Min. Agnes Ntamabyariro
Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwakatiye igifungo cya burundu Agnes Ntamabyariro wari Minisitiri w’ubutabera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gihano akaba ari na cyo yari yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015, Urukiko Rukuru rwahanaguyeho Agnes Ntamabyariro ibyaha bibiri mu byaha umunani ashinjwa, ariko ntacyo byahinduye ku gihano yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ntamabyariro yahanaguweho icyaha cyo gucura umugamnbi wa Jenoside n’icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, akaba yari yaragaragarije Urukiko Rukuru ko biri mu byo yahamijwe n’Urukiko rwa rwisumbuye rwa Nyarugenge kandi bitari biri mu byo rwaregewe.
Ntamabyariro yabaye Minisitiri w’Ubutabera ku ngoma y’Abatabazi yavuyeho mu 1994.
Yafunzwe mu 1997 avuga ko u Rwanda rwamushimutiye muri Zambia mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwamufatiye mu kivunge ari mu zindi mpunzi mu Rwanda atahuka.
Mu 2009 yakatiwe gihano cyo gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza rwamaze imyaka itatu, nyuma yo gufungwa imyaka 12.
Ntamabyariro ni we mutegetsi wa mbere wo ku ngoma ya Habyarimana waburanishijwe n’inkiko z’u Rwanda. Mu kuburanisha imanza za jenoside ubutabera bw’u Rwanda bushyira imbaraga nyinshi cyane ku guhana abakoze icyaha. Muri uru rubanza kimwe no mu zindi manza nyinshi za jenoside nta mwanya abakorewe icyaha bahawe wo kuregera indishyi. End
Categories: Uncategorized