Tag: GACACA courts

  • Inzira iracyari ndende ngo abarokotse Jenoside bishyurwe imitungo yasahuwe

    Ifoto: Donathila, uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi i Nyamata
    Ifoto/Daily mail: Donathila, uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi i Nyamata

    Imyaka irenga makumyabiri n’umwe abacitse ku icumu babuze ababo barenga miliyoni, n’imitungo ibarirwa mu mamiliyari menshi y’amanyarwanda isahuwe indi igasenywa muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Icyumweru cyasojwe ku itariki 29/06/2015,  kitiriwe icyumweru cy’ubufasha mu mategeko , Leta n’abafatanyabikorwa ba sosiyete sivile bari barahiriye kurangiza imanza hafi ibihumbi 50 Leta ivuga ko zitegereje kurangizwa.

    Iyi mibare icyakora ntivugwaho rumwe. Minisitiri w’ubutabera  bwana Busingye Johnston yatangarije RBA ku itariki 24/05/201 ko imanza zitararangizwa ari hafi ibihumbi 10. Iyo mibare yaje guterwa utwatsi n’abayobozi b’uturere  munama bagiranye na minisiteri y’ubutabera ku itariki 22/062015 bavuga ko abacitse ku icumu batarishyurwa ari benshi cyane. Aba bayobozi b’inzego zibanze icyumweru gishize bagaragaje imanza zirenga ibihumbi 50 zitararangizwa bemeza ko hari n’izindi. Ntibyoroshye kumenya umubare nyawo w’abacitse ku icumu batarishyurwa dore ko n’imiryango yabo itabasha gukora iryo barura kubera amikoro make.

    Bahatirwa kubabarira

    Abacitse ku icumu benshi mu bice bitandukanye by’igihugu  bavuga ko bahatiwe n’ubuyobozi  kubabarira ababasahuye bakanabasenyera ngo ntibabishyuze  mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge. Abacitse ku icumu bakangurirwa kandi kubabarira ngo kuko benshi mu bakoze jenoside ari abakene cyane. Abarenga 1250 icyumweru gishize cyonyine  basoneye ababasahuye imitungo muri Jenoside ahanini kugirango abo bacitse ku icumu batarebwa ikijisho n’abayobozi na bo bari ku gitutu cyo kwesa imihigo. Igihangayikishije ni uko abarokotse jenoside bahatirwa  kubabarira na bo ubwabo ari abasizwe iheruheru na jenoside badafite ubushobozi buhagije bwo kwibeshaho. Bamwe basanga kuba abayobozi bahatira abacitse ku icumu kubabarira ababasahuye ari uburyo Leta nk’umufatanyacyaha muri jenoside iri guhunga inshingano zayo zo gutanga indishyi uwo mutwaro ikawushyira ku bacitse ku icumu bakorewe icyaha. Abakoze jenoside bafite ubwishyu benshi barigishije imitungo yabo abandi bayigurisha rwihishwa mu rwego rwo guhunga inshingano zo kwishyura ibyo basahuye muri jenoside.

    Abatazabasha kwishyura bazakorera  Leta TIG aho kwishyura abo basahuye

    Zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma iki kibazo cyo kurangiza imanza za gacaca gikomeza kuba ingorabahizi ni uko  benshi mu bagomba kwishyura bivugwa ko ari abakene cyane nta bushobozi bafite.

    Leta kugeza ubu nta buryo irashyiraho bwerekana  uko abacitse ku icumu basahuwe imitungo bazishyurwa mu gihe ababasahuye nta bwishyu bafite cyangwa batamenyekanye. Ku rundi ruhande Leta ivuga ko abatazashobora kwishyura bazakora TIG.

