Reparations

Ese koko hari abayobozi babohoje imitungo y’imfubyi za Jenoside?

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Jules Paul Ndamage avuga ko nta muyobozi bakorana uvugwaho kubohoza imitungo y’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Ububiko) 

Nyuma yo gusoza urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, buri kintu cyose cyarihutirwaga kuri FPR-Inkotanyi kandi hari byinshi bimaze gukorwa n’ubuyobozi buriho usibye uwashaka kubyirengagiza.

Mu gihe abanyarwanda bitegura imihango y’isabukuru ya 20 yo kwibohoza, hakaba hanashize imyaka 20 Jenboside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, nyinshi mu mfubyi za Jenoside zimaze kwiyubaka mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko hari n’izicyirunkaka inyuma y’abantu barimo n’abayobozi, zivuga ko bazibohoreje imitungo yasizwe n’ababyeyi bazo.

Iyi mitungo irimo inka, amazu, amafaranga ari mu mabanki n’ibindi ariko ahanini yiganjemo amasambu yabohojwe kuva nyuma ya Jenoside; aho wasangaga nko ku nzu handitseho ngo “YARAFASHWE” ndetse rimwe na rimwe bakongeraho ko “YAFASHWE N’UMUSIRIKARE”

Imiryango ihagarariye inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igaragaza ko iyi mitungo yabohojwe mu gihe aba bana bari mu bigo by’imfubyi cyangwa ikabohozwa na bene wabo babareraga, abasirikare bakuru n’abayobozi ariko hakaba hari n’iyakoreshejwe na Leta mu bikorwa rusange.

Iki ni ikibazo kiri mu gihugu hose mu buryo butandukanye ariko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko kiri kurangira nubwo itemeranya na bamwe mu basenateri bavuga ko bidashyirwamo imbaraga zikwiye.

Bamwe mu bayobozi cyangwa ababaye abayobozi bo mu Karere ka Kicukiro bemeye kuvugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku byo bashyirwaho mu majwi bijyanye n’imitungo y’abana b’imfubyi bivugwa ko yabohojwe n’abayobozi bakoresheje ububasha bwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, avuga ko nta muyobozi n’umwe ayoborana nawe wagaragaweho kubohoza umutungo w’imfubyi.

Gusa umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwayisaba Florence, yabwiye iki kinyamakuru ko hari abayobozi cyangwa abigeze kuyobora muri Kicukiro bavugwaho ko aho batuye bahaguze kandi ari mu masambu y’imfubyi.

Uwayisaba avuga ko bigoye gukurikirana ibyo bibazo no kubikemura kuko bafite ibyemezo by’ubutaka biyandikishijeho mu buryo bwemewe n’itegeko.

Imfubyi ebyiri; Muteteri Afsa Linda na Nkurunziza Emmanuel, bashinja Muhire Janvier ko yitwaje umwanya yari afite w’ubuyobozi bw’urukiko rw’ibanze rw’Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, abifashijwemo n’umugore we (Mukanjishi Joanna) ugishinzwe irangamimerere, bakagura isambu y’ababyeyi babo yari yarabohojwe n’Uwanyirigira Chantal, bakayubakamo inzu ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 50, bakayibamo none ubu bakaba bari kuyigurisha.

Muteteri yabisobanuriye Izuba Rirashe muri aya magambo: “twarenganyijwe n’ubuyobozi bwose kuko birengagije ibaruwa nari narabandikiye kuya 2/3/2011 nshinganisha iyo sambu ariko bakarenga bakemerera Muhire kuhagura bitwaje ko ari abayobozi bagenzi babo. Kuva muri 2007, nakurikiranye iki kibazo, mbonana n’itsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe ariko kuko amakosa yakozwe n’abayobozi twabuze uturenganura.”

Mukanjishi Joanna ushinzwe irangamimerere n’inyandiko (notification) mu murenge wa Kagarama avuga ko ababazwa n’ikibazo cy’aba bana ariko ko nta ruhare na ruto we n’umugabo we babigizemo bitwaje icyo bari cyo. 

