Survivor stories

Ingorane z’abatutsikazi muri Jenoside

survivor.indishyiMu 1994 kuva mu kwa kane kugeza mu kwa karindwi, Abatutsi muri rusange bari mu buzima butoroshye bwo kwihisha no guhunga. Ubuhamya bw’abo bw’uko babonaga icyo barya ndetse n’icyo kwambara bwerekana uko bari bambuwe agaciro kabo nk’abantu bazima. Ubu ni bumwe mu buhamya bw’abarokotse bagiye badutangariza uko byabagendekeye by’umwihariko abagore n’abakobwa babaga bari kumwe n’abana kenshi.

Alice wakoze urugendo rurerure ahunga aravuga ku mirire ati :“ nibuka cyane amazi yo mu ruzi rwa Rwabusoro nanywaga ntitaye ku mirambo irimo kubera inyota nyinshi !!” Iyo nyota kandi arayihurizaho na Mado wadutangarije ko yari yihishanye n’abana bato mu gihuru bamaramo iminsi ageze aho abona umwe wari ugiye kwicwa n’inzara, asaba abandi bana ko banyara ku ntoki hanyuma aha inkari uwo mwana wabashije kuzanzamuka aza no kurokoka. Yakomeje atubwira kandi ko yageze aho yafataga ibyatsi byari muri icyo gihuru akabivuguta akanyunyuza amazi yabyo kugira ngo arebe ko yabaho.

Simbi nawe ati, “ndibuka pate jone (pâte jaune) ku buryo nubu iyo nyibonye inyibutsa biriya bihe. Ikindi ku mirire ni uko amazi yari yarabuze cyane kubona ayo kunywa bigoye”
Munezero we yavuze ku myambarire ati “nambaye sandales z’ umukara z’uruhu zakorerwaga muri sodeparal ! zari zikomeye narazihunganye, narazivomanye, narazikarabanye ntacyo zabaye kugeza Jenoside irangiye ! Ariko uwo yari mu bafite amahirwe, kuko hari benshi batari bafite inkweto, alice we yashakishije uko yikorera inkweto ati “jye n’abana twari kumwe twakoze inkweto mu bivovo by’insina kubera utuyira tw’amabuye n’amahwa twacagamo duhunga, ariko ntizatindaga zahitaga zisaza.” Simbi we wari ufite imyaka 5 yahunze ntazo afite yatiraga abandi akanya gato dore ko nta wabaga afite ebyiri.

Ku babaga bihishe mu bihuru bo imyenda yabasaziyeho. Mado yakomeje atubwira ko we yageze aho imyenda imushiriraho aho yahuye n’inkotanyi asigaranye gusa agapira ko hejuru na sujipe (sous jupe) yacikaguritse ku buryo yari yambaye ubusa kandi yari umubyeyi w’abana barindwi. Yongeye kubona umwenda ari uko Inkotanyi zimutabaye zikamuha ibitenge byo kwambara.

Uwamahoro we wari ufite imyaka 10 muri Jenoside yari kumwe na barumuna be batanu bari bihishe mu mashyamba ati “twamaze ibyumweru bibiri birenga turya amapera gusa” kuri we rero wari usanzwe arwara igifu byatumye kirushaho gukara akaba nubu ahora ku miti y’igifu. Nkuko yakomeje atubwira yageze aho yasigaga barumuna be akajya gusabiriza ibiryo mu baturage ngo babone ibyo barya. Ati “ ndibuka aho nagiye bampa ikijumba kimwe nkishyira barumuna banjye barakigabana ari batatu, undi umwe utakibonyeho ararira”. Akomeza agira ati “N’ubu iyo mbonye umuntu ushonje muha ibyo nshoboye.”

By’umwihariko rero ku bagore bari bakuze, iyo bajyaga mu mihango byarabashoberaga. Umwe ati, “hamwe n’abo twari twihishanye twatizanyaga amakariso, tugaharira uri mu mihango, ubundi tugakoresha igipapuro cya “Papier hygienique”. Gusa abo bari abanyamahirwe kuko umwe mu bari mu gihuru we yatubwiye ko ntacyo yari kubikoraho dore ko nta myenda myinshi yari asigaranye, yarabyihoreraga bikazamwumiraho dore ko n’agatenge yari yarahunganye yakorosaga abana nijoro muri icyo gihuru.
Icyo abarokotse benshi bahurizaho ku bijyanye n’imyenda ni uko barwaye inda nyinshi ahantu hose cyane cyane abari bahungiye hamwe ari benshi. End

Author: Astrida U.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s