Tag: inkiko gacaca

  • MINIJUST n’uturere ntibumvikana ku manza za Gacaca z’imitungo

    Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye (hagati), Dr. Bizimana Jean Damascene na Dr. Mukabaramba Alvera mu nama yabahuje n'abayobozi b'uturere
    Photo/RBA/ Min. Busingye hagati, umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza Dr. Mukabaramba iburyo na Dr. Bizimana JD wa CNLG, ibumoso

    Minisiteri y’Ubutabera, n’Abahagarariye inzego z’ibanze kuva ku rwego rw imirenge, kugera ku rw’Uturere n’Intara zose, kugeza ubu ntibavuga rumwe ku kibazo cy’umubare w’imanza za Gacaca ku bangije imitungo mu gihe cya Jenoside zigomba kurangizwa. Min. Busingye yavuze ko habaye gutekinika iyo mibare.

    Ahanini ikibazo gishingiye ku mibare, kandi Leta yarihaye igihe ntarengwa ko izo manza zagombye kuba zarangijwe bitarenze uyu mwaka wa 2015.

    Mu nama yahuje Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, abayobozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, n’Abayobozi b’Uturere twose na ba Guverineri, barebeye hamwe aho uturere tugeze dutegura icyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko.

    Ku birebana n’imanza za Gacaca zitarangizwa, aho MINIJUST isaba abayobozi b’Uturere gushyira imbaraga mu gukangurira abahesha b’inkiko kurangiza izo manza MINIJUST ivuga ko zingana n’ibihumbi 21, bisaga bihwanye na 1.7%, mu gihe abayobozi b’Intara n’Uturere bavuga ko iyo mibare atari ukuri kuko ari mike.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyentwali Alphonse, yasabye ko icyo cyumweru kizatangira taliki 25/05/2015 umuntu urebwa n’ikibazo cyo kwishyura imitungo yaba yarangije, ubu uba i Kigali, cyangwa ahandi kure asabwa kuza mu murenge nyirizina aho agomba kwishyurira ibyo yangije kugira ngo hamenyekane koko amakuru afatika.

    Ati “Dore nk’ubu hari abitwaza ko nta kintu namba bafite, abandi ugasanga bishoboye ariko ari ikibazo cyo kwanga gusa kwishyura ibyo bangije, cyangwa kwinangira. Hari naho wasanga umuntu ntacyo afite, ukamubabarira ariko yagaragaje ko hari ubushake bwo kwishyura ibyo yangije cyangwa yatwaye.”

    Ku kibazo cy’abahunga bitewe nuko badafite ubushobozi bwo kwishyura namba ibyo bangije, Minisitiri Busingye asanga guhunga atari wo muti bitewe nuko ngo bashobora kwicara hakabaho ubwumvikane bakagira iyindi mirimo y’amaboko bakora nk’uko itegeko ribiteganya, naho ku kibazo cy’imibare y’abagomba kwishyura itangazwa na Minijust, Minisitiri Busingye atangazwa n’uko abayobozi b’Uturere n’Intara bavuga ko atari yo, kandi MINIJUST yarayihawe n’Uturere.

    Ati “Buriya habayemo gutekenika kw’abayobozi bo mu mirenge n’uturere bicaye mu biro barayihimba batazi ko izagezwa imbere ya ba Guverineri na ba meya muri iki cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko hagomba kugira igikorwa imanza z’imitungo yangijwe zikava mu nzira, kuko ari inshingano ya Leta guha Abanyarwanda ubutabera

    Twagira Wilson/Imvaho nshya

  • Urubanza rw’uwacitse ku icumu wishwe ajombaguwe ibiti mu gitsina rurakomeje

    Mukaroza Laurence wari ufite imyaka 47 y’amavuko washakiye mu Murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatusi yishwe urw’agashinyaguro mu gicuku cyo kuwa 15 Ukwakira 2008, ashiramo umwuka nyuma y’iminsi ibiri.

