Abanyamulenge:Ibikorwa By’u Rwanda Ni Nk’ umuntu Utwika Inzu Kubushake, Akagaruka Yigize Uzimya Umuriro
Bamwe mu banyamulenge bakomeye banditse ibaruwa ifunguye mu ntangiriro z’icyi cyumweru biyama u Rwanda. Aba bagabo bavuga ko nta bubasha bahaye igihugu icyo aricyo cyose bwo kuvugira abanyamulenge cyangwa kwitwaza izina ryabo mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa. Muri iyo baruwa y’amapaji abiri yanditse mu rurimi rw’igifaransa […]