Leta zunze ubumwe za America, uyu munsi twabonye inkuru y’ikinyamakuru igihe.com ivuga ko hashinzwe umuryango IBUKA-USA. N’ubwo igitekerezo cyo gushinga Ibuka-USA atari gishya kuri benshi dusanzwe dutegura ibikorwa byo kwibuka genocide yakorewe abatutsi mu bice bitandukanye bya Amerika, haravugwa ubwiru mu nzira zo gushinga uyu muryango ndetse bamwe bibaza no ku bwisanzure bwawo.
Twabajije umwe mu barokotse usanzwe utegura ibikorwa byo Kwibuka muri Leta iherereye hagati muri muri Amerika, adusubiza muri aya magambo: “…Ntawambwiye. Nabibonye gutyo ku igihe.com. Nizere ko bazakora mu bwisanzure.’’
Abandi bacitse ku icumu batandukanye twavuganye cyane cyane abasanzwe bategura ibikorwa byo Kwibuka mu mpande zitandukanye z’Amerika, bahuriza ku mpungenge zijyanye n’ubwiru bwagaragaye kuva mu itegurwa ry’amategeko azagenga Ibuka-USA kugeza ku munsi bivugwa ko yafunguwe ku mugaragaro. Bavuga ko hatabayeho kugisha inama (Consultations) bihagije abacitse ku icumu b’ingeri zitandukanye.
Hari ababona ko ishingwa rya Ibuka-USA atari igitekerezo cyavuye hasi mu bacitse ku icumu ubwabo, ahubwo ko ari igikorwa cyaraturutse hejuru muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC, hanyuma kigashyirwa mu bikorwa binyujijwe mu itsinda rito ry’abacitse ku icumu basanzwe bakorana bya hafi n’ambassade akenshi mu bikorwa bya Rwanda Diaspora.
Kuba Ambassade nk’urwego rwa leta rwagira imikoranire n’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside ubwabyo si bibi kuko Umuryango wose ukenera abafatanyabikorwa kugira ngo ugere ku ntego zawo.
Ikibazo cy’ubwisanzure bwa IBUKA kizamuka iyo Ambassade cyangwa urundi rwego rubaye umugenabikorwa aho kuba umufatanyabikorwa w’abacitse ku icumu.
Ntabwo ari rimwe si kabiri twagiye tubona inzego za Leta, yaba mu Rwanda na hano muri Amerika, zigerageza kugena uko abacitse ku icumu bibuka ababo, ibikwiye kuvugwa mu buhamya n’ibitavugwa, ibigomba kujya kuri gahunda yo kwibuka n’ibitagomba kujyaho, akenshi Leta/Ambassade igamije ko hagaragazwa cyane ibikorwa byo kwiyubaka n’ibindi bitaka Leta kurusha ibikorwa byo kwibuka nyirizina.
Ikindi kibazo cyo kutagira imbibi mu mikoranire ya IBUKA na Leta kivuka iyo Inyungu z’abacitse ku icumu zikubitanye n’inyungu za Leta kandi ibyo biba kenshi.
Mu myaka irenga itanu namaze mu nama y’ubutegetsi ya Ibuka-Rwanda, ni kenshi inyungu z’abacitse ku icumu zagonganye n’inyungu za Leta cyane cyane mu bijyanye n’ubutabera, ubuvugizi n’imibereho myiza y’abarokotse.
Aha twavuga nk’ikibazo cy’abajenosideri nka Rucagu n’abandi bakomeje gukingirwa ikibaba na Leta kubera inyungu za politiki izi n’izi Leta ibafitemo, Ikibazo cy’iyicwa ry’abacitse ku icumu, ikibazo cy’indishyi, imanza za Gacaca zitarangizwa, ikibazo cy’imikorere mibi ya FARG no kuba FARG itagenerwa 5% ya budget y’igihugu nk’uko itegeko ribigena n’ibindi. Ibi bibazo byose kugira ngo bikemuke bisaba ko haba IBUKA-Rwanda yigenga, aho igize intege nke mu kuvugira inyungu z’abacitse ku icumu, IBUKA zo mu mahanga nka IBUKA-USA zikongeraho ijwi ryazo.
IBUKA-USA yashinzwe uyu munsi, ifite amahirwe yo kwigira ku mbogamizi z’ubwisanzure buke indi miryango yayibanjirije yahuye na zo. Niba IBUKA-USA izaniye abacitse ku icumu ubwisanzure no gukorera mucyo bifuza, ni ikibazo gifunguye.
Related articles:
- Igice cya 1: Ibintu bikwiye Kurangirana no Kwibuka25
- Igice cya 2: Ibintu Bikwiye Kurangirana no Kwibuka 25Rucagu Boniface na Gen. Gatsinzi Marcel baba bagiye kuburanishwa?
- 36 -Year- Old Rwandan Genocide Survivor Beheaded In a Suspected Hate Crime
Categories: JUSTICE, Memory, Opinion, Reflections
Ibuka USA, yafunguwe kumugaragaro Kandi ntabwo byakozwe mu bwiru. Ahubwo ni karibu kubanyamuryango bose. Kandi biranejeje cyane ko twese twakorera hamwe kugirango tugere kuri byinshi. Karibu bacikacumu rya jenoside yakorewe abatutsi. Turashimira abashyitsi bitatabiriye umunsi wo gutangiza ibuka
LikeLike
Ikigaragara abacitse ku icumu babaciyemo imirwi, bavanamo abo babona bakwiye ku bwirwa ibijyanye n’iti Ibulka n’abandi badakwiye ku bwirwa. Iyi ibuka ndabona ari urwishe ya Nka jye ntibazanshyire mu bo bavugira bazajye kuvugira ambassade yabashinze.
LikeLike
Iyi organization se ipfiriye mu isiza, izazuka mu isakara?
LikeLike