Survivors security

Abarokotse Jenoside bakomeje kwicwa umusubizo

Nyuma y’iyicwa ry’umupfakazi wa genocide Nyiramajyambere wo mukarere ka Musanze kuri uyu  wa kabiri w’icyumweru gishize,  Undi mupfakazi wa jenoside Mukabaziga Dativa  w’imyaka 60 nawe yarishwe mu ijoro ryo kuwa gatatu itariki 21/08/2013. Ibyerekeye urupfu rw’uyu mubyeyi byamenyekanye ku wa gatandatu le 24/08/2013 ahagana saa kumi z’umugoroba.  Mukabaziga Dativa yishwe atemwe ijosi bamusanze mukazu ke yabagamo wenyine dore ko akana kamwe yarokoye karererwaga mu wundi muryango mu mujyi wa Muhanga kubera ikibazo cy’umutekano nyakwigendera yakomeje kugira.

Image

Bamwe mu barokotse jenoside/Photo file

Emiliyana Kambibi wareraga umwana wa Nyakwigendera, yavuze ati’’ mbere yuko bamwica, n’amatungo ye bajyaga bayatema kuburyo n’umwana we wabaga iwacu yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize akajya ambwira ko adashaka kujya iwabo Gisagara aho nyakwigendera yari atuye ngo iyo arayeyo abura amahoro, nkagirango ni ukwaga kuba mu cyaro, ariko impamvu ubu iragaragara.’’Kambibi yongeyeho ko abana ba nyakwigendera Mukabaziga  bose bishwe hamwe n’umugabo  we muri jenoside yakorewe abatutsi asigarana umwana umwe w’umuhungu.

Nyuma yo gucibwa ijosi, abakoze ayo mahano bataye umurambo mu nzu bakingira inyuma bakoresheje ingufuri bizaniye.  Abaturanyi  bemeza ko abamwishe aricyo bari bagambiriye gusa kuko nta kintu kindi bigeze biba mu nzu.  Nyirabayazana y’urupfu rwa Dativa Mukabaziga,  ubwo twandikaga iyi nkuru yari itaramenyekana.

Nyakwigendera Dativa, kimwe n’abandi bacitse kwicumu  benshi mu kagari ka Cyumba mu murenge wa Muganza ngo birasanzwe ko bakorerwa urugomo  bakanatotezwa mu buryo butandukanye cyane cyane  kwangirizwa imyaka mu mirima, guterwa mu nzu n’ijoro, no kuba hari abo amatungo yabo atemwa.  Bivugwa ko mu byumweru bibiri mbere y’o kwicwa  amatungo ya Nyakwigendera  yaratemwe, ahitamo kujya kuyaragiza mu rwego rwo kuyahungisha.

Mu karere ka Gisagara  uyu mwaka wonyine kuva mu kwezi kwa mbere abacitse ku icumu bagera kuri barindwi(7) barishwe. Ingero za vuba harimo NDORIKIMPA Anne Marie wo mu murenge wa Kibirizi, wishwe anizwe mu ijoro ryo kuwa 03/05/2013. Ababonye umurambo wa Nyakwigendera NDORIKIMPA bavuga ko basanze hejuru y’umurambo we inyandiko ncarubanza za Gacaca ziriho indishyi ku mitungo ye yangijwe mu gihe cya jenoside yari  ategereje ko yazishyurwa.   Mu bishwe mu gihe gito gishize mu karere ka Gisagara harimo kandi  MUSABYIMANA  Denise wishwe u kwezi gushize  itariki 2/07/2013 akajugunywa mu muringoti , mu kagari ka Nyakibungo, mu murenge wa Gishubi.  

Impamvu zihishe inyuma y’uku kwicwa kw’abacitse kwicumu kumaze gufata indi  intera ntizivugwaho rumwe.  Mu gihe akenshi ubuyobozi bukunda kugaragaza ko abishwe baba bazize amakimbirane yo mu miryango, urupfu rusanzwe cyangwa ubujura busanzwe, abacitse ku icumu nubwo bemera ko hari igihe izi mpamvu zitangwa n’ubuyobozi zishoboka, bo bagaragaza ko impamvu y’uku kwicwa umusubizo idakwiye kureberwa muri izi mpamvu zitangwa n’ubuyobozi gusa ko n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ubutabera nacyo kitakwirengagizwa

