Tag: Africa

Ubuhamya: Naguzwe Ibihumbi 20

Sinaherukaga kumva ubuhamya bukora kumutima! Muri iyi video Rasta Rurangirwa Darius (Jah Bone D), aravuga itotezwa yanyuzemo kuva akivuka nk’umututsi, Imfu nyinshi yasimbutse mbere no mugihe cy’irimburabatutsi  rya 94. Nubwo imvi zimaze kuba uruyenzi kumutwe we,  hari aho agera ikiniga kikamufata, amarira agashoka ava mu maso ye yabonye […]

Abajenosideri ruharwa batavugwa kenshi

Jenoside igitangira, Abahutu b’iwacu ntabwo bitabiranye ibakwe impuruza yo gutsemba Abatutsi. Byafashe hafi icyumweru kugirango benshi mu Bahutu twari duturanye batangire “gukora” nk’uko babyitaga. Hari abajenosideri-ruharwa bavugwa gake, nyamara nibo leta yifashishije mu gutinyura abandi abahutu basanzwe, kwica nta mpuhwe mu duce dutandukanye tw’igihugu. Abo bicanyi babarirwa mu bihumbi, na magingo aya baridegembya, nta numwe uragezwa imbere y’ubutabera ngo aryozwe ibyaha yakoze. Abo bicanyi ni bande? Bagize ruhare ki muri jenoside? Kuki kubageza imbere y’ubutabera bikomeje kuba agatereranzamba? Mu mirongo mike ikurikira ndagerageza gusubiza ibi bibazo.

The little Known Genocide…

When you think about the word Genocide today, the 1994 Rwanda genocide against the Tutsi by Hutus and the Holocaust by the Nazis pops up quickly in mind. Very few know the first genocide of the 20 th century that wiped out over 80% of indigenous Namibians– Herero and Namaqua. A textbook genocide also done by the Germans. Learn more…