Uncategorized

MINALOC ishyigikiye umushinga w’itegeko ritanga indishyi ku barokotse Jenoside

Nyuma itangazo rihuriwe n’impande za Sosiyete sivile na IBUKA, risaba ko hashyirwaho itegeko rigena indishyi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iratangaza ko ishyigikiye umushinga wo gushyiraho itegeko rigenga izo ndishyi.

Mukabaramba

Alvera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC, yatangarije IGIHE ko hakwiye kujyaho itegeko rigenga indishyi, ku barokotse Jenoside, ndetse anashimangira ko umushinga w’iryo tegeko watangiye, ubu uri muri Minisiteri y’ubutabera.

Ati “Itegeko rishyiraho uburyo bwo gutanga indishyi, rigomba kujyaho, ubu riri muri MINIJUST riracyari umushinga, ariko rigomba kujyaho.”

Mukabaramba yavuze ko n’ubundi itegeko rya Gacaca ritegenya ko gukurikirana indishyi bizashyirwa mu itegeko. Yongeraho ko ubu hamaze gucibwa imanza nyinshi zo mu rwego rwa mbere, ndetse abenshi mu baburanye, yaba ari ababuranishijwe n’inkiko zo mu Rwanda cyangwa inkiko mpuzamahanga, batsinzwe. Aha Mukabaramba akaba ariho ahera avuga ko bagomba no kwishyura indishyi bishingiye ku itegeko.

Ati “Ikibazo cy’indishyi ni ikibazo kinini, hari ababuranye bagatsindwa mu nkiko Gacaca, bagasabwa kwishyura ibyangijwe, imanza zasigaye ni izo mu rwego rwa mbere ; kandi hari benshi baburanye nabo bagatsindwa, ubwo rero ni ngombwa ko hashyirwaho itegeko rigena imitangire y’indishyi.”

Mukabaramba ashimangira ko itegeko rigena imitangire y’indishyi ku bakorewe ibyaha bya Jenoside, rizakemura ibibazo byinshi.

Mu basabwa indishyi na Leta irimo

Nubwo MINALOC ishyigikiye umushinga w’itegeko ritanga indishyi, itangazo ryashyizwe ahagaragara rihuriweho na IBUKA na sosiyete sivile, rivuga ko izo ndishyi zizatangwa n’ibyiciro bitandukanye birimo, Leta, imiryango mpuzamahanga n’abahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Kuba Leta nayo isabwa indishyi, IBUKA na sosiyete sivile babishingira ko icyaha cya jenoside ari icyaha cya Leta.

Gusa Mukabaramba mu mvugo ye asa n’utabona ibintu kimwe n’iyo miryango, kuko we asanga Leta hari indishyi itanga.

Yagize ati “Hari amafaranga Leta ishyira muri FARG. Ni kimwe mu ndishyi.”
Indi ngingo igaragara mu itangazo rya sosiyete sivile na IBUKA, ivuga ko Leta igomba kujya itanga abafasha mu buzima bwo mu mutwe (Psychologues) kubera ibibazo by’ihungabana bikiboneka ku barokotse, Mukabaramba avuga ko Leta itanga byinshi mu buryo bw’indishyi.

“Kubavuza, kubakira abatishoboye barokotse, kubarihira amashuri, no kubafasha mu bindi bikorwa by’ubuzima, byose FARG irabikora” Niko Mukabaramba yatangarije IGIHE

Ubwo IGIHE twavuganaga na visi perezida wa mbere wa IBUKA, ku bijyanye n’iryo tangazo ryashyizwe ahagaraga ku itariki ya 28 Kamena 2013, Egide Nkuranga yavuze ko ibikorwa na FARG ari ubufasha busanzwe atari indishyi, mu gifaransa yakoresheje amagambo ‘assistance’ na ‘reparation’

Yaragize ati “Ibikorwa na FARG ni ubufasha busanzwe, kuko Leta iba igomba gufasha abaturage bayo bose, n’abarokotse batishoboye ni ngombwa ko bahabwa ubwo bufasha”

Ifoto yo hejuru : Mukabaramba Alvera, Umunyamanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC

Yanditswe kuya 9-07-2013 – Saa 12:24′ na Richard Dan Iraguha

Yashyizweho na Albert.G

Soma inkuru ikubiyemo indishyi zisabwa na IBUKA ifatanyije na Sosiyete sivile,http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/ibuka-na-sosiyete-sivile-barasaba

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s