GAERG , umwe mu miryango cumi n’itanu (15) igize ‘’Collectif’’ IBUKA kuri uyu wa gatanu taliki 13/12/2013 wandikiye ubushijacyaha bukuru usaba guta muri yombi bidatinze ba ruharwa babiri (2) bahamwe n’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi baje mu Rwanda bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano.
Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida wuwo muryango Bwana Charles Habonimana, GAERG ivuga ko uwitwa MURAHONEZA LEWIS mwene Bavakure Pierre na Veronique , uzwi ku izina rya ‘’KIGURUBE’’ yakatiwe imyaka mirongo itatu (30) y’igifungo kubera uruhare yagize mu kwica no gufata abagore n’abakobwa b’abatutsikazi ku ngufu mu gihe cya jenoside nyamara akaba akidegembya.
Iyo baruwa isaba itabwa muri yombi ry’uwitwa MULAMBA HAMISSI mwene MUSAFIRI MADJALIWA wo mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge nawe wakatiwe adahari imyaka cumi nicyenda (19) n’urukiko Gacaca rwa Biryogo bose bakaba bakomeje kwidegembya nyuma yo kwitabira inama y’igihugu y’umushyikirano.
GAERG igaragaza ko abarokotse jenoside ivuganira batewe cyane impungenge no kuba abo bicanyi babahohoteye badafatwa ngo baryozwe ibyo bakoze. GAERG isanga igihe icyo ari cyo cyose abo bajenosideri bashobora gutoroka bagasubira mu Bubiligi, igihugu kibacumbikiye imyaka irenga icumi (10). Muri icyi gihe hamaze iminsi havugwa inkuru z’abarokotse jenoside bicwa Abarokotse jenoside baho icyaha cyabereye cyane cyane abatangabuhamya mu manza zabo ba ruharwa, ngo bahangayikishijwe n’umutekano wabo bityo bakaba bikanga guterwa ubwoba cyangwa guhohoterwa mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Kuri ubu, biravugwa ko nyuma y’inama y’igihugu y’umushyikirano ruharwa KIGURUBE na mugenzi we MULAMBA nka bamwe mu bagize itsinda rya diaspora baba bacumbikiwe muri imwe muri Hoteli nziza muri Kigali, kandi ikaba irinzwe cyane. Abandi bakekwaho jenoside baje munama y’umushyikirano muri iryo tsinda rya Diaspora yo mu bubiligi bivugwa ko harimo uwitwa NTAKABURIMVANO Andre mwene Ntakaburimvano, uvuka Remera ya Kigali ahitwa mu Bibare. Aba bajenosideri bose kimwe n’abandi bagize itsinda rya Diaspora bari gutemberezwa mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ku wa kabiri w’icyumweru gishize bamwe mu bagize iryo tsinda basuye u rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata baherekejwe na Perezida wa Sena. Icyokora abakozi ba commission y’igihugu yo kurwanya jenoside( CNLG) bashinzwe inzibutso twavuganye badutangarije ko abagize itsinda rya Diaspora bitabiriye icyo gikorwa cyo gusura urwibutso rwa Nyamata atari benshi nkuko byari biteganyijwe.
Nubwo itegeko ngenga rikuraho inkiko Gacaca riha amahirwe yo gusubirishamo urubanza abakatiwe nizo nkiko badahari igihe bagaragaje ko batari baratorotse ubutabera, GAERG ivuga ko hari impamvu nyinshi zigaragaza ko abo bakatiwe badahari baba bari baratorotse babigambiriye.
Ubutabera bw’u Rwanda buramutse butaye muri yombi aba bajenosideri bari bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano ntibyaba ari ubwambere. Ku itariki 25/10/2002 uwitwa NYAGASAZA Mathias wari ku rutonde rwa ba ruharwa rwasohowe n’ubushinjacyaha mu igazeti ya Leta, yatawe muri yombi nyuma yo kwitabira inama y’umushyikirano. Ruharwa NYAGASAZA wamamaye mu iyicwa ry’Abagogwe yaje gukatirwa igihano cyo gufungwa burundu n’urukiko gacaca rwa Muhanda mu karere ka Ngororero aza no kugwa muri gereza ya Rubavu azize uburwayi mu mwaka wa 2011.
GAERG ni umuryango washinzwe mu mwaka wa 2003 uhuje abarokotse jenoside barenga igihumbi (1000) barangije za kaminuza. Kuri ubu, uwo muryango uharanira uburenganzira bw’abarokotse no guca umuco wo kudahana, ufite imiryango iwushamikiyeho ku mugabane w’Uburayi na Leta zunze ubumwe za Amerika.
End.
Inkuru yanditswe na A .G
PhotoI: Kigurube na Gen. Fred Ibingira / Photo 2, 3, 4 : Kigurube mu nama y’igihugu y’umushyikirano
Categories: Genocide fugitives, Survivors security, Uncategorized
1 reply »