Nyuma y’iyicwa ry’umupfakazi wa genocide Nyiramajyambere wo mukarere ka Musanze kuri uyu wa kabiri w’icyumweru gishize, Undi mupfakazi wa jenoside Mukabaziga Dativa w’imyaka 60 nawe yarishwe mu ijoro ryo kuwa gatatu itariki 21/08/2013. Ibyerekeye urupfu rw’uyu mubyeyi byamenyekanye ku wa gatandatu le 24/08/2013 ahagana saa kumi z’umugoroba. Mukabaziga Dativa yishwe atemwe ijosi bamusanze mukazu ke yabagamo wenyine dore ko akana kamwe yarokoye karererwaga mu wundi muryango mu mujyi wa Muhanga kubera ikibazo cy’umutekano nyakwigendera yakomeje kugira.
Bamwe mu barokotse jenoside/Photo file
Emiliyana Kambibi wareraga umwana wa Nyakwigendera, yavuze ati’’ mbere yuko bamwica, n’amatungo ye bajyaga bayatema kuburyo n’umwana we wabaga iwacu yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize akajya ambwira ko adashaka kujya iwabo Gisagara aho nyakwigendera yari atuye ngo iyo arayeyo abura amahoro, nkagirango ni ukwaga kuba mu cyaro, ariko impamvu ubu iragaragara.’’Kambibi yongeyeho ko abana ba nyakwigendera Mukabaziga bose bishwe hamwe n’umugabo we muri jenoside yakorewe abatutsi asigarana umwana umwe w’umuhungu.
Nyuma yo gucibwa ijosi, abakoze ayo mahano bataye umurambo mu nzu bakingira inyuma bakoresheje ingufuri bizaniye. Abaturanyi bemeza ko abamwishe aricyo bari bagambiriye gusa kuko nta kintu kindi bigeze biba mu nzu. Nyirabayazana y’urupfu rwa Dativa Mukabaziga, ubwo twandikaga iyi nkuru yari itaramenyekana.
Nyakwigendera Dativa, kimwe n’abandi bacitse kwicumu benshi mu kagari ka Cyumba mu murenge wa Muganza ngo birasanzwe ko bakorerwa urugomo bakanatotezwa mu buryo butandukanye cyane cyane kwangirizwa imyaka mu mirima, guterwa mu nzu n’ijoro, no kuba hari abo amatungo yabo atemwa. Bivugwa ko mu byumweru bibiri mbere y’o kwicwa amatungo ya Nyakwigendera yaratemwe, ahitamo kujya kuyaragiza mu rwego rwo kuyahungisha.
Mu karere ka Gisagara uyu mwaka wonyine kuva mu kwezi kwa mbere abacitse ku icumu bagera kuri barindwi(7) barishwe. Ingero za vuba harimo NDORIKIMPA Anne Marie wo mu murenge wa Kibirizi, wishwe anizwe mu ijoro ryo kuwa 03/05/2013. Ababonye umurambo wa Nyakwigendera NDORIKIMPA bavuga ko basanze hejuru y’umurambo we inyandiko ncarubanza za Gacaca ziriho indishyi ku mitungo ye yangijwe mu gihe cya jenoside yari ategereje ko yazishyurwa. Mu bishwe mu gihe gito gishize mu karere ka Gisagara harimo kandi MUSABYIMANA Denise wishwe u kwezi gushize itariki 2/07/2013 akajugunywa mu muringoti , mu kagari ka Nyakibungo, mu murenge wa Gishubi.