    Umuryango IBUKA mu nyandiko washyikirije inteko ishinga amategeko mu mwaka wa 2012 wari wagaragaje ko uburyo burambye bwo gukemura iki kibazo kimwe n’ibindi bibazo by’indishyi za jenoside ari uko Leta yashyiraho ikigega cy’indishyi. Ubundi buryo uwo muryango wasabaga ko bwakwifashishwa bwari ugukoresha imirimo nsimburangifungo (TIG) abatabashije kwishyura, amafaranga avuyemo agahabwa abacitse ku icumu batishyuwe. Kugeza ubu,  iyi mpuruza ya IBUKA n’indi miryango y’abacitse ku icumu ntabwo irashyirwa mu bikorwa.

    Indi mbogamizi yagaragaye ni iy’abayobozi b’ibanze ari na bo bafite inshingano zo kurangiza imanza banga kwishyuriza abacitse ku icumu kubera amasano bafitanye n’abasahuye bakanakora jenoside. Ibi bituma abacitse ku icumu bahora basiragizwa ku mirenge, no muzindi nzego z’ibanze basaba kurangirizwa imanza. Ibindi bibazo nI ibijyanye n’uko abacitse ku icumu basabwa kubanza guteresha kashe mpuruza ku rukiko rw’ibanze ibyo bikagorana cyane dore ko rimwe na rimwe amarangiza rubanza hari ubwo aba afite udukosa tw’imyandikire kuko yakozwe yihuta mu gihe cy’inkiko gacaca.

    Abacitse ku icumu bagaruka kandi ku gaciro k’ibyishyurwa, aho basanga harimo akarengane kuko amafaranga bishyurwa yarabazwe mu myaka irenga icumi ishize uyu munsi ifaranga rikaba ryarakomeje kugenda rita agaciro kandi nta nyungu z’ubukererwe bahabwa.

    N’ubwo bigaragara ko Leta yashyize ubushake mu kurangiza imanza z’imitungo zaciwe na Gacaca nta gushidikanya ko inzira y’ubutabera bwuzuye ku bacitse ku icumu basizwe iheruruheru na  jenoside ikiri ndende. End

    Inkuru yanditswe na Al. G

  • Urubanza rw’uwacitse ku icumu wishwe ajombaguwe ibiti mu gitsina rurakomeje

    Mukaroza Laurence wari ufite imyaka 47 y’amavuko washakiye mu Murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatusi yishwe urw’agashinyaguro mu gicuku cyo kuwa 15 Ukwakira 2008, ashiramo umwuka nyuma y’iminsi ibiri.

    - Nyina na murumuna we bishwe n’abo mu muryango yashatsemo, ndetse ngo umugabo we Kanyangoga ni we wabasohoye mu nzu aho muri Mata 1994. Icyo gihe Mukaroza na we yagiriwe nabi arokorwa n’umwe mu bakecuru wabibukije ko ari umukazana wabo.

    - Mukaroza yari umutangabuhamya mu Nkiko Gacaca mu rubanza rw’abishe nyina na murumuna we, atotezwa kenshi n’abo mu muryango yashatsemo, ndetse n’umugabo we yamutegetse kudashinja bene wabo, bitaba ibyo agapfa

    - Mukaroza yahatiwe kenshi guta urugo rwe agahunga abamutoteza, ariko ntiyagenda kuko yangaga gusiga abana be ngo bajye bumva amateka ko ynze gupfa akabahunga.

    - Mukaroza yaje gusangwa ku gasi, yambaye ubusa iruhande rw’ahataburuwe imibiri ya nyina n’uwa murumuna we, basanze ahirita, ariko bivugwa ko yahajugunywe nyuma yo kugirirwa nabi.

    - Kuwa 30 Werurwe 2010, Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rwamagana, rwanzuye ko umusore witwa Bikorimana Simon ari we wishe Mukaroza. Abandi bakekwagaho uruhare bahanaguweho icyaha, Ubushinjacyaha bujuririra Urukiko rw’Ikirenga.

    Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije mu bujurire, kuri uyu wa Mbere, urubanza ruregwamo Bikorimana Simon, Hakizimana Sylvatus, Ngumije Elysee (muramu wa nyakwigendera) na Kanyangoga Edouard, umugabo wa Mukaroza.