    - Nyina na murumuna we bishwe n’abo mu muryango yashatsemo, ndetse ngo umugabo we Kanyangoga ni we wabasohoye mu nzu aho muri Mata 1994. Icyo gihe Mukaroza na we yagiriwe nabi arokorwa n’umwe mu bakecuru wabibukije ko ari umukazana wabo.

    - Mukaroza yari umutangabuhamya mu Nkiko Gacaca mu rubanza rw’abishe nyina na murumuna we, atotezwa kenshi n’abo mu muryango yashatsemo, ndetse n’umugabo we yamutegetse kudashinja bene wabo, bitaba ibyo agapfa

    - Mukaroza yahatiwe kenshi guta urugo rwe agahunga abamutoteza, ariko ntiyagenda kuko yangaga gusiga abana be ngo bajye bumva amateka ko ynze gupfa akabahunga.

    - Mukaroza yaje gusangwa ku gasi, yambaye ubusa iruhande rw’ahataburuwe imibiri ya nyina n’uwa murumuna we, basanze ahirita, ariko bivugwa ko yahajugunywe nyuma yo kugirirwa nabi.

    - Kuwa 30 Werurwe 2010, Urukiko Rukuru Urugereko rwa Rwamagana, rwanzuye ko umusore witwa Bikorimana Simon ari we wishe Mukaroza. Abandi bakekwagaho uruhare bahanaguweho icyaha, Ubushinjacyaha bujuririra Urukiko rw’Ikirenga.

    Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije mu bujurire, kuri uyu wa Mbere, urubanza ruregwamo Bikorimana Simon, Hakizimana Sylvatus, Ngumije Elysee (muramu wa nyakwigendera) na Kanyangoga Edouard, umugabo wa Mukaroza.

    Ubwo urubanza rwatangiraga kuburanishwa mu mizi, Bikorimana wunganirwa na Me Musafiri Jerome, yamenyeshejwe ibyaha bibiri ashinjwa, ari byo gusambanya ku gahato n’ubwicanyi. Hakizimana, Ngumije na Kanyangoga bo bashinjwa gucura umugambi wo kwica Mukaroza, n’ubufatanyacyaha mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Icyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga

    Uru rubanza rwaburanishwaga mu bujurire, nyuma y’aho Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana rwari rwahamije icyaha Bikorimana rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 20, abandi bose rukabahanaguraho ibyaha.

    Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyo cyemezo, ariko na Bikorimana ahita akijuririra. Bikorimana yatangiye avuga ko Kanyangoga na Ngumije bamuhamagaye ngo bajyane ariko ko atari azi ko bagiye kugirira nabi nyakwigendera.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bwajuriye bitewe n’uko Urukiko Rukuru rwavuze ko Bikorimana yemeye icyaha rukamugabanyiriza igihano, kandi ingingo ikuraho igihano cy’urupfu yaragisimbuje icya burundu y’umwihariko ku cyaha cy’ubugome nk’icyakorewe Mukaroza.

    Impamvu ya kabiri y’Ubujurire bw’ubushinjacyaha ni ukuba Bikorimana yaremeye ibyaha mu mabazwa ye ya mbere, yagera mu rukiko agahindura imvugo, akavuga ko yari yarabyemeye kubera kuzahazwa n’inkoni yakubiswe n’Abapolisi.

    Uwari uhagarariye ubushinjacyaha yasabye ko urukiko rwakwemera hakumvwa umutangabuhamya witwa IP Niyomugabo Emmanuel, Umupolisi wageze aho icyaha cyabereye, akaba atari yarumviswe mu Rukiko Rukuru, ibi akaba abyemererwa n’ingingo ya 62 y’itegeko ry’Ibimenyetso (Law of Evidence).

