Genocide fugitives

Uwakatiwe imyaka 30 aridegembya nyuma yo kwitabira ‘’umushyikirano’’ avuye mu Bubiligi

inkiko-gacaca

Uwakatiwe n’urukiko Gacaca witwa Murahoneza Lewis  wo mu kigero cy’imyaka 37, uba mu gihugu  cy’ububiligi  aherutse kwitabira ibikorwa by’inama y’igihugu y’umushyikirano yasojwe ku itariki ya 7/12/13.  Amakuru dukesha abaturage bo mu murenge wa Gitega, Akagari ka Kagarama ari naho Bwana Lewis Murahoneza uzwi cyane ku izina rya ‘’Kigurube’’ akomoka yemeza ko   Murahoneza yagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi bityo  akaba yarakatiwe n’urukiko Gacaca rwaho akomoka   igihano cy’igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30).   Bivugwa ko Muraho neza yaba akiri mu mugi wa Kigali kuva aho Inama y’umushyikirano irangiriye.

Gasengayire[1] , umwe mubaturage  ba Gitega utarashatse ko  umwirondoro we umenyekana  yadutangarije ko bitumvikana uburyo Murahoneza yaba yidembya akanahabwa urubuga rwo gutanga ibitekerezo mu nama y’igihugu y’umushyikirano aho guhagarikwa ngo aryozwe n’ubutabera ibyo yakoze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Gasengayire yongeyeho ko nta gushidikanya ko Murahoneza yari yaratorotse  ubutabera.  Ngo hari hashize imyaka isaga makumyabiri (20)  Murahoneza adakandagira mu Rwanda  nyamara abandi bo mumuryango we batagize uruhare muri jenoside barimo na mukuru we Lambert Twajamahoro bo ngo barakomeje kuba mu Rwanda. Binavugwa ko hari ubwo Murahoneza yajyaga aza mu Rwanda rwihishwa nyuma yo kumenya ko akurikiranywe n’ubutabera.

Nkuko tubikesha igitangazamakuru Igihe.com, mu buhamya bwe yatanze mu  nama y’igihugu  y’umushyikirano , Bwana Murahoneza   yavuze ko  yari amaze imyaka makumyabiri (20 ) atagera mu Rwanda.  Yavuze ko yagendesheje amaguru ye akagera Tingitingi akanaharenga akagera muri Cameroun, none ubu akaba yarageze mu Rwanda arahakunda, arahishimira, ndetse yanemeje ko azagaruka kenshi.

Murahoneza yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Gitega aho yari ayoboye umutwe ukomeye w’interahamwe zayogoje  uduce twa Cyahafi  na Nyamirambo byegeranye.  Murahoneza ashinjwa kuba yari munsoresore zafataga abagore n’abakobwa b’abatutsikazi kungufu mbere y’uko bicwa.

Murahoneza widegembya ubu  ashinjwa  kandi urupfu rw’umunyamakuru   wa T.V y’u Rwanda tutabashije kumenya ubwo twandikaga iyi nkuru. Uwo munyamakuru yiciwe I nyamirambo akaba yari mwene Murengerantwali Thacien wari utuye Rugobagoba. Nkuko bigaragara mu buhamya bwatanzwe muri Gacaca n’umutangabuhamya wabyiboneye n’amaso ,  Nyuma yo kumwica Murahoneza yahise atwara ibikoresho by’uwo munyamakuru abijyana iwabo.  Ibyo bikoresho byarimo Camera, Microphone z’ubwoya, televiseri n’ibindi.  

 Abacitse kwicumu bazi neza Bwana Murahoneza bavuze ko bahangayikishijwe cyane no kuba nta kiri gukorwa mu maguru mashya ngo uwo munyabyaha ahagarikwe igihano yahawe gishyirwe mu bikorwa.

Nyarwaya , umupfakazi warokotse jenoside  yagize ati ‘’ Leta y’ubumwe yubakiye ku nkingi y’ubutabera no guca umuco wo kudahana. Turasaba ko  uyu mwicanyi yahagarikwa  nta mananiza agashyikirizwa ubutabera  natwe yahohoteye tugashira igishyika’’. Nyarwaya yongeyeho ko  abona bidakwiye ko umuntu nka  Murahoneza w’ibiganza byanduye  yaba yidegembya nta nkomyi na magingo aya.    Nyarwaya  yakomeje agaragaza impungenge ko Murahoneza ashobora kuba yatoroka ubutabera abaye adahagaritswe vuba  bityo bikagabanya cyane amahirwe y’abo yahemukiye  yo kuzigera babona ubutabera.

Bwana  Murahoneza bivugwa ko  yari asanzwe atumirwa kenshi mu bikorwa bitandukanye by’ ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi nta nkomyi.

Kuva  inkiko Gacaca zisoje imirimo yazo   muri Nyakanga 2012, hari umubare mwinshi w’abakoze jenoside ukidegembya nyamara hakaba  nta ngamba zihamye  zo kubashyikiriza ubutabera ku gihe.

Itegeko ngenga   N°04/2012/OL ryo kuwa 15/06/2012, rikuraho Inkiko Gacaca, rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari mu bubasha bwazo ivuga ko iyo umuntu yarezwe, akaburanishwa n’Urukiko Gacaca, agahamwa n‟icyaha ari mu mahanga, agarutse kandi bikaba bigaragara ko atari yaratorotse ubutabera ashobora  mu gihe cy’amezi abiri (2) ageze mu gihugu gusubirishamo urubanza rwaciwe adahari mu rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha icyo cyaha.  Icyokora iryo tegeko ntacyo riteganya igihe uwakatiwe  ntabushake afite bwo gusubirishamo urubanza abyibwirije cyangwa igihe hari impungenge ko uwakatiwe yacika.

End.

Inkuru yanditswe na Gasake A.


[1] Amazina y’abatangabuhamya yahinduwe kubera impamvu z’umutekano wabo

7 replies »

  1. Iyi nkuru ikwiriye gukoreshwa no kugezwa kunzego zibifititiye ubushobozi vuba cyane aha ndavuga nka police, Inzego z’ubushinjacyaha bwa Repubulika, Minisiteri y’Ubutabera, CNLG ndetse n’inzego z’ubuyobozi bw’aho aherereye kugirango afatwe ashyikirizwe ubutabera. Ubundi kandi Dossier ndetse na mandat d’arret byagakwiye gukorwa kugirango bishyikirizwe inzego zose zafasha kugirango uriya mujenosideri ashyikirizwe ubutabera. Mbona hakwiye kujyaho urwego rwa intervention rapide rwihariye rurebana no gukurikirana abacyekwaho icyaha cya genocide aho baba bari hose. Rwose nizere ko atazajyendana abanyarwanda yahekuye.
    Aimable

    Like

  2. Urakoze cyane Me Gasake kutugezaho iby’uyu Ruharwa wakatiwe n’urukiko Gacaca none akaba yidegembya!Mbese mwaba mweretse izo Mponoke zo ku Gitega inzira zanyuramo ngo zishyikirize inzego zibishinzwe ibijyanye n’ibyaha uwo mugome ashinjwa ndetse n’imyanzuro y’urukiko Gacaca?
    Kalisa Ingangare!

    Date: Wed, 11 Dec 2013 13:55:55 +0000
    To: kalisafranck@hotmail.com

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s