    Ubwo urubanza rwatangiraga kuburanishwa mu mizi, Bikorimana wunganirwa na Me Musafiri Jerome, yamenyeshejwe ibyaha bibiri ashinjwa, ari byo gusambanya ku gahato n’ubwicanyi. Hakizimana, Ngumije na Kanyangoga bo bashinjwa gucura umugambi wo kwica Mukaroza, n’ubufatanyacyaha mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Icyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga

    Uru rubanza rwaburanishwaga mu bujurire, nyuma y’aho Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana rwari rwahamije icyaha Bikorimana rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 20, abandi bose rukabahanaguraho ibyaha.

    Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyo cyemezo, ariko na Bikorimana ahita akijuririra. Bikorimana yatangiye avuga ko Kanyangoga na Ngumije bamuhamagaye ngo bajyane ariko ko atari azi ko bagiye kugirira nabi nyakwigendera.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bwajuriye bitewe n’uko Urukiko Rukuru rwavuze ko Bikorimana yemeye icyaha rukamugabanyiriza igihano, kandi ingingo ikuraho igihano cy’urupfu yaragisimbuje icya burundu y’umwihariko ku cyaha cy’ubugome nk’icyakorewe Mukaroza.

    Impamvu ya kabiri y’Ubujurire bw’ubushinjacyaha ni ukuba Bikorimana yaremeye ibyaha mu mabazwa ye ya mbere, yagera mu rukiko agahindura imvugo, akavuga ko yari yarabyemeye kubera kuzahazwa n’inkoni yakubiswe n’Abapolisi.

    Uwari uhagarariye ubushinjacyaha yasabye ko urukiko rwakwemera hakumvwa umutangabuhamya witwa IP Niyomugabo Emmanuel, Umupolisi wageze aho icyaha cyabereye, akaba atari yarumviswe mu Rukiko Rukuru, ibi akaba abyemererwa n’ingingo ya 62 y’itegeko ry’Ibimenyetso (Law of Evidence).

    Ubwo yasabwaga gusobanura impamvu y’ubujurire bwe, Bikorimana yasubije ko yarenganyijwe, gusa byari bigoye gufata nk’ukuri ibyo yavugaga, kuko yari afite ubwoba bwinshi bwatumaga icyo avuze ahita akivuguruza ako kanya.

    Nyuma yo kuyoborwa n’Inteko Iburanisha, yasubije ibibazo yabajijwe, aho yagaragaje ko Mukaroza yishwe na Berinyuma Pierre wabanje kumusambanya, nyuma Bikorimana amuhereza igiti cy’umwumbati akimujombagura mu gitsina, bamusiga aho ari intere.

    Nubwo adasobanura neza uwabatumye ngo umuryango wa Mukaroza uve mu gihirahiro, Bikorimana yavuze ko ibyo Berinyuma yakoze atari yabyibwirije.

    Me Musafiri umwunganira, yahise asaba urukiko ko hashingirwa ku myanzuro yashyikirije urukiko igahuzwa n’ibyavuzwe n’abatangabuhamya, kuko ibyo Umukiliya we avugiye mu rukiko birimo guhuzagurika no kuvuguruzanya.

    Isano hagati y’Urupfu rwa Mukaroza n’ubuhamya yatanze kuri muramu we muri Gacaca

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mukaroza yaba yarishwe nyuma y’igihe kitari gito atotezwa n’abo mu muryango yashatsemo ndetse n’umugabo we bwite, bamubuzaga gutanga amakuru ku rupfu rwa nyina na murumuna we.

    Ibi binashimangirwa n’umwe mu bo mu muryango we wabwiye IGIHE ko muramu we witwa Bugingo washinjwe uruhare mu rupfu rwa nyina na murumuna we yigeze gufungurwa, aza kubwira Mukaroza ko agiye kuzamwica nk’uko yishe nyina.

    Umuryango we wasigaye mu gahinda gakomeye

    Ibi ngo yahise abibwira Polisi biza kuviramo Bugingo gusubizwa muri gereza.

