Mu ijoro ry’ejo ku itariki ya 06, ukuboza, 2013, uwacitse ku icumu rya jenoside witwa Leonard Ntagorama wo kigero cy’imyaka 42 yishwe atewe ibyuma. Ntagorama usize abana bagera kuri batanu yari umuyobozi w’umuryango IBUKA mu tugari twa Busoro na Karama two mu murenge wa Buyoga, akarere ka Rulindo, intara y’amajyaruguru. Impamvu zaba zihishe inyuma y’uru rupfu ntiziramenyekana.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rulindo bwana Rubayita Eric yavuze ko umuryango ahagarariye ubabajwe cyane n’iryo yicwa ry’umumwe mubo bafatanyije kuyobora wari usanzwe uzwiho ubunyangamugayo dore ko ngo yari anayoboye umudugudu akomokamo akaba n’inkeragutabara.
Rubayita yagize ati: ‘’Turasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse abakekwaho icyo cyaha bagashyikirizwa ubutabera mu maguru mashya kandi iburanishwa ryabo rikabera ku musozi hano aho icyaha cyabereye
Amakuru dukesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Buyoga, Bwana Arcade aravuga ko batatu kuri batanu bakekwaho kwica nyakwigendera baba bafashwe bakaba bafungiye kuri station ya Polisi ya Kinihira iperereza rikaba rikomeje.
Urupfu rwa Ntagorama Leonard rukurikiye urundi rupfu rw’umukecuru Nyiramajyambere nawe warokotse jenoside wishwe mu kwezi kwa munani uyu mwaka. Nyiramajyambere wari utuye mu karere Ka musanze gahana imbibi na Rulindo yishwe anizwe nyamara kugeza ubu hakaba nta perereza rirakorwa kuko dossier ye imaze amezi agera kuri ane mubugenzacyaha bwa station ya polisi ya Giciye ikaba itarashyikirizwa ubushinjacyaha ngo umuryango wa nyakwigendera ubone ubutabera.
Ihohoterwa rikorerwa abacitse ku icumu n’ikibazo cyagarutsweho mu nama y’igihugu y’umushyikirano yasojwe none ku nshuro ya cumi na rimwe(11). Bamwe mu bitabiriye iyo nama bagaragaje ko hari abacitse ku icumu baterwa amabuye ku nzu nijoro nyamara mu myanzuro irenga makumyabiri (20) yafashwe muri iyi nama nta mwanzuro n’umwe wigeze ufatwa ujyanye n’iri hohoterwa cyangwa ibindi bibazo byugarije abacitse ku icumu nk’icyiciro cy’abanyarwanda gikomeje kwibasirwa n’ingaruka za jenoside zidahwema kwiyongera mu mibereho yabo nyuma y’imyaka isaga makumyabiri jenoside yakorewe abatutsi ibaye.
Leonard Ntagorama abaye uwarokotse jenoside wa cyenda(9) wicwe mu bamenyekanye kuva uyu mwaka utangiye.
End.
Inkuru yanditswe na Gasake A.
Birababaje, ariko ikibabaje kurushaho ni uko nta nicyerekana ko ejo budacya hishwe undi kandi bigashiririraho nkuko nibindi byagenze!
Ese ubwo bisobanuye iki? Byakemurwa nande? Ese biri mu ntoki zande? Abicwa? abica? cyangwa abarebera?
Sha bahungu mbabwire,”Nyiri ibyago imbwa ziramwonera”
Gusa Asante nibura wowe ugize icyo ubivugaho.
Keep it up!
LikeLike
very bad indeed
LikeLike
Birabaje cyane! Hari igihe abacitse ku icumu bari bibasiwe n’abagizi ba nabi nko munyaka 5 cyangwa 6 ishize bagenda bicwa umugenda none ko urupfu rw’uwo mugabo ruteye impungenge ko ari intangiriro yo kungera kwibasira abacitse ku icumu. Abantu bose bakwiye guhaguruka bakamagana igikorwa kigayitse nka kiriya kibuza uburenganzira bwo kubaho. Ababikoze bakwiye gushakishwa bagafatwa bagahanwa by’intangarugero. Twizeye ko inzego z’umutekano zizakora akazi kazoo maze zikadufasha kumenya abo bagizi banabi.
Imana umuhe iruhuko ridashira.
LikeLike