I Paris mu gihugu cy’ u Bufaransa hakorewe urugendo rugamije gusaba no kumvisha ubutabera ko bwakurikirana ingabo z’ icyo gihugu zafashe abagore ku ngufu muri jenoside yakorewe abatutsi. Abitabiriye uru rugendo mu mujyi wa Paris bavugaga ko hari ingabo z’ abafaransa zagiye zifata ku ngufu impunzi z’abatutsi muri Jenoside 1994 bityo ngo bagomba gukurikiranwa n’ubutabera.
Ibi bibaye mu gihe ingabo z’ Ubufaransa zikomeje gushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariko Ubufaransa bwo ntibushaka kugaragaza no kwemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abakoze uru rugendo bavugaga ko ingabo z’abafaransa zagiye zifata impunzi z’abatutsi ku ngufu, nyamara ngo zari zishinzwe kuzirinda mu gihe Jenoside yakorwaga. Ibi ngo ahanini byabereye mu nkambi zari ziyobowe n’abafaransa, aho izi ngabo zajyaga zivangura abagore n’abakobwa b‘abatutsi zigahora zibafata ku ngufu incuro nyinshi.
Ibi kandi ngo byagiye bikorwa mu gace kataberagamo imirwano kari mu maboko y’ingabo z’abafaransa mu rugamba rwo kubohoza igihugu, agace kari kazwi ku izina rya zone turquoise.
- Abitabiriye urugendo bari bafite n’ibitambaro byanditseho ko zone turquoise yatanze icyuho cyo guhohotera bamwe
Umwe mu bitabiriye uru rugendo Annie Faure yagize ati” ingabo z’abafaransa zari zishinzwe kurinda impunzi z’abanyarwanda, ariko zagiye zigira n’uruhare mu gufata ku ngufu benshi muri bo, ibyo bigomba gukurikiranwa nk’ibyaha byakozwe n’ ubwo hari n’ibigomba gukorwa mu rwego rwa Politiki”
N’ubwo nta mugore , umukobwa cyangwa umusirikare amazina ye yashyizwe ahagaragara, abenshi mu bafashwe ku ngufu ngo bagiye bumvikana kenshi batanga ubuhamya mu nkiko muri iyi myaka 20 ishize.
Nyuma y’ ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, n’ uw’ u Burundi Cyprien Ntaryamira kuya 6 Mata 1994 ni bwo Jenoside yatangiye gukorwa ku mugaragaro n’ ubwo no mu myaka yabanje abatutsi bagiye bicwa ndetse bagatotezwa.
Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abagera kuri Miliyoni mu minsi ijana gusa, Ubufaransa bukaba bwaratunzwe agatoki kenshi kugira uruhare muri aya mahano.
Urugero ni nka raporo ya Mucyo mu mwaka w’2008, aho yagaragaje ko ingabo z’abafaransa zahaye imyitozo ya gisirikare interahamwe zagize uruhare mu kwica abatutsi muri Jenoside yo mu 1994. Hari n’ ibindi bitabo n’ ubuhamya butandukanye burimo ubw’ abatutsi barokokeye mu Bisesero n’ ahandi. End
Rabbi Malo Umucunguzi – imirasire.com
Categories: Anti negationism, Genocide fugitives, Uncategorized