Opinion

Imicungire mibi mu mafaranga yagenewe gutera inkunga abarokotse jenoside

 

Housing conditions in Kibilizi1Photo: Uwacitse ku icumu n’umwana we mu nzu yabo iva imbere y’ikidendezi cy’amazi yaretse mu ruganiriro. Kibirizi, Gisagara.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka w’imari turangije wa 2013-2014 nkuko bimaze kumenyerwa yongeye kugaragaza imicungire idahwitse y’ amafaranga na gahunda zagenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi. Iyo raporo igaragaza ko irengero ry’akayabo ka miliyari hafi cumi n’ebyiri (Rwf. 11,828,187,437) ritazwi neza. Ayo mafaranga yaba yaravuye mu kigega cya Leta akoherezwa mu turere twose tw’igihugu gufasha abacitse ku icumu mu burezi, inkunga y’ingoboka, imishinga iciriritse ibyara inyungu n’amacumbi.

Muri iyi myaka ikigega FARG cyitegura gusoza ibikorwa byacyo, igice kinini cy’inkunga FARG igenera abacitse ku icumu inyuzwa mu turere mu rwego rwo guhuza na politiki ngari yo gufasha abatishoboye bose (National Social Protection strategy). Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, akomeza avuga ko FARG itigeze ikurikirana bihagije uko aya mafaranga yakoreshejwe n’abo yafashije. Umugenzuzi anenga ko nta konti yihariye inyuzwaho amafaranga agenewe gufasha abacitse ku icumu . Ubu ayo mafaranga ashyirwa hamwe n’andi mafaranga y’ibikorwa rusange by’akarere bityo ngo bikaba bigoye cyane kwemeza ko ayo mafaranga akoreshwa gusa mugufasha abacitse ku icumu. Umugenzuzi yongeye kugaragaza ko hari abagenerwabikorwa ba baringa bigaragara ko bahawe amazu, inka, n’inkunga ku mishinga iciririse nyamara abo bantu batabaho ku rutonde rw’abagenerwabikorwa bemewe n’ikigega.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari yongeye kunenga umuvuduko mucye no gutinda bikabije mu gusana no kubakira amazu mashya abacitse ku icumu basizwe iheruruheru na jenoside yakorewe abatutsi nyamara amafaranga yateganyirijwe ibyo bikorwa ahari. Ibyo byatumye imiryango myinshi y’abarokotse jenoside yari itegereje kubakirwa cyangwa gusanirwa ikomeza kuba mu nzu zimeze nabi cyane nkuko bigararagazwa n’amafoto ari muri raporo y’umugenzuzi mukuru. Nubwo hari abacitse ku icumu bakinyagigirwa bategereje kubakirwa hari amamiliyoni menshi agenewe icyo gikorwa atarakoreshejwe ubu akiri ku makonti y’uturere. Mu karere ka Nyaruguru na Bugesera honyine arenga Miliyoni ijana na cumi n’imwe (RFW 111,782,948) aracyaryamye kuri konti z’utwo turere. Hari kandi n’ibikoresho bigizwe n’amabati, sima n’imisumari byari bigenewe kubakira abacitse ku icumu bimaze imyaka isaga ine mu bubiko bw’akarere ka Kirehe.

FARG inengwa bikomeye kutagira uburyo buhamye bwo kugenzura no gukurikirana impamvu amafaranga yitirirwa abacitse ku icumu adakoreshwa uko bikwiye. Nkuko yabigaragaje umwaka ushize, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yongeye kugaragaza imicungire mibi mu bijyanye n’inka zigabirwa abacitse ku icumu batishoboye. Abahawe isoko ryo gutanga izo nka bari bahawe amabwiriza yo gutanga inka zihaka zifite nibura amezi ane, nyamara abagenzuzi basura basanze hari inka zitarabyara haciye amezi icumi (10) zitanzwe. Ibyo ngo bivuze ko igiciro cyishyuwe ku nka kiri hejuru cyane y’igiciro nyacyo cy’inka zatanzwe hakaba hagaragaramo ikoreshwa nabi ry’amafaranga. Umugenzuzi yagaragaje ko kandi hari inka zapfuye kuko bamwe mu bacitse ku icumu bahawe inka badafite ubushobozi bwo gutunga inka za kizungu kubera ubukene, bityo bikaba byaratumye inka zimwe zarapfuye zitagiriye akamaro abari bazihawe.