    Mbere yo gushiramo umwuka, Mukaroza hari amazina yasize avuze

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere yo gupfa, Mukaroza yavugaga ko azize umugabo we Kanyangoga na muramu we Ngumije, ariko biza gushidikanywaho ndetse bigibwaho impaka ubwo umutangabuhamya IP Niyomugabo yavugaga ko ahagera yasanze nyakwigendera avuga amazina y’abantu batatu, aho yavugaga ngo “Nzize Berinyuma, Ngumije na Kanyangoga.”

    Nyuma yo kumva umutangabuhamya, no kwibutsa Bikorimana ko mu mabazwa ye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yari yavuze ko Mukaroza yambuwe imyenda na Berinyuma afatanyije na Hakizimana Sylvatus, hahise hahabwa umwanya buri wese uregwa kugira icyo avuga, bose bahakana ibyo baregwa.

    Abunganira abaregwa bashimangiraga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bugaragaza uretse amagambo yavuzwe na nyakwigendera mbere y’uko apfa, ariko basaba urukiko kudaha agaciro ayo magambo, ngo kuko uwayavugaga yari yamaze guta ubwenge.

    Abana yarwaniriye n’umuryango we mu muhango wo kumushyingura

    Ubushinjacyaha bwahise busaba kutitiranya inyandiko za muganga, aho yasobanuye ko “Traumatisme” (ihungabana) ivugwa muri raporo ya muganga ari uburyo ibikomere yari afite byari bimeze, ikaba yari “Traumatisme physique” (ibikomere by’umubiri byari mu gitsina) byaganishaga kuri “Traumatisme Psychique”(ihungabana ryo mu mutwe).

    Nyuma yo kumva impande zose zivugwa muri uru rubanza, urukiko rwasoje iburanisha rwanzura ko ku wa 23 Mutarama 2015 saa yine za mu gitondo (10:00 am) hazasomwa imyanzuro ya rwo mu Bujurire.

    Icyo gihe ni ho Umuryango wa Mukaroza Laurence avukamo n’abana be, bategereje kuzamenya ukuri ku rupfu rw’uwo mubyeyi, ahanini bakaba bashaka kumenya abafashije Bikorimana na Berinyuma, kuko ari bo bagaragaza uruhare rudashidikanywaho mu rupfu rwe, ariko akaba nta kindi cyabahuzaga kuko bari abapagasi umwe akomoka mu Burundi.

    Yishwe nyuma y’aho yaburiwe kuva mu muryango akanga gusiga abana
    Inkuru ya Igihe.com
  • Kagame Orders Genocide Victims Be Compensated Immediately

    Kagame

    Kagame speaks at the 12th National Dialogue.

    President Paul Kagame has directed the minister of justice to ensure that genocide victims be compensated as soon as possible.

    Kagame said those with the ability to pay, should not be given the choice to decide compensation period.

    “It’s upon the justice system to put a re-payment schedule to ensure compensation of genocide victims comes to an end,” he said adding, “All levels should engage in addressing this issue for once and for all.”

    Speaking at the 12th National Dialogue, Kagame was frustrated the issue kept coming back every year.

    However, The Executive Secretary of the National Commission for the Fight Against Genocide (CNLG), Jean de Dieu Mucyo said 80% of the victims of the 1994 Genocide have been compensated.

    To many survivors, these figures remain controversial, baseless  and  even made-up according to some. ”The vast majority  of genocide victims scattered on the hills of Rwanda are yet to be compensated 20 years later”, said Albert Gasake, a lawyer who closely follow-up the subject of reparation

    Research published in June  2012 by Legal Aid Forum (Rwanda) based on interviews with over 2,700 claimants in Rwanda shows that gacaca court judgments are the “hardest to enforce”, with 92% of all genocide-related judgements yet to be enforced.   The report published by the Minister office mid last year indicated that over 2 out of 3 survivors had a Gacaca compensation judgement waiting for compensation.

    Mucyo said perpetrators are reluctant to compensate 100% of victim’s damaged properties.

