Ishingwa ry’umuryango mpuzamahanga, IGICUMBI-Ijwi ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mpera z’icyumweru gishize, rikomeje kuvugisha benshi mu Rwanda. Ibinyamakuru bya Leta The New Times, n’ibiyibogamiyeho nka Igihe, Rushyashya n’ibindi bisanzwe bicengeza amatwara ya Leta kuri Youtube , byasohoye inkuru nyinshi zikangurira abarokotse Jenoside kugendera kure umuryango Igicumbi.
Iyi nkubiri idasanzwe yo kwibasira umuryango Igicumbi yatumye nshaka kumenya ishingiro ry’ibirego uyu muryango ushinjwa n’impamvu Imiryango imwe y’abarokotse Jenoside cyane cyane isanzwe ikorera mu kwaha ku butegetsi ubona itewe ubwoba n’ishingwa ry’umuryango Igicumbi-Ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu myaka irenga 15 maze nandika kubijyanye n’abacitsekwicumu, ndi no mu nzego z’imiryango AERG, GAERG, IBUKA-Rwanda n’indi, ntabwo nigeze mbona ikibazo gihagurutsa iyi miryango na Leta nkuko bahagurukiye kurwanya umuryango Igicumbi washinzwe na bagenzi babo barokotse Jenoside. Imbaraga ziri mu kwamagana Igicumbi ziramutse zashyizwe mu gukemura ibibazo by’ubushomeri byugarije abarokotse Jenoside barangije amashuri basanga ibihumbi 50, cyangwa izo mbaraga zigashyirwa mu gusabira icumbi ibihumbi by’abarokotse bakinyagirwa, menya ibyo bibazo byarara bicyemutse!
Kuva ntangiye uru rubuga, Justice-survivors.com i Kigali mu mwaka wa 2012, twanditse ku bibazo byinshi byugarije abacitsekwicumu tunabimenyesha iyi miryango yitwa ko ivugira abarokotse mu Rwanda nyamara benshi bararuca bararumira ngo batabonwa nabi na Leta. Ibyo bibazo byiganjemo ibibazo by’abacitsekwicumu babarirwa mu magana bakomeje kwicwa nyuma ya Jenoside ntihakorwe amaperereza, abakoze jenoside bidegembya bakingiwe ikibaba na Leta, Ibihumbi by’Imanza z’imitungo zaciwe na Gacaca zitarangizwa cyangwa ngo Leta ishyireho uburyo abangirijwe ibyabo muri Jenoside bakwishyurwa, agashinyaguro abacitsekwicumu bakennye bahoramo bahatirwa kubana mu nzu imwe n’ababiciye mu izina ry’ubwiyunge, Kunyereza umutungo wa FARG n’ibidni bibazo byinshi. Ikibabaje ni uko ibi bibazo byose bitigeze binyeganyeza aya amashyirahamwe ari kwamagana umuryango Igicumbi uyu munsi.
Kwikanga baringa y’umuryango Igicumbi ntibyagarukiye mu nkuru zinyuzwa mu itangazamakuru gusa. Abarokotse Jenoside bari mu gihugu bari gukoreshwa inama zitandukanye mu matsinda mato babarizwamo azwi nka famille bakangurirwa kwirinda umuryango Igicumbi-Ijwi ry’abarokotse. Inama zinyura ku ikoranabuhanga rya Zoom nazo zirakomeje mu rwego rwo kwangisha umuryango Igicumbi abarokotse Jenoside bari mu mahanga.
Umuntu yakwibaza ikihishe inyuma y’izo ngufu zidasanzwe ziri gukoreshwa mu kurwanya umuryango Igicumbi. Abacitsekwicumu bashishoza basanga uwo murego wo guharabika umuryango Igicumbi utagamije inyungu zabo, ahubwo ari icengezamatwara rigamije gukomeza gukoresha itsinda ry’abarokotse jenoside nk’ibihato bya politiki byifashishwa mu gushimangira imizi y’ubutegetsi bwa FPR. Ni muri uru rwego uwacitsekwicumu wese cyangwa umuryango w’abarokotse Jenoside unenga akarengane gakorerwa bamwe mu barokotse, afatwa nk’icyago cyugarije kubaho nyirizina k’ubutegetsi.
