JUSTICE

Inzira Y’Umusaraba Wa Kizito Mihigo

Iyumvire ubuhamya bwa  Kizito Mihigo mu ijwi rye bwite aho asobanura inzira y’umusaraba yanyuzemo kugeza yishwe. Ni amajwi  bwite ya Kizito we ubwe yabashije kwifata mu kwakira tariki 6, 2016 ubwo yari afungiye muri gereza ya 1930, akayoherereza inshuti ze ziba mu mahanga kuko yatekerezaga ko n’ubundi Leta ishobora kuzamwicira muri gereza. Kanda hano wiyumvire

Muri aya majwi Kizito avuga amazina y’abantu b’ingeri zitandukanye batumwe kuza kumureba aho yari yarashimutiwe kugirango bamwemeze ko akwiye kwemera ibyaha byose no gusaba imbabazi umukuru w’igihugu.

Mu buryo budatangaje, muri ayo mazina Kizito yavuze harimo na bagenzi bacu barokotse jenoside yakorewe abatutsi boherejwe muri ako kazi kanduye ahari batari bazi icyo kagamije. Abazwi cyane ni Jean Pierre Dusingizemungu wa IBUKA,  Egide Gatera, umucuruzi ukomeye ukorana na Leta na Mucyo Jean de Dieu, nawe bivugwa ko yishwe mu myaka mike ishize bakabeshya ko yaguye ku ngazi ari ku kazi.

Nubwo aba bagabo bakomeje kunengwa muri social media, ntawukwiye kubatera amabuye cyane kuko nabo ubwabo baba bari ku nkeke ya Leta, bakaba nabo barashoboraga kugirirwa nabi iyo badakora ibyo basabwe byo gusaba Kizito Mihigo kwishinja ibyaha atakoze. Icyokora, Uwari Ministre w’umuco, Protais Mitali, nawe uvugwa mu batumwe kuri Kizito mu gihe yari mu kaga, we biragoye kwemera ko yaba yarakoreraga ku gitutu cya Leta gusa, kuko na nyuma yo kubonana na Kizito yashyizeho ake, agerageza kwangisha rubanda Kizito, mu ijambo yavugiye mu mu gikorwa cyo kwibuka i Ruhanga,  mu mpera z’ukwezi kwa kane 2014. Mitali yaravuze ati ”Kizito we mumufate nk’abandi banzi bose b’igihugu”.

Mvuze ko bidatangaje kuba hari abarokotse jenoside batumwe kuri Kizito ubwo yari yarashimutswe, kuko nanjye ubwanye hari inama zo kudusobanurira  ububi bwa Kizito natumiwemo hamwe n’abandi twari duhuriye mu buyobozi bw’imiryango y’abacitse ku icumu mu Rwanda, nyuma gato y’uko afatwa ku nshuro ya mbere mu mpera z’ukwezi kwa gatatu 2014. Iby’izo nama zo kubamba Kizito n’ibyo twabwiriwemo nzabigarukaho  mu nyandiko z’ubutaha.

Kizito avuga ko bamubwiye ko icyaha azira  ari uko umukuru w’igihugu, atakunze indirimbo ye, Igisobanuro cy’urupfu.

Ngarutse kuri aya majwi ya Kizito yashyizwe ahagaragara ejo bundi hashize, abasanzwe tuzi Kizito Mihigo ndetse n’uwareba ibindi biganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere cyangwa nyuma y’urupfu rwe,  nta gushidikanya ko koko aya majwi ari umwimerere.  Kanda hano wiyumvire

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s