Mukaroza Laurence wari ufite imyaka 47 y’amavuko washakiye mu Murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatusi yishwe urw’agashinyaguro mu gicuku cyo kuwa 15 Ukwakira 2008, ashiramo umwuka nyuma y’iminsi ibiri.
Nyina na murumuna we bishwe n’abo mu muryango yashatsemo, ndetse ngo umugabo we Kanyangoga ni we wabasohoye mu nzu aho muri Mata 1994. Icyo gihe Mukaroza na we yagiriwe nabi arokorwa n’umwe mu bakecuru wabibukije ko ari umukazana wabo.
Mukaroza yari umutangabuhamya mu Nkiko Gacaca mu rubanza rw’abishe nyina na murumuna we, atotezwa kenshi n’abo mu muryango yashatsemo, ndetse n’umugabo we yamutegetse kudashinja bene wabo, bitaba ibyo agapfa

Mukaroza yahatiwe kenshi guta urugo rwe agahunga abamutoteza, ariko ntiyagenda kuko yangaga gusiga abana be ngo bajye bumva amateka ko ynze gupfa akabahunga.
Mukaroza yaje gusangwa ku gasi, yambaye ubusa iruhande rw’ahataburuwe imibiri ya nyina n’uwa murumuna we, basanze ahirita, ariko bivugwa ko yahajugunywe nyuma yo kugirirwa nabi.
Kuwa 30 Werurwe 2010, Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rwamagana, rwanzuye ko umusore witwa Bikorimana Simon ari we wishe Mukaroza. Abandi bakekwagaho uruhare bahanaguweho icyaha, Ubushinjacyaha bujuririra Urukiko rw’Ikirenga.
Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije mu bujurire, kuri uyu wa Mbere, urubanza ruregwamo Bikorimana Simon, Hakizimana Sylvatus, Ngumije Elysee (muramu wa nyakwigendera) na Kanyangoga Edouard, umugabo wa Mukaroza.
Ubwo urubanza rwatangiraga kuburanishwa mu mizi, Bikorimana wunganirwa na Me Musafiri Jerome, yamenyeshejwe ibyaha bibiri ashinjwa, ari byo gusambanya ku gahato n’ubwicanyi. Hakizimana, Ngumije na Kanyangoga bo bashinjwa gucura umugambi wo kwica Mukaroza, n’ubufatanyacyaha mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.
Uru rubanza rwaburanishwaga mu bujurire, nyuma y’aho Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana rwari rwahamije icyaha Bikorimana rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 20, abandi bose rukabahanaguraho ibyaha.
Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyo cyemezo, ariko na Bikorimana ahita akijuririra. Bikorimana yatangiye avuga ko Kanyangoga na Ngumije bamuhamagaye ngo bajyane ariko ko atari azi ko bagiye kugirira nabi nyakwigendera.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bwajuriye bitewe n’uko Urukiko Rukuru rwavuze ko Bikorimana yemeye icyaha rukamugabanyiriza igihano, kandi ingingo ikuraho igihano cy’urupfu yaragisimbuje icya burundu y’umwihariko ku cyaha cy’ubugome nk’icyakorewe Mukaroza.
Impamvu ya kabiri y’Ubujurire bw’ubushinjacyaha ni ukuba Bikorimana yaremeye ibyaha mu mabazwa ye ya mbere, yagera mu rukiko agahindura imvugo, akavuga ko yari yarabyemeye kubera kuzahazwa n’inkoni yakubiswe n’Abapolisi.
Uwari uhagarariye ubushinjacyaha yasabye ko urukiko rwakwemera hakumvwa umutangabuhamya witwa IP Niyomugabo Emmanuel, Umupolisi wageze aho icyaha cyabereye, akaba atari yarumviswe mu Rukiko Rukuru, ibi akaba abyemererwa n’ingingo ya 62 y’itegeko ry’Ibimenyetso (Law of Evidence).
Ubwo yasabwaga gusobanura impamvu y’ubujurire bwe, Bikorimana yasubije ko yarenganyijwe, gusa byari bigoye gufata nk’ukuri ibyo yavugaga, kuko yari afite ubwoba bwinshi bwatumaga icyo avuze ahita akivuguruza ako kanya.