    Ubwo yasabwaga gusobanura impamvu y’ubujurire bwe, Bikorimana yasubije ko yarenganyijwe, gusa byari bigoye gufata nk’ukuri ibyo yavugaga, kuko yari afite ubwoba bwinshi bwatumaga icyo avuze ahita akivuguruza ako kanya.

    Nyuma yo kuyoborwa n’Inteko Iburanisha, yasubije ibibazo yabajijwe, aho yagaragaje ko Mukaroza yishwe na Berinyuma Pierre wabanje kumusambanya, nyuma Bikorimana amuhereza igiti cy’umwumbati akimujombagura mu gitsina, bamusiga aho ari intere.

    Nubwo adasobanura neza uwabatumye ngo umuryango wa Mukaroza uve mu gihirahiro, Bikorimana yavuze ko ibyo Berinyuma yakoze atari yabyibwirije.

    Me Musafiri umwunganira, yahise asaba urukiko ko hashingirwa ku myanzuro yashyikirije urukiko igahuzwa n’ibyavuzwe n’abatangabuhamya, kuko ibyo Umukiliya we avugiye mu rukiko birimo guhuzagurika no kuvuguruzanya.

    Isano hagati y’Urupfu rwa Mukaroza n’ubuhamya yatanze kuri muramu we muri Gacaca

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mukaroza yaba yarishwe nyuma y’igihe kitari gito atotezwa n’abo mu muryango yashatsemo ndetse n’umugabo we bwite, bamubuzaga gutanga amakuru ku rupfu rwa nyina na murumuna we.

    Ibi binashimangirwa n’umwe mu bo mu muryango we wabwiye IGIHE ko muramu we witwa Bugingo washinjwe uruhare mu rupfu rwa nyina na murumuna we yigeze gufungurwa, aza kubwira Mukaroza ko agiye kuzamwica nk’uko yishe nyina.

    Umuryango we wasigaye mu gahinda gakomeye

    Ibi ngo yahise abibwira Polisi biza kuviramo Bugingo gusubizwa muri gereza.

    Mbere yo gushiramo umwuka, Mukaroza hari amazina yasize avuze

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mbere yo gupfa, Mukaroza yavugaga ko azize umugabo we Kanyangoga na muramu we Ngumije, ariko biza gushidikanywaho ndetse bigibwaho impaka ubwo umutangabuhamya IP Niyomugabo yavugaga ko ahagera yasanze nyakwigendera avuga amazina y’abantu batatu, aho yavugaga ngo “Nzize Berinyuma, Ngumije na Kanyangoga.”

    Nyuma yo kumva umutangabuhamya, no kwibutsa Bikorimana ko mu mabazwa ye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yari yavuze ko Mukaroza yambuwe imyenda na Berinyuma afatanyije na Hakizimana Sylvatus, hahise hahabwa umwanya buri wese uregwa kugira icyo avuga, bose bahakana ibyo baregwa.

    Abunganira abaregwa bashimangiraga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bugaragaza uretse amagambo yavuzwe na nyakwigendera mbere y’uko apfa, ariko basaba urukiko kudaha agaciro ayo magambo, ngo kuko uwayavugaga yari yamaze guta ubwenge.

    Abana yarwaniriye n’umuryango we mu muhango wo kumushyingura

    Ubushinjacyaha bwahise busaba kutitiranya inyandiko za muganga, aho yasobanuye ko “Traumatisme” (ihungabana) ivugwa muri raporo ya muganga ari uburyo ibikomere yari afite byari bimeze, ikaba yari “Traumatisme physique” (ibikomere by’umubiri byari mu gitsina) byaganishaga kuri “Traumatisme Psychique”(ihungabana ryo mu mutwe).

    Nyuma yo kumva impande zose zivugwa muri uru rubanza, urukiko rwasoje iburanisha rwanzura ko ku wa 23 Mutarama 2015 saa yine za mu gitondo (10:00 am) hazasomwa imyanzuro ya rwo mu Bujurire.