Nkuko icengezamatwara rya Leta zabanjirije iya FPR ryari rishingiye ahanini kuri Revolution y’Abahutu ya 59, bisa nkaho imizi y’ubutegetsi bwa FPR ishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse, bityo uvuze Jenoside cyangwa uvuze akarengane ka bamwe mu barokotse Jenoside atabiherewe uruhushya ”n’ababarokoye”akaba akoze mu ijisho ry’intare. Ni nkaho abarokotse Jenoside bafitiye abo babarokoye ideni rimarwa gusa no guceceka, hagira uvuga ideni rikiyongera!
Umwe mu barokotse twavuganye yagize ati:” Imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bw’abacitsekwicumu yahagurukiye kwibasira Igicumbi, nyamara iyo ikaba yararuciye ikarumira ubwo amagana y’ababarokotse Jenoside bicwaga mu buryo budafututse, yakwiye guterwa ikimwaro no guhinguka mu maso y’abarokotse igira icyo ibasaba.” Yakomeje ati: izo Ibuka zo mu Rwanda no mu mahanga zabiciye iyi minsi, zari he ubwo mugenzi wabo Kizito yicwaga?
Abanenga umuryango Igicumbi bawushinja ko waba ugamije gukora politiki no gupfobya Jenoside, ngo uvuga ko habayeho ”doube genocide”. Icyokora nta nyandiko nimwe, amajwi cyangwa amashusho abarwanya Igicumbi baragaragariza abacitsekwicumu byerekana uburyo umuryango Igicumbi upfobya Jenoside cyangwa ukora politiki.
Nubwo ntaraba umuyoboke w’umuryango Igicumbi ngo mbe nawuvugira, bigaragarira buri wese ko ibyo birego ari ibinyoma. Zimwe mu nyandiko shingiro z’umuryango Igicumbi nabashije kubona, hamwe n’ intego z’umuryango igicumbi nkuko zigaragara ku rubuga rwa interineti rwabo ndetse n’ibyo ubwabo bivugiye mu muhango wo gutangiza umuryango Igicumbi, bigaragaza ko uyu muryango ari ihuriro mpuzamahanga ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ryingenga kandi ritagamije gukora politiki no guhangana. Umuntu yakwibaza ati: Mu gihe ba nyirubwite bavuga ko batagambiriye gukora politiki ababanenga bahera he babitirira iyo politiki? Ubundi se abagize Igicumbi iyo bashaka gukora ishyaka ninde wari kubakoma mu nkokora? Ahubwo abanenga umuryango Igicumbi utaranatangira ibikorwa byawo, bakwiye kureka iminsi ikazagaragaza ko uyu muryango uzakora ibyo wiyemeje, baramuka batabikoze twese tukabanenga.
Ku kirego cyo gupfobya Jenoside cyangwa kubeshya ko umuryango Igicumbi wemera ”Double Genocide”, urwo rubanza narwo ni urucabana. Uretse ko abagize Igicumbi nabo ubwabo barokotse irimburabatutsi rya 94, Inyandiko n’imvugo z’abayoboye uyu muryango nta rujijo rugaragaramo. Burya upfobya Jenoside atangira ayishakira utubyiniriro umugani wa Kizito Mihigo! Uhereye ku izina ry’umuryango Igicumbi, no muzindi nyandiko zabo, usangamo inyito ”Jenoside yakorewe Abatutsi” n’ibindi bigararagaza ukuri kuri Jenoside mu buryo butaziguye.
Ikigaragara ahubwo ni uko abarokotse Jenoside bibumbiye mu muryango Igicumbi-Ijwi ry’abarokotse jenoside, baciye inka amabere ubwo batangazaga ku mugararagaro ko bashinze umuryango mpuzamahanga uvugira abacitsekwicumu batabisabiye uruhushya FPR cyangwa ngo bemere kuvukira mu bikari bya Ambassade z’u Rwanda mu bihugu batuyemo nkuko imiryango myinshi y’abacitsekwicumu ikorera mu mahanga yavutse.