Uhagarariye Umuryango IBUKA mu karere ka Gisagara, Emanuel UWIRINGIYIMANA yagize ati’’  Ese wasobanura gute ko abacitse ku icumu aribo bagira amakimbirane mu miryango gusa cyangwa ko aribo bonyine baterwa n’abajura cyangwa bagaterwa amabuye ku mazu’’?  UWIRINGIYIMANA  yavuze ko  ababajwe kandi ahangayikishijwe n’umubare munini w’abacitse ku icumu  bamaze kwicwa mu karere ka Gisagara uyu mwaka,  UWIRINGIYIMANA yavuze ko ababyihishe inyuma akenshi batamenyekana, ahubwo mu gihe  gito ngo bakabona abakekwa barekuwe.

Yagize ati ‘’Mfite Impungenge zikomeye kuko abishwe bo turababona, ariko ababica nitubamenye, kuba umuntu ahohoterwa kenshi bikagera aho yicwa hagashira iminsi itatu ntihagire umuturage ukoma, bigaragaza ko n’ubundi haba hari ikibazo mu mibanire ndetse n’umutekano w’abacitse ku icumu muri rusange cyane cyane ababapfakazi b’incike n’abibana.

Kwicwa n’itotezwa risakaye ku bacitse ku icumu ryaherukaga mu gihe cy’inkiko gacaca hagamije gusibanganya ibimenyetso no gutera ubwoba abatangabuhamya.  Urutonde rwakusanyijwe n’umuryango IBUKA kugera mu mwaka wa 2010 rugaragaza ko abagera ku 170 bishwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Kuva inkiko Gacaca zishoje imirimo yazo muri Nyakanga umwaka ushize, umubare munini w’abakatiwe n’izo nkinko ukomeje kwisunga inkiko bashaka gusubirashamo imanza bityo bikaba byatuma hari abashaka kwica abatangabuhamya bazatambamira uko gusubirishamo.  Hari kandi umubare munini w’abarokotse jenoside  batsindiye indishyi  muri Gacaca ku mitungo yabo yangijwe ariko irangiza ryizo manza rikaba ryarakomeje kuba ingorabahizi akenshi bitewe n’ubushake buke bw’ubuyobozi mu kurangiza imanza cyangwa abangije imitungo badafite ubushobozi bwo kwishyura.  Hari abacitse ku icumu bahitamo kutishyuza iyo mitungo yabo kubera impungenge z’umutekano wabo.  Abakomeje kwishyuza imitungo yabo bivugwa ko akenshi bibaviramo ibibazo bikomeye by’umutekano.

Aha imiryango y’abacitse ku icumu ntiyahwemye gusaba ko hakorwa inyingo y’ibibazo bijyanye n’irangiza ry’imanza za Gacaca ndetse Leta igashyiraho ikigega k’indishyi cyakemura ibibazo by’ indishyi ziryozwa abakoze jenoside badafite ubwishyu cyangwa batanamenyekanye.  Kugeza ubu iyo mpuruza y’abacitse ku icumu isaba ikigega cy’indishyi, Leta yagiye iyitera utwatsi ivuga ko yashyizeho ikigega FARG, gitera inkunga abarokotse jenoside batishoboye. Itegeko rigena ko abakoze jenoside batishoboye bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro aho kwishyura abo bahemukiye.

Abakurikiranira ibintu hafi basanga ibi bibazo byasizwe n’inkiko Gacaca byaba ari bimwe mu mpamvu z’umutekano mucye ukomeje kugaragara ku bacitse ku icumu.

 Inkuru yanditswe na A. GASAKE

6 replies »

  1. My friend, you mean aba bantu bose bishwe nta perereza ri rakorwa ngo hamenyekane icyo bazira! Hakwiye gushyirwaho izindi ngamba , naho ubundi abicanyi bazatumaraho na bake bari basigaye!

    Niba gukumira icyaha byarananiranye, bananiwe no gutahura abishi !!!!, ndabibonamo intege nke,cyangwa ubushake bucye cyangwa ubugambanyi; cyangwa kuba ntibindeba, cyangwa gucikwa, cyangwa gutungurwa! Gusa nubwo nta perereza rirakorwa icyavamo icyo aricyo cyose , ntashema bizatera abarebwa n’icyo kibazo bose!

    Gusa nibura , wamenyekanishije ikibazo kandi komereza aho!

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s