Reparations

Ruhango: Uwarokotse jenoside yakubitswe bimuviramo gupfa

Ruhango-Map-300x219Uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, Rutsindura Gratien,  w’imyaka 59 wari utuye mu murenge wa Kabwayi akarere ka ruhango ku mugoroba wo ku itariki ya 27/02/2014 yakubitswe  n’itsinda rigizwe n’abo mu muryango   yashinje gukora jenoside mu gihe cy’inkiko Gacaca bimuviramo urupfu.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Ruhango  Bwana Joseph Twagirimana yavuze ko  ibyabaye kuri Rutsindura bibabaje kandi ko n’abacitse ku icumu  basigaye  ejo n’ejo bundi byababaho. Yagize ati’’  Rutsindura yari umwe mubanyamuryango bacu. Ibyamubayeho natwe ejo byatubaho. Ndasaba inzego z’umutekano kongera imbaraga mu gukurikirana abagize uruhare mu rupfu rwa Rutsindura’’

Dieudonee Byukusenge umwana wa nyakwigendera ubusanzwe ukora umurimo w’ubu Agronome avuga ko ubwo yari avuye mu  mu gishanga aho akorera yabonye ikivunge  cy’abantu bari hagati ya 15-20 bashungereye mu gihe hari undi muntu wari gutaka abamukubita bavuga ngo ‘’ yumve kuko  nawe yafungishije benshi muri gereza’’.

Byukusenge  w’imyaka 25 uko yageragezaga kwegera ngo arebe neza ibiri kuba nibwo yamenye  uri gukubitwa ari se umubyara. Nawe ubwe batangiye kumukurura amashati badashaka ko akomeza kwinjira hagati mu kivunge aho se yari. Byukusenge avuga ko se yakubitswe  imigeri mu mbavu igipande kigana ku mpyiko, ndetse ko yasanze se atavuga yubitse inda kugirango badakomeza kumukubita munda.  Nyakwigendera yaba yarakubitswe kandi ku mutwe w’inyuma no ku mitsi yo ku irugu. Urwo rugomo rwabaye ubwo yari agiye kwishyuza ubwatsi bw’inka ze.

Komanda wa polisi station ya Kabwayi  twavugishije kuri telephone wirinze kudutangariza amazina ye, yavuze ko ibyu urupfu rwa Rutsindura babimenye mu gihe cyo gushyingura ku wa kabiri w’iki cyumweru. Yongeyeho ko bo bakurikirana iyo hari umuntu watanze ikirego. Yavuze ko gupima umurambo bimenyerewe ku izina rya Autopsie byaba bitarabayeho. ngo yatangiye gukurikirana  iki kirego ejo ku wa 13/03/2014 nyuma y’uko abo mu muryango wa bagejeje ikirego kuri polisi.  Abo mumuryango wa nyakwigendera bo bavuga ko bamenyekanishije ikibazo kikimara kuba.

 Abakubitaga nyakwigendera  ni abo mu muryango w’uwitwa Maritini bari baje mu bukwe bavuye I Kigali.  Martini  uwo yahamwe  ni’cyaha cya jenoside aranafungwa.  Abakubise nyakwigendera ngo baba barabikoze mu rwego rwo kwihorera. Nyakwigendera ngo yaba yari mu batangabuhamya bashinja  mu rubanza rwa Maritini wakoze jenoside.  Abakubitaga nyakwigendera nyuma yo kubona   umuhungu we ahageze atangiye no guhamagara ubuyobozi  bahise binjira mu modoka  Minibus RAA 385D yari yabazanye bakuramo akabo karenge.

Igihe nyakwigendera yakubitwaga abo mu nzego zibanze ngo baba barabimenye ariko ntibabyiteho kubera amasano ngo baba bafite n’abakoraga urwo rugomo.

Nyuma yo gutabaza bamwe mu baturage baba barageraje gutangira imodoka ariko biba ibyubusa kuko ngo abari mu modoka  bahaye amafaranga abaturage benshi basanze ku gasantere bityo barabareka barakomeza.  Byukusenge  umwana w’umuhungu wa nyakwigendera yahise ahamagara Komanda wa Polisi sitasiyo ya Kabagari  amusaba guhagarika imodoka no  guta muri yombi bamwe mu bari bayirimo.  Komanda avuga ko agiye guhamagara polisi ya Byimana ngo ihagarike iyo modoka mbere yuko igera I Kigali.  Icyokora ngo  byaba byararangiriye aho kuko ntacyo komanda wa polisi ngo yakoze. Ibyo icyokora komanda wa polisi arabihakana avuga ko atariwe wahamagawe.

Muri uwo mugoroba nyuma yo gukubitwa,  Rutsindura yacumbitse mu rugo rw’umuturanyi bucya bamujyana ku kigo nderabuzima cya Gafunzo  nacyo kimwohereza ku bitaro bikuru bya Gitwe.  Icyo gihe yari yatangiye kujya yihagarika akanituma amaraso. Abaganga bo kukigo nderabuzima banditse ku mpampuro zimwohereza ku bitaro byisumbuye ko yakubitswe.   Agezwa ku bitaro bya Gitwe Rutsindura ngo yari yamaze kujya muri comma. Ibitaro bikuru bya gitwe nabyo byahise bifata icyemezo cyo kumwohereza mu bitaro bikuru bya kaminuza I Butare (CHUB) ku wa gatandatu taliki ya 01/03/2014 ari naho yaje kugwa ku ku itariki 09/03/2014. Nubwo yari arembye ari muri coma, yegejejwe I Butare banga kumuvura, hashira iminsi itatu (3) ataravurwa  kuko abamuzanye batibutse ikarita ye ya  mituelle de santé.  

Cyriaque, mukuru wa Nyakwigendera  yasabye ko barenganurwa  abagize uruhare murupfu rwa Murumuna we bagafatwa. Cyriaque avuga ko Kwica murumuna we byari mu mugambi mugari wo kumwikiza kuko ariwe mugabo wenyine wari uhari ubabangamiye. Yavuze ko ubwo yajyaga aho nyakwigendera  yari atuye yasanze bamwe mu baturanyi batangiye kwigabiza ibye, batema ibiti mu ishyamba rya nyakwigendera banatema ubwatsi bwe. Cyriaque avuga ko icyaba cyateye urupfu rwa Nyakwigendera ari uko yatanze ubuhamya mu nkiko Gacaca ashinja abakoze jenoside. Yongeraho ko hari abantu bagombaga kwishyura nyakwigendera baba nabo babifitemo uruhare.  Cyriaque yagize ati’’ Nta mu tekano dufite’’. 

Mu gihe cyo gushyingura hari amakuru yamenyekanye ko  abakoreye urugomo nyakwigendera baba baraje kureba neza ko koko yapfuye.  Muri abo harimo abakatiwe na Gacaca gukora imirimo nsimburangifungo TIG icyokora bakaba batarakoze icyo gihano.

Umwe mu bana ba nyakwigendera yagize ati’’  Turasaba ko Twafashwa abadukoreye uru rugomo bagakurikiranwa bagahanwa. Papa ntiyajyaga arwaragurika.  tumubajije niba yumva afite umutekano yadusubije muri aya magambo: Umutekano ntuhagije. Biradusaba kwibombarika tukajya dutaha kare.   Turiho tutariho. Ejo ntituzi uko bizamera.  Tubishoboye tuzimuka tujye gutura ahandi batatuzi.  ‘’

End. Al.G

Related Articles:

1 reply »

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s