Mukangweshi Domitille w’imyaka 64 wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, wari utuye mu murenge wa Maraba mu Karere ka Huye yishwe n’abagizi ba nabi avuye mu mirima.
Nk’uko abaturanyi ba Mukangweshi babibwiye IGIHE, Mukangweshi yishwe ku manywa yo kuwa Kane tariki ya ya 6 Werurwe ubwo yari ahinguye nyuma ajugunywa mu mugezi ari naho yatoraguwe kuwa Gatandatu.
Kugeza na n’ubu hari hamenyekana ababa baramuhitanye, ariko ngo iperereza rirakomeje nk’uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Sup. Hubert Gashagaza yabitangarije IGIHE.
Aganira na IGIHE ku murongo wa telefone Sup. Hubert Gashagaza yagize ati “Nibyo koko uyu mukecuru yarapfuye ariko ntabwo twari twamenya icyamwishe kuko umurambo we watoraguwe mu mazi y’umugezi uri mu murenge wa Simbi, haracyakorwa iperereza ku cyaba cyaramuhitanye.”
Kwicwa kwa Mukangweshi kuje nyuma y’ikindi gikorwa cy’urugomo aho agatsiko k’insoresore katabashije kunyekana kagabye igitero ku ngo ebyiri ziherereye mu mudugudu w’impfubyi za Jenoside mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, umwana w’umukobwa w’imyaka 15 uhatuye agashimutwa, aranahohoterwa bikabije aho ubu ari kwitabwaho mu bitaro bya Gihundwe.
Mukamugeshi Domithila amaze kuba uwacitse ku icumu wa 16 wishwe mubamenyekanye mu gihe cy’amezi icumi ashize. Abapfakazi n’abakecuru bacitse ku icumu rya Jenoside baba mu cyaro aho barokocyeye nibo bakunze kwibasirwa n’ubu bwicanyi.
Urupfu rwa Domithila rukurikiye urupfu rwa Nyinawindamutsa Marthe w’imyaka 55 nawe warokotse jenoside wishwe atewe ibyuma bakanamuvanamo amaso bamusanze mu nzu wenyine aho yari atuye mu murenge wa Jabana ugushyingo umwaka ushize. Martha yareraga abana yasigiwe na Mukuru we wazize jenoside yakorewe abatutsi, bari ku ishuri ubwo yicwaga. Izi mpfu z’umusubizo zikorerwa abacitse ku icumu kugeza ubu inyinshi ntizirakurikiranwa ngo abazigizemo uruhare bashyikirizwe ubutabera. Umukecuru Nyiramajyambere w’imyaka 70 nawe wari waracitse ku icumu yishwe anizwe mu kwezi kwa munani umwaka ushize mu karere ka Musanze. Kugeza ubu station ya polisi ya Giciye ntabwo irakurikirana dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Mu gihe igihugu gishishikariye ibikorwa byo gutegura kwibuka jenoside ku nshuro ya 20 umutekano w’abacitse ku icumu ni ingingo ikomeje kwirengagizwa. Nta ngamba zihamye Leta ifite zo gucukumbura no gukumira ubwicanyi bwa hato na hato bukorerwa abacitse ku icumu rya jenoside. Mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 11 yabaye mu gushyingo umwaka ushize abaturage bagaragaje ko ikibazo cy’umutekano mucye kubacitse ku icumu kimaze gufata indi ntera. Na magingo aya nta mwanzuro wigeze ufatwa mu rwego rwo guhangana nicyi kibazo kimaze guhindura isura.
Imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu ikomeje kugaragaza nayo ingufu nke mu gukora ubuvugizi kuri ubu bwicanyi bukorerwa abanyamuryango babo. Nubwo ibikorwa bifitanye isano no kwibuka biri mu bitangazwa cyane mu itangazamakuru rya Leta, hari uguceceka kw’itangazamakuru kubijyanye n’amakuru y’ubwicanyi bukorerwa abacitse ku icumu.
Inkuru ya Igihe.com edited
by Al.G
Categories: Survivors security
Ndagushimiye cyane AI.G ko nibura wowe ugerageza kubyandika,nayo ni intambwe ikomeye, maze igihe kinini mfite agahinda k’ibikorerwa Abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe Abatutsi 1994,nta mutekano bafite !bigaragara ko ntacyo tuvuze!ntacyo turicyo ! cg se ko aritwe kibazo muri iki Gihugu! Bishoboka ko hari inyungu za benshi tubangamiye!! Buhoro buhoro rero hari icyo bivuze. Ukorora acira ngo aba agabanya ! Turambiwe urwiyerurutso rwo mu kwa Kane (Mawonesho), Ngewe nsigaye nterwa n’impungenge nizi mpinduka zigenda zigaragara buri gihe tugiye kwibuka abacu !! Umuntu wese ureba kure yakwibaza iyo bijya! Guceceka siwo muti . Courage kuko ubu nibwo buvugizi nyabwo.
LikeLike
aho bigeze njye ndumva tutakomeza kurebera ahubwo hagomba kugira igikorwa n’imiryango yabacitse kwicumu murwego rwo kwamagana izo nkoramaraso zikomeje kudutwara abacu. umuti natanga nuko twakora urugendo rwa kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abcitse kw’icumu kandi bigakorerwa aho ubwicanyi bwabereye . gusaba ubuyobozi bw’inzego z’ubutabera na leta gufata ingamba zo kurinda umutekano w’abacitse kw’icumu kandi n’ababigizemo uruhare bakaburanishirizwa aho icyaha cyakorewe. ndasaba twese bireba ko twakwigirahamwe uburyo ingendo zo kwamagana ubwo bwicanyi bwa hato na hato twabwamagana kandi birashoboka . plz hagire igikorwa aho kuvuga kumbuga gusa ngo birababaje !!!!
LikeLike