    Icyo gihe ni ho Umuryango wa Mukaroza Laurence avukamo n’abana be, bategereje kuzamenya ukuri ku rupfu rw’uwo mubyeyi, ahanini bakaba bashaka kumenya abafashije Bikorimana na Berinyuma, kuko ari bo bagaragaza uruhare rudashidikanywaho mu rupfu rwe, ariko akaba nta kindi cyabahuzaga kuko bari abapagasi umwe akomoka mu Burundi.

    Yishwe nyuma y’aho yaburiwe kuva mu muryango akanga gusiga abana
    Inkuru ya Igihe.com
  • Abacitse ku icumu batewe inkeke n’uwabasambanyije ku ngufu muri Jenoside ubasiragiza mu nkiko

    Abagore babiri bafatiwe ku ngufu ku Muhima mu Mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, batewe inkeke n’umugabo witwa Irunga Silas bareze kubafata ku ngufu agakatirwa burundu y’uwihariko n’Inkiko Gacaca, ariko akaba akomeje gusaba kujuririra mu nkiko zisanzwe.

    Umwe muri aba bagore w’imyaka 49 y’amavuko wavuganye na IGIHE ariko akaba adashaka ko amazina ye atangazwa, yagaragaje ko we na mugenzi we w’imyaka 46 bahangayikishejwe cyane n’uko Irunga akomeje kubasiragiza mu nkiko kandi yaraburanye akanajurira agakomeza gutsindwa, cyane ko atari ukubafata ku ngufu yari akurikiranweho gusa.

    Aba bagore bemeza ko guhora bitaba ubutabera bibagiraho ingaruka kuko gusiragira mu nkiko biba bisaba ubushobozi n’igihe gihagije, kandi ibyo baburanaga na Irunga byarabonewe ibimenyetso bikaba ngombwa ko inkiko gacaca zang gukuraho igihano zamukatiye.

    Avuga ko Irunga yatangiye gusaba kujuririra mu nkiko zisanzwe mu mwaka wa 2013, atanga ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

    Byabaye ngombwa ko aba bagore (umwe atuye i Nyamirambo undi i Gikondo) bajya bitaba buri gihe Irunga yagiye mu rukiko gusaba ubujurire; bamaze kwitaba ishuro zisaga esheshatu.

    Uyu mugore wavuganye na IGIHE yagize ati “Dutewe ikibazo no guhora dusiragira mu nkiko kuko bitera igihombo, kandi arashaka kujya mu nkiko ziranzwe; ikiduteye inkeke cyane ni uko inkiko zisaba ubushobozi kuko zitera igihombo.”

    Aba bagore bafite izi mpungenge nyuma yo kuba barumvise ko Irunga ashobora kuba ari mu bazasohorwa mu rutonde rwa Minisiteri y’Ubutabera, bifuje kujuririra ibyaha bya Jenoside mu nkiko zisanzwe kuko iza gacaca zitagikora.

    Kuri ubu amagarama y’urubanza mu nkiko zisanzwe yakubwe inshuro 12.5. Aba bagore bahanayikishijwe cyane ko n’igihombo bahuraga na cyo kigiye kwiyongera mu gihe nta bushobozi buhambaye basanzwe bafite. Benshi mu bafashwe ku ngufu mu gihe cya jenoside bagiye bagaragaza ko gusiragizwa mu nkiko bibaviramo ihungabana rikomeye bikanabatera guhorana ipfunwe mu bandi.  End

    Inkuru ya Igihe.com sligtly edited here by Al.G

  • Guverinoma ya Dr.Habumuremyi isigiye iki abarokotse jenoside?

    Pierre-Damien-Habumuremyi1

    Dr. Pierre Damien Habumuremyi, Ministiri w’intebe ucyuye igihe. Photo

    Ihinduka ry’abagize guverinoma ryabaye kuri uyu wa kane taliki 24 nyakanga 2014 nta gushidikanya ko ariyo nkuru ikomeje kwiganza mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Nubwo mu gihe cy’imyaka itatu Goverinoma ya Dr. Habumuremyi imaze hari byinshi yagejeje ku barokotse jenoside hari n’ibindi byari bigitegereje gukorwa .