Aragira ati, “abo bana sinigeze mbabona ubwo naguraga iyo sambu n’uwitwa Mugabo Innoncent mu Gushyingo 2011. Nibura iyo nza no kubabona tugitangira kubaka, nari kwemera guhomba aho kugira ngo uyu munsi mbe ndi gusebywa na Muteteri aho ngaragara nk’aho ndi Inyangarwanda niba koko narariye ibigenewe imfubyi.”

Mukanjishi akomeza avuga ko inzu imaze kuzura ari bwo yumvise iby’icyo kibazo, abajije Mugabo asanga iyo sambu nawe yari yarayiguze n’Uwanyirigira Chantal nawe uvuga ko yahaguze na nyirakuru. Yongeraho ko kuba ubu barimo kuhagurisha ari ku mpamvu z’imibereho kandi ko abifitiye uburenganzira kuko afite ibyangombwa bya burundu by’ubwo butaka.

Izindi mfubyi 3 z’abakobwa zihagarariwe na Masirambo Tuyisenge Claire zivuga ko isambu yabo yubatswemo n’uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro witwa Kayiraba Florence ayiguze na nyirarume Segicondo mu gihe bo bari mu kigo cy’imfubyi kandi akaba yarabahakaniye ko adashobora kuhabasubiza.

Kayiraba Florence yavuze ko ikibanza yakiguze mu 1996 akaza kuba umuyobozi muri 2001, hanyuma ikibazo cyabo bakakizana muri 2006 yaramaze guturamo kuva mu 1998 kandi ko mu nzego zose bagiyemo kugeza kwa Minisitiri w’intebe zagaragaje ko atigeze akoresha umwanya w’ubuyobozi yari afite. Segicondo ngo yamubwiye ko abo bana b’abakobwa yabareraga nk’umukuru w’umuryango; icyakora aba bakobwa bo bavuga ko bakeneye kubona umunani ku isambu y’umubyeyi wabo kuko bayibabohoje.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Jules Ndamage, avuga ko hari ibibazo biba bikomeye ku buryo bigomba gukemukira mu nkiko ariko hari n’abo bashobora kumvikanisha.

Yatanze urugero ku muryango w’imfubyi 7 zihagarariwe n’umukuru muri zo witwa Nyirumuringa Théophile bumvikanye ko zizashumbushwa ibibanza mu Murenge wa Masaka, bagahabwa ibibanza 3 bikiri muri iyo sambu yabo yatuwemo n’imiryango igera kuri 49 mu Murenge wa Niboye ndetse bakongererwaho n’amafaranga angana na miliyoni 10 zirimo 4 n’ibihumbi 400 ziri gukusanywa n’iyo miryango ihatuye; naho izindi miliyoni 5 n’ibihumbi 600 zigatangwa n’Akarere kandi bikaba byarateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2014/15 ariko Nyirumuringa avuga ko byatinze cyane kuko bagombaga kubikora mu gihe cy’ukwezi kumwe uhereye muri Nyakanga 2013.

Akarere ka Kicukiro kavuga ko kuva muri 2011 ibibazo 31 byakemuwe kuri 41 kari gafite.

Umunyamategeko muri AERG, Nsanzumuhire Jean Damascène, na Senateri Bizimana Jean Damascène, bavuga ko umwanzuro wo kohereza izi mfubyi mu nkiko utuma batsindwa kuko ababatwariye imitungo baba babarusha ubushobozi. 

Senateri Bizimana na Senateri Rugema basaba ko hashyirwaho itsinda ryihariye ryo kurangiza ibi bibazo burundu aho kubirekera mu itsinda ririmo abayobozi ku rwego rw’Uturere kuko nabo hashobora kuba harimo abafite uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu ibohozwa ry’iyo mitungo.  End
Author: Niyigena Faustin

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s