JUSTICE

Iyicwa Ry’Abarokotse Jenoside: Ibyatangajwe na CNLG na IBUKA Biraca Amarenga Y’aho Ukuri Guherereye

Ejo hashize nkimara gusoma ibaruwa ifunguye Diane Rwigara yandikiye Perezida Paul Kagame ku iyicwa ry’abarokotse jenoside, navuganye n’inshuti yanjye, Felix, nawe warokotse jenoside, mubwira iyo nkuru y’urucantege.

Mu magambo ameze nk’ubuhanuzi,  Felix (izina rihinduye),  yarambwiye ati: ‘’ ibirego Diane ashinja Leta muri iriya baruwa ye, ntabwo nzi neza ukuri kwabyo. Ariko ibi ngiye kukubwira nubona bibaye byamurikira umuntu wese usesengura aho ukuri guherereye’’.

Kanda hano usome ibaruwa ifunguye Diane Rwigara yandikiwe Perezida Kagame

Nuko arakomeza ati:  ‘’ Ubu tuvugana inyandiko iri bunyuzwe mu binyamakuru wasanga iri gutegurwa. Inzego zibishinzwe, nizimara kuyinoza  zirarahamagaza Naphtal, umunyamabanga wa IBUKA cyangwa  Jean Pierre, Perezida wayo,  ngo baze babafotore, ahasigaye inkuru itangazwe mu izina rya IBUKA’’.

nta bwo nahamya 100% ko ariko byagenze, ariko , nanjye nkuwabaye mu nzego za IBUKA n’indi miryango ya sosiyete sivile mu Rwanda, ndabizi ko koko ubwisanzure bw’iyo miryango bugerwa ku mashyi.

Icyokora nasubije Felix nti, IBUKA ubona yatinyuka ite kwiteza ikimwaro bene ako kageni? Ibuka yaba yaracecetse igihe abo ishinzwe kuvugira bicwaga, noneho ikavuga ubu ngubu  yamagana abinubira iryo yicwa mu gihe yaruciye ikarumira ubwo icyaha cyakorwaga?  Felix, yansetse, arambwira ati:  Ntukigize nkana!

Bidatinze mu gitondo cya kare ibyo Felix yahanuye byabaye impamo!

Naphtal, Umunyamabanga wa IBUKA yagaragaye mu kinyamakuru igihe.com  yamagana Diane Rwigara, anavuga ko nta barokotse jenoside bicwa mu Rwanda. Icyokora uwo munyamabanga ntacyo yatangaje  ku kibazo nyirizina cy’amazina y’abarokotse basaga 50 Diane Rwigara agaragaza ko bishwe mu ibaruwa ye.

Bizimana

Bizimana Jean Damascene, Umuyobozi wa CNLG. Photo/Igihe.com

Yaba Naphtal wavugiye ibuka, yaba na Bizimana Jean Damascene wavugiye CNLG mu nkuru yanyuze mu kinyamakuru igihe.com , bose bikomye cyane Diane Rwigara. Igitangaje ni uko  ntawavuze niba koko abavuzwe mu ibaruwa batarishwe, ko hari imanza zabaye cyangwa niba hari amaperereza yakozwe agamije  kumenya imfu z’abo bacitse ku icumu bivugwa ko bishwe n’inzego za Leta kubera gukekwaho gukorana n’abayirwanya.

Ngo umwera uturutse I bukuru bucya wakwiriye hose.

Ubu nandika iyi nkuru, maze kwakira ubutumwa  buteye agahinda, umwe mu barescape ubusanzwe uvuga rikijyana yanyandikiye kuri WhatsApp, avuga kuri iki kibazo cy’abacitse ku icumu bishwa.

Rwagasana (izina rye narihinduye) we nta nubwo aca hejuru y’umuzi w’ibibazo nkuko Ibuka n’ikigo cya Leta cyo kurwanya Jenoside (CNLG) babigenje. Ahubwo Rwagasana agaragaza ko abishwe nka Jean Paul Mwiseneza aribo bizize ngo kuko bakoreshwaga na Diane Rwigara.

Rwagasana yanyadikiye ati:  ”Gasake, …..Mu bishwe, Diane Rwigara avuga, yahereye kuri Jean Paul Mwiseneza ( bakunda kwita Nyamata). Niwe wari umubabaje kuko niwe yakoreshaga…’’

Rwagasana namubajije nti ese kuba umuyoboke wa Diane Rwigara cyangwa gukoreshwa nawe byabaye icyaha gihanishwa igihano cyo gucibwa umutwe ryari? Ntegereje ko umuvandimwe Rwagasana ansubiza.

Nuko arakomeza agira ati, Diane ntagamije gutabariza abarokotse jenoside ahubwo ni inyungu ze bwite kuko hari n’abo avuga mu ibaruwa batarokotse Jenoside.

Maze hafi imyaka 10 nandika kandi nkurikirana inkuru z’abacitse ku icumu bagenda bicwa, harimo n’urupfu rwa Jean Paul Mwiseneza nanditseho kenshi  kuri uru rubuga.

Nagaragaje impungenge z’uburyo Leta idashyira imbaraga mu kwamagana ubwo bwicanyi no kugeza mu butabera abakekwa. Bisa nkaho no kubivugaho ari kirazira.

Nibazaga impamvu IBUKA, CNLG, itangazamakuru rya Leta n’izindi nzego zitinya kwamagana ku mugaragaro ubu bwicanyi bumaze gufata intera ndende. Nta gisubizo ndabona kuri ibi bibazo kugeza ubu.

Niba n’umuntu wohereza ubutumwa kuri email cyangwa WhatsApp yibereye mu cyumba cye inzego z’umutekano zibasha kumufata, ni gute zinanirwa guta muri yombi abishe Jean Paul Mwiseneza n’abandi bavugwa mu ibaruwa ya Diane Rwigara?

Niba koko inzego za Leta ziri inyuma y’ubu bwicanyi nkuko Diane Rwigara abivuga, byaba byirumvikanisha impamvu hari igihu kinini kuri iyi dosiye.

Uko biri kose, nkuko, Felix,  mushuti wanjye, yabimbwiye ejo bundi,  uburyo IBUKA na CNLG n’abandi bakomeje kwitwara mu gusubiza ibaruwa ya Diane Rwigara,  biraca amarenga y’aho ukuri guherereye kuri icyi kibazo. Ends.

Kanda Subscribe ubone n’izindi nkuru nshya zigisohoka.

Soma izindi nkuru z’abarokotse biswe:

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s