Photo: Agnes Ntamabyariro/internet
Agnes Ntamabyariro wari Minisitiri w’Ubutabera wakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byaha bya Jenoside, mu bujurire bwe yasabye Urukiko Rukuru ko yagirwa umwere hashingiwe ku rubanza rwa Justin Mugenzi wagizwe umwere i Arusha.
Justin Mugenzi na Ntamabyariro babaga muri PL, ishyaka riharanira ukwishyira ukwizana mu gice cyafatwaga nk’icy’abahezanguni, ariko we mu rubanza ICTR-99-50-T yaregwagamo rwaciriwe i Arusha muri Tanzania kuwa 30 Nzeri 2011 yagizwe umwere.
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 27 Ukwakira, Ntamabyariro w’imyaka 77 yashimangiye ko mbere gato ya Jenoside mu Rwanda nta bibazo by’amoko byari bihari.
Ibi yabishingiye ku kuba ngo muri uru rubanza rwa Mugenzi, urukiko rwarasanze amacakubiri avugwa atari ashingiye ku moko ahubwo ko ngo yari ashingiye ku mpamvu za politiki n’ukurwanira imyanya mu butegetsi.
Ashingiye ku myanzuro yatanzwe n’uru rukiko nk’ubutabera mpuzamahanga, Me Gashabana yagaragaje ko ibyo umukiriya we aregwa ari nabyo uyu Mugenzi yaregwaga, avuga ko abatangabuhamya bari bamwe, bityo ko ibi byazashingirwaho mu gufata umwanzuro kuri iki kirego cy’ubujurire.
Ubushinjacyaha ariko kuri iyi ngingo bwagaragarije urukiko ko abatangabuhamya batanzwe mu rubanza rwa Mugenzi i Arusha bari barinzwe bityo ko Me Gatera ataba abazi, bamusaba ko niba abazi yavuga abo ari bo.
Kuri iki, Me Gatera yasubije ko mu myanzuro aba batangabuhamya batanzwe, ariko asaba urukiko ko rwakwita cyane ku gusuzuma iby’amacakubiri yavugwaga muri PL Power kuko ngo bamwe mu batangabuhamya we n’uwo aburanira batabizeye.
Kuri uyu wa Mbere, Ntamabyariro yasabye urukiko ko rwafata umwanzuro rushingiye ku gitabo cy’amategeko mashya ahana y’u Rwanda cyo kuwa 2 Gicurasi 2012, cyerekana ko bimwe mu byaha yahamijwe bitari ibyaha kamere bya jenoside nk’uko byagenwaga n’amategeko yo mu 1996, n’aya Gacaca yo mu 2004 na 2008.
Aha Me Gatera yibukije urukiko ko mu gihe icyo itegeko riteganya mu gihe cy’impurirane y’amategeko abiri ahana; avuga ko igihe hari amategeko abiri ahana, rimwe ryariho mu gihe icyaha cyakorwaga, irindi ryaratangajwe kuva icyaha gikozwe, ariko urubanza rutaracibwa burundu, itegeko rishya ni ryo ryonyine rigomba gukurikizwa iyo riteganya igihano cyoroheje.
Bityo asaba ko Urukiko Rukuru bajuririye rwazahindura icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye.
Mu byaha 8 Ntamabyariro yahamijwe, uyu munsi yavuze ko hari bimwe urukiko rwafatiye umwanzuro nyamara rutarabiregewe, ngo abyiregureho anabiburaneho harimo nk’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Mu mpaka ndende zagiwe, Ntamabyariro yabwiye urukiko ko mu cyemezo cyafashwe n’umucamanza wa mbere hari ibyaha yari yaragizweho umwere ariko Ubushinjacyaha bukabijuririra, avuga ko Urukiko Rukuru rwakongera rukemeza ukugirwa umwere kwe kuri ibyo byaha.
Ntamabyariro yabaye Minisitiri w’Ubutabera ku ngoma y’Abatabazi yavuyeho mu 1994.
Yafunzwe mu 1997 avuga ko u Rwanda rwamushimutiye muri Zambiya mu gihe Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bwamufatiye mu kivunge ari mu zindi mpunzi mu Rwanda atahuka.
Mu 2009 yakatiwe gihano cyo gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo gufungwa imyaka 12, mu rubanza rwamaze imyaka itatu.
Ntamabyariro niwe mutegetsi wa mbere wo ku ngoma ya Habyarimana waburanishijwe n’inkiko z’u Rwanda.
Inkuru ya Igihe.com






Leave a reply to miheto tatien Cancel reply