    Urubuga ‘’Reparation for survivors’’ narwo rurabagezaho iyi nkuru y’ihinduka rya Guverinoma rugendeye ku mu murongo rwihaye w’ubutabera n’imibereho myiza y’abarokotse jenoside.

    Bwana Ahishakiye Naftal, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, yavuze ko Guverinoma ya Dr. Habumuremyi yongereye imbaraga mu kwita kubibazo by’abacitse ku icumu. Ahishakiye yagize ati: ’’ Guverinoma icyuye igihe yashishikarije inzego zose kwitabira ibikorwa byo kwibuka, kugerageza gucyemura ikibazo cy’imitungo y’abacitse ku icumu, kwita ku ncike no kwemerera abacitse ku icumu kwandikwa ku mazu bubakiwe.’’

    Tumubajije aho Guverinoma nshya ya Ministiri w’intebe Murekezi yashyira ingufu, Bwana Ahishakiye yavuze ko Guverinoma yanoza ingamba zijyanye no kubika ibimenyetso bya Jenoside, Kwihutisha gukemura ikibazo cy’indishyi, kongera ingufu mu gufata abakoze jenoside bakidegembya no gushyiraho ingamba zihamye zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bw’abarokotse.

    Ahishakiye anenga Politiki iriho ubu izwi ku izina rya ‘’ National social Protection strategy’’ igamije gushyira abacitse ku icumu mu cyiciro rusange cy’abanyarwanda bose batishoboye kugirango bafashirizwe hamwe. Agaragaza ko abacitse ku icumu bafite ibibazo by’umwihariko bikomoka ku kababaro k’indengakamere banyuzemo muri jenoside. Ahishakiye yagize ati’’Guverinoma ya Nyakubahwa Murekezi ikwiye kuzashishoza kuko ingaruka za jenoside mu mibereho y’abayikorewe zimara igihe kirekire rimwe na rimwe zikaba twibanire’’.

    Ingingo ya 14 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nkuko ryavuguruwe kugeza ubu ivuga iti:’’ Leta mu bushobozi bwayo, iteganya ibikorwa byihariye bigamije imibereho myiza y’abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi’’. Iyi ngingo igaragaza ubushake bwa Politiki Leta yagaragaje ku ikubitiro bwo kwita kubacitse ku icumu by’umwihariko. Umuntu asesenguye iyi ngingo, Nta gushidikanya ko gahunda iyo ariyo yose ishyira abacitse ku icumu mubanyarwanda bandi bose batishoboye muri rusange cyangwa igamije kubambura ubufasha bw’umwihariko bagenerwa inyuranyije n’itegeko nshinga.

    Ubutabera

    Guverinoma ya Dr. Habumuremyi yagerageje guhangana n’ibibazo byasizwe n’inkiko Gacaca by’umwihariko kurangiza imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko Gacaca no gukemura ikibazo cy’indishyi. Dr. Habumuremyi yashize kandi imbaraga zigaragara mu kugerageza guha umurongo ikibazo cy’imitungo yambuwe abana b’imfubyi baroktse jenoside.

    Mu mwaka wa 2013, Ministiri w’intebe yashyizeho itsinda rigamije gukemura ibibazo by’imitungo yambuwe abana b’imfubyi za jenoside n’ibibazo by’imanza z’imitungo yangijwe zitarangizwa. Iryo tsinda n’ubwo 70% y’ibibazo ryagejejweho bitabashije guhita bikemuka, ishyirwaho ry’iryo tsinda ryatumye icyo kibazo kimenyekana kurushaho n’inzego zongera ubushake mu kugikurikirana.