    Some deliberately resisting paying indemnities others hide or sell off properties to claim inability to compensate.

    Mucyo emphasised that compensating survivors is a vital tool to ensure societal cohesion.

    The Original article was published by the News of Rwanda.com http://www.newsofrwanda.com/featured1/25792/kagame-orders-genocide-victims-be-compensated-immediately/

  • Urubanza rw’uwacitse ku icumu wishwe ajombaguwe ibiti mu gitsina rurakomeje

    Mukaroza Laurence wari ufite imyaka 47 y’amavuko washakiye mu Murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatusi yishwe urw’agashinyaguro mu gicuku cyo kuwa 15 Ukwakira 2008, ashiramo umwuka nyuma y’iminsi ibiri.

    - Nyina na murumuna we bishwe n’abo mu muryango yashatsemo, ndetse ngo umugabo we Kanyangoga ni we wabasohoye mu nzu aho muri Mata 1994. Icyo gihe Mukaroza na we yagiriwe nabi arokorwa n’umwe mu bakecuru wabibukije ko ari umukazana wabo.

    - Mukaroza yari umutangabuhamya mu Nkiko Gacaca mu rubanza rw’abishe nyina na murumuna we, atotezwa kenshi n’abo mu muryango yashatsemo, ndetse n’umugabo we yamutegetse kudashinja bene wabo, bitaba ibyo agapfa

    - Mukaroza yahatiwe kenshi guta urugo rwe agahunga abamutoteza, ariko ntiyagenda kuko yangaga gusiga abana be ngo bajye bumva amateka ko ynze gupfa akabahunga.

    - Mukaroza yaje gusangwa ku gasi, yambaye ubusa iruhande rw’ahataburuwe imibiri ya nyina n’uwa murumuna we, basanze ahirita, ariko bivugwa ko yahajugunywe nyuma yo kugirirwa nabi.

    - Kuwa 30 Werurwe 2010, Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rwamagana, rwanzuye ko umusore witwa Bikorimana Simon ari we wishe Mukaroza. Abandi bakekwagaho uruhare bahanaguweho icyaha, Ubushinjacyaha bujuririra Urukiko rw’Ikirenga.

    Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije mu bujurire, kuri uyu wa Mbere, urubanza ruregwamo Bikorimana Simon, Hakizimana Sylvatus, Ngumije Elysee (muramu wa nyakwigendera) na Kanyangoga Edouard, umugabo wa Mukaroza.

    Ubwo urubanza rwatangiraga kuburanishwa mu mizi, Bikorimana wunganirwa na Me Musafiri Jerome, yamenyeshejwe ibyaha bibiri ashinjwa, ari byo gusambanya ku gahato n’ubwicanyi. Hakizimana, Ngumije na Kanyangoga bo bashinjwa gucura umugambi wo kwica Mukaroza, n’ubufatanyacyaha mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Icyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga

    Uru rubanza rwaburanishwaga mu bujurire, nyuma y’aho Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana rwari rwahamije icyaha Bikorimana rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 20, abandi bose rukabahanaguraho ibyaha.

    Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyo cyemezo, ariko na Bikorimana ahita akijuririra. Bikorimana yatangiye avuga ko Kanyangoga na Ngumije bamuhamagaye ngo bajyane ariko ko atari azi ko bagiye kugirira nabi nyakwigendera.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bwajuriye bitewe n’uko Urukiko Rukuru rwavuze ko Bikorimana yemeye icyaha rukamugabanyiriza igihano, kandi ingingo ikuraho igihano cy’urupfu yaragisimbuje icya burundu y’umwihariko ku cyaha cy’ubugome nk’icyakorewe Mukaroza.

    Impamvu ya kabiri y’Ubujurire bw’ubushinjacyaha ni ukuba Bikorimana yaremeye ibyaha mu mabazwa ye ya mbere, yagera mu rukiko agahindura imvugo, akavuga ko yari yarabyemeye kubera kuzahazwa n’inkoni yakubiswe n’Abapolisi.