Porogaramu y’imishinga iciriritse ibyara inyungu nayo yagaragayemo imikorere mibi. Abemerewe inkunga zimishinga yabo ntibahawe na FARG amafaranga bemerewe mu gihe gikwiye bityo bituma imishinga idashyirwa mu bikorwa uko byari biteganyijwe indi irahomba. Kugeza ubu iyi porogaramu y’imishinga iciriritse ikomeje kugaragaza integer nke no kutagera ku bacitse ku icumu benshi bayikeneye. Ibigenderwaho kugirango uwacitse ku icumu utishoboye umushinga we uterwe inkunga ntibizwi neza.

Si ubwa mbere umugenzuzi mukuru w’imari agaragaje imikorere mibi ya FARG, icyokora bisa nkaho iki kigega n’inzego bikorana ntacyo bikora ku mpuguro bahabwa n’urwego rw’umugenzuzi mukuru wa Leta.
Nubwo imiryango y’abacitse ku icumu rya jenoside yakomeje gusaba kugira umwanya mu nama y’ubutegetsi ya FARG na magingo aya ntirabyemererwa. Abasesengura basanga kuba abacitse ku icumu badafie umwanya mu ifatwa ry’ibyemezo bijyane n’imicungire n’imikorereshereze y’ikigega ari kimwe mubituma ikigega kidasohoza neza inshingano cyashyiriweho. Ngo byaba kandi ari uburyo bwo gutuma batamenya byinshi bijyanye n’imikorere mibi n’amakosa abarizwa muri icyo kigega.

Mu magambo, Itegeko riteganya ko Leta ishyira mu kigega agera kuri 5% y’imari ya Leta yinjiye avuye mu gihugu. Icyokora kubera ‘’amikoro make y’igihugu’’ FARG kugera umwaka ushize wa 2013 ntirabona arenze 3.5% .

Raporo y’isuzuma bikorwa bya FARG yakozwe na ba rwiyemezamirimo bigenga bitwa ‘’GPO Partners’’ yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 1998-2010 FARG yakoresheje amafaranga agera kuri miliyari 175 (175,114,877,290 Rwf) mugufasha abacitse ku icumu batishoboye. . Iyo raporo yerekana ko nubwo ayo mafaranga ariyo yakoreshejwe gusa, Leta yari yasohoye arenga miliyari 226(226,318,016,969 Rwf”). Iyi mibare irerekana ikinyuranyo cya miliyari zirenga 51 zitakoreshejejwe ndetse n’irengero ryazo rikaba ritagaragara neza. Ntibizwi niba ayo mafaranga azasubizwa mu kigega ngo akoreshwe ibyo yari yaragenewe.

Aya mafaranga agarujwe yakemura burundu ikibazo cy’amacumbi n’ibindi bigishamikiyeho bikomeje kuzahaza abarokotse jenoside. Ku giciro amacumbi yubakirwa abacitse ku icumu afite ubu, ayo mafaranga yavamo amazu agera ku bihumbi 17000. Ashyizwe mu burezi ayo mafaranga yakwishyurira abana 21,250 badashobora gukomeza amashuri yabo ya kaminuza kuko bataba baragize inota fatizo rya FARG.

Nubwo bigaragara ko hari akayabo k’amafaranga Leta mu mikoro make yayo yashoye muri FARG mu myaka 16 ishize, Nta mubare w’abacitse ku icumu bavuye mu kiciro cy’abatishoboye kubera ayo mafaranga ya FARG uratangazwa kugeza ubu. End

Yanditswe na Albert Gasake

Reba  Auditor general report 2013-2014

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s