Nyuma yo kuyoborwa n’Inteko Iburanisha, yasubije ibibazo yabajijwe, aho yagaragaje ko Mukaroza yishwe na Berinyuma Pierre wabanje kumusambanya, nyuma Bikorimana amuhereza igiti cy’umwumbati akimujombagura mu gitsina, bamusiga aho ari intere.
Nubwo adasobanura neza uwabatumye ngo umuryango wa Mukaroza uve mu gihirahiro, Bikorimana yavuze ko ibyo Berinyuma yakoze atari yabyibwirije.
Me Musafiri umwunganira, yahise asaba urukiko ko hashingirwa ku myanzuro yashyikirije urukiko igahuzwa n’ibyavuzwe n’abatangabuhamya, kuko ibyo Umukiliya we avugiye mu rukiko birimo guhuzagurika no kuvuguruzanya.
Isano hagati y’Urupfu rwa Mukaroza n’ubuhamya yatanze kuri muramu we muri Gacaca
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mukaroza yaba yarishwe nyuma y’igihe kitari gito atotezwa n’abo mu muryango yashatsemo ndetse n’umugabo we bwite, bamubuzaga gutanga amakuru ku rupfu rwa nyina na murumuna we.
Ibi binashimangirwa n’umwe mu bo mu muryango we wabwiye IGIHE ko muramu we witwa Bugingo washinjwe uruhare mu rupfu rwa nyina na murumuna we yigeze gufungurwa, aza kubwira Mukaroza ko agiye kuzamwica nk’uko yishe nyina.
Ibi ngo yahise abibwira Polisi biza kuviramo Bugingo gusubizwa muri gereza.
Mbere yo gushiramo umwuka, Mukaroza hari amazina yasize avuze
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere yo gupfa, Mukaroza yavugaga ko azize umugabo we Kanyangoga na muramu we Ngumije, ariko biza gushidikanywaho ndetse bigibwaho impaka ubwo umutangabuhamya IP Niyomugabo yavugaga ko ahagera yasanze nyakwigendera avuga amazina y’abantu batatu, aho yavugaga ngo “Nzize Berinyuma, Ngumije na Kanyangoga.”
Nyuma yo kumva umutangabuhamya, no kwibutsa Bikorimana ko mu mabazwa ye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yari yavuze ko Mukaroza yambuwe imyenda na Berinyuma afatanyije na Hakizimana Sylvatus, hahise hahabwa umwanya buri wese uregwa kugira icyo avuga, bose bahakana ibyo baregwa.
Abunganira abaregwa bashimangiraga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bugaragaza uretse amagambo yavuzwe na nyakwigendera mbere y’uko apfa, ariko basaba urukiko kudaha agaciro ayo magambo, ngo kuko uwayavugaga yari yamaze guta ubwenge.
Ubushinjacyaha bwahise busaba kutitiranya inyandiko za muganga, aho yasobanuye ko “Traumatisme” (ihungabana) ivugwa muri raporo ya muganga ari uburyo ibikomere yari afite byari bimeze, ikaba yari “Traumatisme physique” (ibikomere by’umubiri byari mu gitsina) byaganishaga kuri “Traumatisme Psychique”(ihungabana ryo mu mutwe).
Nyuma yo kumva impande zose zivugwa muri uru rubanza, urukiko rwasoje iburanisha rwanzura ko ku wa 23 Mutarama 2015 saa yine za mu gitondo (10:00 am) hazasomwa imyanzuro ya rwo mu Bujurire.
Icyo gihe ni ho Umuryango wa Mukaroza Laurence avukamo n’abana be, bategereje kuzamenya ukuri ku rupfu rw’uwo mubyeyi, ahanini bakaba bashaka kumenya abafashije Bikorimana na Berinyuma, kuko ari bo bagaragaza uruhare rudashidikanywaho mu rupfu rwe, ariko akaba nta kindi cyabahuzaga kuko bari abapagasi umwe akomoka mu Burundi.

Categories: Survivors security
Best Regards-Al
LikeLike
Birababaje!
LikeLiked by 1 person