    Uwari uhagarariye ubushinjacyaha yasabye ko urukiko rwakwemera hakumvwa umutangabuhamya witwa IP Niyomugabo Emmanuel, Umupolisi wageze aho icyaha cyabereye, akaba atari yarumviswe mu Rukiko Rukuru, ibi akaba abyemererwa n’ingingo ya 62 y’itegeko ry’Ibimenyetso (Law of Evidence).

    Ubwo yasabwaga gusobanura impamvu y’ubujurire bwe, Bikorimana yasubije ko yarenganyijwe, gusa byari bigoye gufata nk’ukuri ibyo yavugaga, kuko yari afite ubwoba bwinshi bwatumaga icyo avuze ahita akivuguruza ako kanya.

    Nyuma yo kuyoborwa n’Inteko Iburanisha, yasubije ibibazo yabajijwe, aho yagaragaje ko Mukaroza yishwe na Berinyuma Pierre wabanje kumusambanya, nyuma Bikorimana amuhereza igiti cy’umwumbati akimujombagura mu gitsina, bamusiga aho ari intere.

    Nubwo adasobanura neza uwabatumye ngo umuryango wa Mukaroza uve mu gihirahiro, Bikorimana yavuze ko ibyo Berinyuma yakoze atari yabyibwirije.

    Me Musafiri umwunganira, yahise asaba urukiko ko hashingirwa ku myanzuro yashyikirije urukiko igahuzwa n’ibyavuzwe n’abatangabuhamya, kuko ibyo Umukiliya we avugiye mu rukiko birimo guhuzagurika no kuvuguruzanya.

    Isano hagati y’Urupfu rwa Mukaroza n’ubuhamya yatanze kuri muramu we muri Gacaca

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mukaroza yaba yarishwe nyuma y’igihe kitari gito atotezwa n’abo mu muryango yashatsemo ndetse n’umugabo we bwite, bamubuzaga gutanga amakuru ku rupfu rwa nyina na murumuna we.

    Ibi binashimangirwa n’umwe mu bo mu muryango we wabwiye IGIHE ko muramu we witwa Bugingo washinjwe uruhare mu rupfu rwa nyina na murumuna we yigeze gufungurwa, aza kubwira Mukaroza ko agiye kuzamwica nk’uko yishe nyina.

    Umuryango we wasigaye mu gahinda gakomeye

    Ibi ngo yahise abibwira Polisi biza kuviramo Bugingo gusubizwa muri gereza.

    Mbere yo gushiramo umwuka, Mukaroza hari amazina yasize avuze

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere yo gupfa, Mukaroza yavugaga ko azize umugabo we Kanyangoga na muramu we Ngumije, ariko biza gushidikanywaho ndetse bigibwaho impaka ubwo umutangabuhamya IP Niyomugabo yavugaga ko ahagera yasanze nyakwigendera avuga amazina y’abantu batatu, aho yavugaga ngo “Nzize Berinyuma, Ngumije na Kanyangoga.”

    Nyuma yo kumva umutangabuhamya, no kwibutsa Bikorimana ko mu mabazwa ye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yari yavuze ko Mukaroza yambuwe imyenda na Berinyuma afatanyije na Hakizimana Sylvatus, hahise hahabwa umwanya buri wese uregwa kugira icyo avuga, bose bahakana ibyo baregwa.

    Abunganira abaregwa bashimangiraga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bugaragaza uretse amagambo yavuzwe na nyakwigendera mbere y’uko apfa, ariko basaba urukiko kudaha agaciro ayo magambo, ngo kuko uwayavugaga yari yamaze guta ubwenge.

    Abana yarwaniriye n’umuryango we mu muhango wo kumushyingura

    Ubushinjacyaha bwahise busaba kutitiranya inyandiko za muganga, aho yasobanuye ko “Traumatisme” (ihungabana) ivugwa muri raporo ya muganga ari uburyo ibikomere yari afite byari bimeze, ikaba yari “Traumatisme physique” (ibikomere by’umubiri byari mu gitsina) byaganishaga kuri “Traumatisme Psychique”(ihungabana ryo mu mutwe).