    Iryo tsinda kandi ryagaragaje ko abacitse ku icumu bagera ku 158,000 batsinze imanza z’imitungo za Gacaca ariko zikaba zitarashyirwa mu bikorwa. Ni ukuvuga ko uwacitse ku icumu nibura umwe kuri babiri afite ikibazo cy’urubanza yatsinze rwo gusubizwa imitungo yasahuwe ariko rukaba rutararangizwa. Magingo aya bivugwa ko iyi mibare yaba yaragiye igabanuka icyokora nta mibare mishya iragaragazwa y’ibibazo byakemutse n’uko byakemutse.

    Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’indishyi, Dr. Habumuremyi yandikiye ministeri y’ubutabera ayisaba gutegura itegeko rishyiraho ikigega cy’indishyi ku barokotse jenoside mu gihe kitarenze amezi atatu. Bwari ubwambere umuyobozi mukuru wo kurwego rwe yemeje ko ikibazo cy’indishyi ari ikibazo cy’ubutabera kandi gikwiye gukemuka. Nyuma y’igihe gito umunyamabanga mukuru wa FPR inkotanyi, Bwana Ngarambe Francois yatangaje ko abayobozi bakwiye kureka kwizeza ibitangaza abacitse ku icumu ko icyo cyigega cy’indishyi kitazabaho . Abacitse ku icumu benshi ibi babibonye nkaho Dr. Habumuremyi yakoze ibyo yari ashoboye mu bubasha bwe.

    Kuri ubu, Dr. Habumuremyi asoje igihe cye ikibazo cy’indishyi kiri gukorwaho inyigo kubufatanye bwa Guverinoma, sosiyete sivile n’umuryango mpuzamahanga.  Raporo y’inyigo zatanga inzira z’uko icyo kibazo cyakemuka , Imiterere y’ikigega cy’ indishyi cyashyirwaho n’aho amafaranga yo kubishyira mu bikorwa azava, izasohoka mu mpera z’ukwezi gutaha kwa kanama.

    Mu bijyanye no gukurikirana abakekwaho jenoside bo mu rwego rwa mbere bataburanishijwe n’inkiko Gacaca, Guverinoma ya Dr. Habumuremyi yasohoye impapuro mpuzamahanga zo gufata ba ruharwa barenga 200 bakihishe mu mahanga. Guverinoma ya Dr. Habumuremyi yashoboye kandi gukora amavugurura yatumye amahanga agirira ikizere ubutabera bw’u Rwanda bityo yohereza abakekwaho jenoside hafi 10 ngo baburanishirizwe mu Rwanda imbere y’abarokotse jenoside.

    Nubwo urwego rushinzwe gufata abakekwaho jenoside batorotse ubutabera, Genocide Fugitives Tracking Unit (GFTU) rwongerewe ubushobozi, inzira yo guta muri yombi abajenosideri iracyari ndende. Mu mwaka wa 2012, urutonde rwa ba ruharwa bagera 71,658 bakatiwe n’inkiko Gacaca badahari rwashyikirijwe GFTU ngo bashakishwe. Inzego z’ubutabera zidafashe ingamba nshya zo gukemura iki kibazo, bigaragara ko gufata abajenosideri ari umwitozo wazafata imyaka amagana.

    Kuva inkiko Gacaca zisoje imirimo yazo, inzego zimwe za Leta zisa niziruhukije. Nyuma y’inkiko Gacaca, Ingufu zabaye nkeya mugukurikirana abacyekwaho jenoside bakomeje kwidegembya imbere mu gihugu ndetse n’abakatiwe imirimo nsimburagifungo bayitoroka ku bwinshi batayikoze.

    Hari n’abahamijwe icyaha cya jenoside banakatirwa igifungo nyamara ntibyabuza Guverinoma kubatumira mu nama y’igihugu y’umushyikirano yabaye mu gushyingo 2013. Abo ba ruharwa barimo uwitwa Murahoneza Lewis Kigurube wakatiwe imyaka 30 y’igifungo, we na bagenzi be bakingiwe ikibaba bakiranwa icyubahiro na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu kugeza bongeye kurira indege bagasubira mu Burayi nta nkomyi. Imiryango y’abacitse ku icumu nka GAERG yasabye Guverinoma guta muri yombi  abo bicanyi, icyokora ntacyo byatanze.

