Genocide fugitives

Abunganira Uwinkindi bagiye gucutswa ku mafaranga bahembwaga buri saha

Abunganira mu mategeko Jean Uwinkindi ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kanzenze, muri cyari Kigali-Ngali, uburyo bahabwa amafaranga na Leta buri saha mu rubanza rw’umukiriya wabo bwasubiwemo, bagiye kujya bahembwa ku kwezi.

Iki cyemezo kije nyuma y’ibiganiro birebire byabaye hagati ya Minisiteri y’ubutabera n’abunganira Uwinkindi, aribo Me Gatera Gashabana na Me Jean Baptiste Niyibizi.

Iki cyemezo kandi gifashwe nyuma y’aho uruhande rw’Ubushinjacyaha, bwavugaga ko abunganira Uwinkindi baba batinza urubanza kugira ngo igihe kibe kirekire, nabo bakomeze guhabwa akayabo k’amafaranga atangwa na Letay’u Rwanda kuko Uwinkindi ari utishoboye.

Ubusanzwe uwunganira uregwa ahabwa amafaranga ibihumbi 30 buri saha, mu gihe urubanza rurimo kuba cyangwa mu gihe bagiye mu kiruhuko. Aha kandi Leta y’u Rwanda ikaba ariyo itanga amafaranga kuri Uwinkindi dore ko afatwa nk’umuntu utishoboye.

Mu itegeko rirebana no gucira imanza abakoze Jenoside bavanwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha(‎ICTR) n’izindi manza zavuye hanze y’igihgu, Leta niyo igomba guhemba abahagarariye uregwa ariko mu gihe adafite ubushobozi.

Abunganira Uwinkindi barahawe amafaranga menshi mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi, bikaba aribyo byatumye uruhande rw’Ubushinjacyaha bwamagana iki cyemezo cy’abunganira Uwinkindi, aho bavuga ko bakomeza gutinza itangizwa ry’urubanza nk’uburyo bwo gukomeza kwishakira amafaranga atagira ingano.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera, Pascal Ruganintwali, yatangarije The New Times ko amsezerano yo kwishyura ku kwezi abunganira Uwinkindi agomba gusinywa mu minsi mike.

Yagize ati “Turacyari mu biganiro ariko tugomba kubirangiza vuba, bityo tugirane ayo masezerano.”

Abunganira Uwinkindi biteguye gusinya

Me Niyibizi wunganira Uwinkindi we yagize ati “Twarangije kumvikana ku bintu bimwe, dusigaje ibindi bike byo gukemura, nyuma duhite dusinya amasezerano, kandi dushobora gusinya aya masezerano mashya isaha iyo ariyo yose.”

Jean Uwinkindi yahoze ari Pasiteri mu cyahoze ari Komini Kanzenze, ubu ni mu karere ka Bugesera, araregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare muri Jenoside, kuyishyira mu bikorwa, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Urubanza rwe mu mizi rugomba gutangira muri Mutarama 2014.

uWINKINDI2

Uwikindi Jean ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Inkuru ya Igihe.com

 

1 reply »

  1. Mbona amahanga agumya gutererana u Rwanda ku kibazo cya jenoside, ntabwo nsobanukirwa uburyo igihugu cy’u Rwanda gikwiye kuba aricyo cyonyine gikwiye kwishyura amafaranga y’abunganira abakoze jenoside mu manza kuko niba ari icyaha gikorerwa isi yose bishaka kuvuga ko ibijyanye no kugihana bireba isi yose. None kuba urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rurimo kurangiza mandate yarwo bivuga ko abakoze jenoside barangije gucirirwa imanza? None se niba hakiri benshi bishaka kuvuga ko u Rwanda arirwo rugomba kurangiza ibindi bibazo bisigaye rukishakamo ubushobozi? Biraganisha kuri wa mugani w’ikinyarwanda wo kubaga ukifasha. Abantu bakoze jenoside isi yose irebera none inaniwe no gufasha mu kurangiza imanza zijyanye nayo. Aha ni ukubitega amaso!

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s