    Nyuma yo kumva impande zose zivugwa muri uru rubanza, urukiko rwasoje iburanisha rwanzura ko ku wa 23 Mutarama 2015 saa yine za mu gitondo (10:00 am) hazasomwa imyanzuro ya rwo mu Bujurire.

    Icyo gihe ni ho Umuryango wa Mukaroza Laurence avukamo n’abana be, bategereje kuzamenya ukuri ku rupfu rw’uwo mubyeyi, ahanini bakaba bashaka kumenya abafashije Bikorimana na Berinyuma, kuko ari bo bagaragaza uruhare rudashidikanywaho mu rupfu rwe, ariko akaba nta kindi cyabahuzaga kuko bari abapagasi umwe akomoka mu Burundi.

    Yishwe nyuma y’aho yaburiwe kuva mu muryango akanga gusiga abana
    Inkuru ya Igihe.com
  • Abacitse ku icumu batewe inkeke n’uwabasambanyije ku ngufu muri Jenoside ubasiragiza mu nkiko

    Abagore babiri bafatiwe ku ngufu ku Muhima mu Mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, batewe inkeke n’umugabo witwa Irunga Silas bareze kubafata ku ngufu agakatirwa burundu y’uwihariko n’Inkiko Gacaca, ariko akaba akomeje gusaba kujuririra mu nkiko zisanzwe.

    Umwe muri aba bagore w’imyaka 49 y’amavuko wavuganye na IGIHE ariko akaba adashaka ko amazina ye atangazwa, yagaragaje ko we na mugenzi we w’imyaka 46 bahangayikishejwe cyane n’uko Irunga akomeje kubasiragiza mu nkiko kandi yaraburanye akanajurira agakomeza gutsindwa, cyane ko atari ukubafata ku ngufu yari akurikiranweho gusa.

    Aba bagore bemeza ko guhora bitaba ubutabera bibagiraho ingaruka kuko gusiragira mu nkiko biba bisaba ubushobozi n’igihe gihagije, kandi ibyo baburanaga na Irunga byarabonewe ibimenyetso bikaba ngombwa ko inkiko gacaca zang gukuraho igihano zamukatiye.

    Avuga ko Irunga yatangiye gusaba kujuririra mu nkiko zisanzwe mu mwaka wa 2013, atanga ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

    Byabaye ngombwa ko aba bagore (umwe atuye i Nyamirambo undi i Gikondo) bajya bitaba buri gihe Irunga yagiye mu rukiko gusaba ubujurire; bamaze kwitaba ishuro zisaga esheshatu.

    Uyu mugore wavuganye na IGIHE yagize ati “Dutewe ikibazo no guhora dusiragira mu nkiko kuko bitera igihombo, kandi arashaka kujya mu nkiko ziranzwe; ikiduteye inkeke cyane ni uko inkiko zisaba ubushobozi kuko zitera igihombo.”

    Aba bagore bafite izi mpungenge nyuma yo kuba barumvise ko Irunga ashobora kuba ari mu bazasohorwa mu rutonde rwa Minisiteri y’Ubutabera, bifuje kujuririra ibyaha bya Jenoside mu nkiko zisanzwe kuko iza gacaca zitagikora.

    Kuri ubu amagarama y’urubanza mu nkiko zisanzwe yakubwe inshuro 12.5. Aba bagore bahanayikishijwe cyane ko n’igihombo bahuraga na cyo kigiye kwiyongera mu gihe nta bushobozi buhambaye basanzwe bafite. Benshi mu bafashwe ku ngufu mu gihe cya jenoside bagiye bagaragaza ko gusiragizwa mu nkiko bibaviramo ihungabana rikomeye bikanabatera guhorana ipfunwe mu bandi.  End

    Inkuru ya Igihe.com sligtly edited here by Al.G

  • Ibuka raises alarm over killing of survivors

    By DANIEL SABIITI SPECIAL CORRESPONDENT in the EASTAFRICAN http://www.theeastafrican.co.ke/

    Kigali 18.04.2014/ Ibuka has released a report indicating that at least 168 genocide survivors, were killed between 2002 and 2014, in what is believed to be an attempt to stop them from giving evidence on the planning and execution of the 1994 genocide.