    Inkiko Gacaca zisoza imirimo yazo , zashyikirije ubushinjacyaha amadosiye y’abakekwaho jenoside bo mu rwego rwa mbere barimo na Rucagu Boniface  ngo baburanishwe mu nkiko zisanzwe. Nyamara kugeza none, abamaze kugezwa imbere y’inkiko babarirwa ku mitwe y’ntoki. Muri uru rwego kandi urutonde rw’abagera ku bihumbi 49000 bakekwaho ubufatanyacyaha muri jenoside nabo bashyikirijwe ubushinjacyaha ngo baryozwe ibyo bakoze imbere y’inkiko. Ntibizwi neza niba hari dosiye n’imwe yo muri uru rwego yari yakurikiranwa.

    Imibereho Myiza

    Mu mibereho myiza, Guverinoma icyuye igihe yumvise by’umwihariko impuruza y’umuryango w’abapfakazi ba jenoside (AVEGA) . Uyu muryango watabarizaga abagizwe incike na jenoside bageze mu zabukuru bagera ku bihumbi 6000 barimo abarenga 1400 bakeneye kugobokwa mu maguru mashya. Guverinoma ya Dr. Habumuremyi ishimirwa ko iki kibazo yakigize icyayo yemera no kuzagenera izo ncike amafaranga agera ku bihumbi 50, 000 buri kwezi yo kubabeshaho. Nubwo icyi cyemezo kitarashyirwa mu bikorwa, imiryango y’abacitse ku icumu isanga icyemezo ubwacyo ari intambwe nziza itanga icyizere.

    Guverinoma ya Dr. Habumuremyi ishimirwa kandi kuba yaremeye ko abacitse ku icumu batishoboye bubakiwe amazu bayandikwaho bagahabwa n’ibyangombwa byayo. Kuva mu mwaka wa 1998, amazu yubakirwaga abacitse ku icumu yakomezaga kwitwa amazu ya Leta bityo ba nyirayo bakaba batarashoboraga kuyatangaho ingwate mu ma banki ngo biteze imbere. Nyuma y’ubuvugizi bw’igihe kirekire imiryango y’abarokotse jenoside yakoze, Guverinoma yemeye kwandika ayo mazu kubarokotse jenoside kuva mu mwaka wa 2012.

    Ntawabura kuvuga kandi imbaraga Dr.Habumuremyi nka ministiri w’intebe yagaragaje kugira ngo inyubako izwi ku izina rya 1$ Campaign irangire. Ministiri w’intebe nyuma yo gusura iyo nyubako yategetse inzego bireba gutanga arenga miliyoni 400 kugirango iyo nyubako yuzuzwe ishyirwemo n’ibikenewe byose ngo abo yagenewe bayijyemo. Biteganyijwe ko imfubyi za jenoside 192 zitagira aho zitaha zizacumbikirwa muri iyo nyubako mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa kanama.

    Bimwe mu bireba abacitse ku icumu bisigaye bidakemutse Guverinoma ya Murekezi yakwitaho harimo Umwanzuro w’inama y’umushyikirano yo mu mwaka wa 2012 usaba Leta gutera inkunga ihoraho imiryango itari iya Leta ifasha abacitse ku icumu. Hari kandi inyandiko yashyikirijwe ibiro bya ministiri w’intebe itanzwe na IBUKA, isaba ko imiryango y’abacitse ku icumu yagira umwanya mu nama y’ubutegetsi bw’Ikigega FARG gikunzwe kunengwa imikorere mibi n’umugenzuzi w’imari ya Leta. Ends

    Inkuru yanditswe na Al. Gasake