Si ubwa mbere FPR yikanze imiryango y’Abarokotse Jenoside ikorera mu bwisanzure. Mu mpera za 1994, havutse imiryango itandukanye irimo AVEGA, ASRG-Mpore ARG-Impuhwe, Barakabaho n’indi, ahanini yari igamije gushyingura imibiri yari ikiri ku gasozi no gushyigikirana. Nubwo nta kibi iyo miryango yari igamije FPR yashyize igitutu kuri iyo miryango itangira no kwivanga mu bikorwa byayo. Umwaka wakurikiyeho, FPR yatumije inama nyinshi z’abahagarariye iyo imiryango, hagamijwe gukora urwego rumwe rugenzura imiryango yose y’abarokotse Jenoside. Nguko uko Ibuka-Rwanda yavukiye mu biro bikuru bya FPR ngo igenzure ibikorwa by’abacitsekwicumu n’imiryango yabo mu ntangiriro za 1995.
Mu myaka micye yabanje icyokora ntago FPR yabashije guhita yigarurira IBUKA-Rwanda kuko bamwe mu bayobozi bayo banze gushyira inyungu za FPR imbere y’inyungu z’abarokotse Jenoside. Ibi byatumye Ibuka yimwa ubuzima gatozi kugeza Antoine Mugesera wari n’umuyobizi muri biro politiki ya FPR agizwe Perezida wa Ibuka mu myaka ya 2002. Muri abo bayobozi barwaniye ubwisanzure bwa Ibuka igishingwa twavuga nka Dr. Jusue Kayijaho wari Visi Perezida wa Ibuka na Anastase Murumba wari umunyamabanga mukuru mu mwaka wa 2000. Aba bagabo bombi bagezwe amajanja, kubwamahirwe babasha guhunga. Naho abandi nka Asssiel Kabera wa Solidalite-Kibuye na Antoinnette Kagaju bo barishwa muntangiriro z’umwaka wa 2000.
Uwari Visi perezida, Paul Kagame, abaye Perezida wa Repubulika nibwo urebye FPR yacecekesheje burundu Ibuka n’imiryango yari iyibumbiyemo. Kuva mu mwaka wa 2000, menya umuntu ataba yibeshye avuze ko Umuryango Igicumbi-Ijwi ry’Abarokotse Jenoside ariwo muryango wigenga uharanira uburenganzira bw’abacitsekwicumu ubashije kuvukira hanze y’uruzitiro FPR igenzura.
Byumvikane neza. Kuboyoboka FPR ntago ari bibi. No gukorana na FPR mu gukemura ibibazo by’ingaruka za Jenoside ntago ari bibi. Ni ngombwa ahubwo kuko bifasha kubakira ku byiza yagejeje ku barokotse Jenoside benshi cyane cyane mu buvuzi ,no mu burezi. Icyokora, kuko FPR ari ishyaka riri ku butegetsi riyobora amatsinda yose y’abanyarwanda, ntago buri gihe inyungu zayo zizahura n’inyungu z’abarokotse Jenoside. Igihe rero inyungu zacu zikomanye, abacitsekwicumu baharanira uburenganzira bwabo cyangwa umuryango uwo ariwo wose ubavuganira ntukwiye kwamaganwa. Ukwiye gutegwa amatwi, ahubwo, bagakorana nk’abafatanyabikorwa, Leta ntibe umugengabikorwa by’abarokotse Jenoside.
Ubu buryo bwo kugenzura amashyirahamwe nubwo FPR isa n’iyabugeragereje bwa mbere ku bacitsekwicumu, ntago ari umwihariko kuri iyi miryango gusa. Kurema amahuriro yo kugenzuriramo imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’imitwe ya politiki biramenyerewe mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside. Aha twavuga nk’uburyo urugaga rw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda , CLADHO, rwakoreshejwe mu gusenya umuryango w’uburenganzira bwa muntu LIPRODHOR, ari nawo wari usigaye wisanzuye by’ukuri mu mwaka wa 2013. Iyi systeme y’igenzura bivugwa ko ari nayo ikoreshwa mu kugenzura amashyaka ahuriye muri Forumu y’imitwe ya politiki mu Rwanda izwi nka NFPO.
Ishingwa ry’umuryango mpuzamahanga Igicumbi-Ijwi ry’ Abarokotse Jenoside ni igika gishya mu gitabo cy’amateka y’abarokotse Jenoside n’ubwisanzure bwabo mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside. Abayoboye inkubiri yo gusebya umuryango Igicumbi bakwiye kwiga kubana na wo , kuko igihe cyo gufata abacitsekwicumu nk’ibitambambuga bidatekereza, bibwirwa uwo bikunda n’uwo byanga, icyo gihe kiri mu marembera.
Categories: JUSTICE, Opinion, Reflections, Reparations