Impamvu zihishe inyuma y’uku kwicwa kw’abacitse kwicumu kumaze gufata indi intera ntizivugwaho rumwe. Mu gihe akenshi ubuyobozi bukunda kugaragaza ko abishwe baba bazize amakimbirane yo mu miryango, urupfu rusanzwe cyangwa ubujura busanzwe, abacitse ku icumu nubwo bemera ko hari igihe izi mpamvu zitangwa n’ubuyobozi zishoboka, bo bagaragaza ko impamvu y’uku kwicwa umusubizo idakwiye kureberwa muri izi mpamvu zitangwa n’ubuyobozi gusa ko n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ubutabera nacyo kitakwirengagizwa
Uhagarariye Umuryango IBUKA mu karere ka Gisagara, Emanuel UWIRINGIYIMANA yagize ati’’ Ese wasobanura gute ko abacitse ku icumu aribo bagira amakimbirane mu miryango gusa cyangwa ko aribo bonyine baterwa n’abajura cyangwa bagaterwa amabuye ku mazu’’? UWIRINGIYIMANA yavuze ko ababajwe kandi ahangayikishijwe n’umubare munini w’abacitse ku icumu bamaze kwicwa mu karere ka Gisagara uyu mwaka, UWIRINGIYIMANA yavuze ko ababyihishe inyuma akenshi batamenyekana, ahubwo mu gihe gito ngo bakabona abakekwa barekuwe.
Yagize ati ‘’Mfite Impungenge zikomeye kuko abishwe bo turababona, ariko ababica nitubamenye, kuba umuntu ahohoterwa kenshi bikagera aho yicwa hagashira iminsi itatu ntihagire umuturage ukoma, bigaragaza ko n’ubundi haba hari ikibazo mu mibanire ndetse n’umutekano w’abacitse ku icumu muri rusange cyane cyane ababapfakazi b’incike n’abibana.
Kwicwa n’itotezwa risakaye ku bacitse ku icumu ryaherukaga mu gihe cy’inkiko gacaca hagamije gusibanganya ibimenyetso no gutera ubwoba abatangabuhamya. Urutonde rwakusanyijwe n’umuryango IBUKA kugera mu mwaka wa 2010 rugaragaza ko abagera ku 170 bishwe mu bice bitandukanye by’igihugu.
Kuva inkiko Gacaca zishoje imirimo yazo muri Nyakanga umwaka ushize, umubare munini w’abakatiwe n’izo nkinko ukomeje kwisunga inkiko bashaka gusubirashamo imanza bityo bikaba byatuma hari abashaka kwica abatangabuhamya bazatambamira uko gusubirishamo. Hari kandi umubare munini w’abarokotse jenoside batsindiye indishyi muri Gacaca ku mitungo yabo yangijwe ariko irangiza ryizo manza rikaba ryarakomeje kuba ingorabahizi akenshi bitewe n’ubushake buke bw’ubuyobozi mu kurangiza imanza cyangwa abangije imitungo badafite ubushobozi bwo kwishyura. Hari abacitse ku icumu bahitamo kutishyuza iyo mitungo yabo kubera impungenge z’umutekano wabo. Abakomeje kwishyuza imitungo yabo bivugwa ko akenshi bibaviramo ibibazo bikomeye by’umutekano.
Aha imiryango y’abacitse ku icumu ntiyahwemye gusaba ko hakorwa inyingo y’ibibazo bijyanye n’irangiza ry’imanza za Gacaca ndetse Leta igashyiraho ikigega k’indishyi cyakemura ibibazo by’ indishyi ziryozwa abakoze jenoside badafite ubwishyu cyangwa batanamenyekanye. Kugeza ubu iyo mpuruza y’abacitse ku icumu isaba ikigega cy’indishyi, Leta yagiye iyitera utwatsi ivuga ko yashyizeho ikigega FARG, gitera inkunga abarokotse jenoside batishoboye. Itegeko rigena ko abakoze jenoside batishoboye bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro aho kwishyura abo bahemukiye.
Abakurikiranira ibintu hafi basanga ibi bibazo byasizwe n’inkiko Gacaca byaba ari bimwe mu mpamvu z’umutekano mucye ukomeje kugaragara ku bacitse ku icumu.
Inkuru yanditswe na A. GASAKE
Related articles
- Musanze: Uwacitse Ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi yishwe. (reparation for survivors.wordpress.com)
- Reparation for survivors: First step towards reconciliation &Forgiveness (justicetosurvivors.wordpress.com)
- Genocide widows concerned over post-gacaca compensation (focus.rw)






Leave a reply to Abarokotse Jenoside bakomeje kwicwa umusubizo | Reparation4GenocideSurvivors Cancel reply