    It has been two decades since the Genocide Against the Tutsi, which claimed the lives of more than a million people and left the country in ruins in just 100 days.

    While the first decade after the killings focused on rebuilding and laying a new foundation for the nation, including restoring the rule of law, which saw the promulgation of the new Constitution in 2003, the second decade has been putting the country on the road to prosperity.

    In order to expedite the delivery of justice, the government turned to the traditional Gacaca court system. Gacaca, meaning “justice on the grass,” combines traditional justice system with the modern one, with the aim of achieving truth, justice and reconciliation within a short time.

    Upon their winding up in 2012, over 100,000 suspects had been tried and cases dispensed with for crimes of genocide.

    READ: Concern persists over elusive justice, 20 years after genocide

    A new research finding by the umbrella organisation for genocide survivors, Ibuka, has released a report indicating that at least 168 genocide survivors, were killed between 2002 and 2014, in what is believed to be an attempt to stop them from giving evidence on the planning and execution of the 1994 genocide.

    Albert Gasake, Ibuka’s legal representative and member of the organisation’s board says that the organisation is compiling a list of the genocide survivors killed within that period, and forward it to the relevant authorities for appropriate action.

    Ibuka president Dr Jean Pierre Dusingizemungu, said this is intended to bring to justice those who have been implicated in these crimes against genocide survivors.

    “Our intention as is usual, is to advocate for issues that concern the genocide survivors, be it education, health or security. We have gathered data on this issue and intend to forward it to the security organs and other relevant institutions to follow up these cases,” Dr Dusingizemungu said.

    However, Dr Dusingizemungu said the findings are alarming because there have been some efforts to stop killings of genocide survivors and some suspects have been charged.

    Prosecutor general, Richard Muhumuza said cases of genocide witnesses being killed have been prosecuted accordingly, but the new research findings can be used to follow up on the cases to ascertain the motives of the killings.

    He said there is a need to review how the cases were handled to find the connection between them and the killings.

    “It’s unfortunate that some people had to lose their lives because of speaking out the truth of what they saw happen during the genocide, at the expense of those who want to trivialise genocide, but the prosecution will do everything possible to ensure that justice is served,” Mr Muhumuza said.

    One of the primary intentions behind Gacaca was to air truths about the events of the genocide. The process targeted petty crimes, since “the big fish” were tried at the ICTR or through the national court system.

    The meetings were designed to allow victims and eye-witnesses to be heard, and ultimately to decide on a punishment for the perpetrator. Gacaca created a particularly open, yet controlled space for understanding what took place during the 1994 genocide.

    The government claims that Gacaca was a mechanism by which the country could rebuild a sense of national unity. The courts engaged much of the population in a post-genocide rebuilding process and community-level dialogue.

    Judges and government officials were involved, but, ultimately, the outcome of Gacaca relied on people’s participation, engagement, and trust in the process.

    According to the National University survey, 87 per cent of a sample made of 3,527 people believes that Gacaca helped strengthen justice, reconciliation and has expedited genocide trials. While 95 per cent believe that it had demonstrated Rwandans’ ability to innovatively solve their own problems.

    Asterie Mukarutakwa, a genocide survivor says that Gacaca was useful in confronting genocide perpetrators and she was able to speak freely and openly at Gacaca gatherings and tell the truth of what happened during the genocide but also help her children’s murderer who was HIV positive.

    Under the Gacaca courts, genocide suspects who voluntarily accepted the crimes they committed received lesser sentences under the Work for General Interest (TIG) programme.

    However, a number of cases remain unresolved as it has emerged that some convicts have appealed the sentences. During a fact-finding mission recently, a House committee was told that most convicts had applied for review of their sentences. End

    POSTED HERE BY Albert Gasake