Agnes Ntamabyariro wakatiwe gufungwa burundu arashaka ko arekurwa nka Justin Mugenzi
Read next

Subscribe
Join thousands of readers
Never miss a Justice4Survivors post. New stories come straight to your inbox.
Free. Unsubscribe anytime.
Comments
One response to “Agnes Ntamabyariro wakatiwe gufungwa burundu arashaka ko arekurwa nka Justin Mugenzi”
-
Netters Ntamabyariro mu by’ukuri muri 1990/1994 yari ishumi ya Mugenzi au propre et au figuré, bityo gusaba ko afungurwa nka Mugenzi biri muri logique y’imibereho ye ya politiki uko yayibanyemo na Mugenzi, reletionship ye na Mugenzi ni nka wawundi wavuze ngo “à ce que Makuza a dit, je n’ajoute rien”. Icyo bikoze Ntamabyaliro ni umunyapolitiki akaba n’umunyamategeko w’umuhanga (niko namubonye kera dukorana politiki), arunganirwa muri domaine asobanukiwe bihagije. Ukuri ni uko Ntamabyariro ari ruharwa mu bandi, ahubwo urubanza rwe rukwiye kuba akarorero uRwanda rugaragarizaho ukuri kw’ibyaha aregwa kandi ahuriyeho n’abandi benshi cyangwa bose bo mu rwego rwe (gutegura/planification du genocide no kuyishyira mu bikorwa). Ndibwira ko muri uru rubanza atari ngombwa kugira ibyo avugwaho bitandukanye n’ukuri nyakuri mu gihe iby’ukuri yakoze bihagije bidasubirwaho ngo agaragare nka ruharwa.
Kuvuga ni ugutarika, uyu mudamu Ntamabyaliro twagendanye kenshi hirya hino mu Rwanda gushinga amashami ya PL no gukora za mitingi. Yemwe twanagendanye kenshi mu nama za COMESA, icyo gihe yari Ministre wa MINICOM nanjye ndi umukuru w’imilimo nshinzwe affaires économiques et financières muri PRIMATURE; hari ubwo muri Sommet des Chefs d’Etat des pays membres du COMESA yabereye ZAMBIE mu kwezi kwa kabiri 1993, twigeze guhagararira uRwanda, we yaahindutse uhagarariye urwego rw’aba Présidents (ubwo yari ahagarariye Kinani), mpinduka uhagarariye urwego rw’aba ministres(ubwo naramuhagarariye), maze sinababwira protocole iracicikana, cortège de motos n’aba JP na za mercedes benz zitugenda imbere n’inyuma. Muri délégation yacu harimo aba directeurs muri MINICOM, MINIFIN, MINIJUST na MINITRANSCO Icyo gihe ni igihe inkotanyi zigera mu nkengero z’umugi wa Kigali mu gitero cyiswe icyo kuwa 08/02/1993, icyo gihe kinani yagize isoni zo kuza muri sommet des chefs d’Etats kandi igihugu cye kirimo gifatwa na mukotanyi, maze atuma ko ahagararirwa na Ministre wari sur place mu nama y’abaministes yabanjirije iy’abaPresidents. Iyo sommet yashishikarije uRwanda kumvikana vuba n’Inkotanyi kugirango itambara irangire, muri iyo sommet uRwanda rwari rufite isoni n’ipfunwe zo kuba rwarasaga nururi hafi gufatwa n’Inkotanyi (abari mu nama ya COMESA bose niyo impression bari bafite, ndetse natwe abanyarwanda niko byari bimeze, Agnès yabaga ambaza uko byifashe, niba Inkotanyi zitarafata). Nyuma y’amezi make, nibwo inda yavutsemo PL Power yasamwe (nari maze ukwezi kumwe nyisezeye ku mugaragaro mu nyandiko, nayisezeye mu ntangiriro ya Mai 1993), PL power yavutse ikurikira MDR Power yavutse fin juillet 1993 na PSD yabihishaga (yageragezaga guhisha no gupfukirana ko nayo yabyaye PSD Power); izi Powers zahise zisobeka imbaraga na MRND/CDR, maze bibyara Hutu Power itangira gutegura ishyirwa mubikorwa rya genocide, ngayo ng’uko uko jye nabibonye amavu n’amavuko, sinakwibagirwa ariko ko mu by’ukuri izi MDR Power, PL Power na PSD Power zasamwe zikanavuka kubera inyota y’ubutgetsi. Birumvikana inyota y’ubutegetsi si za powers zonyine zari ziyifite, n’abo twitaga modéré (ni ukuvuga MDR dite Twagiramungu, PL dite Lando, PSD n’abandi…) nabo inyota cyangwa inda y’ubutegetsi yari yarabatanze/yaradutanze imbere iduhuma amaso no gutekereza neza. PS:”Yafunzwe mu 1997 avuga ko u Rwanda rwamushimutiye muri Zambiya mu gihe Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bwamufatiye mu kivunge ari mu zindi mpunzi mu Rwanda atahuka”. Aka kantu kaje muri dossier y’urubanza gate? niba Maître Gasake cyangwa undi ubisobanukiwe, hari icyo yadusobanuriraho, yaba agize ne, aka kantu kanyibukije ihame rivuga ko burya ababuranyi bombi umwe muri bo, aba yigiza nkana. De : Reparation for Genocide Survivors À : tatienmiheto@yahoo.fr Envoyé le : Mardi 28 octobre 2014 3h41 Objet : [New post] Agnes Ntamabyariro wakatiwe gufungwa burundu arashaka ko arekurwa nka Justin Mugenzi #yiv2036457624 a:hover {color:red;}#yiv2036457624 a {text-decoration:none;color:#0088cc;}#yiv2036457624 a.yiv2036457624primaryactionlink:link, #yiv2036457624 a.yiv2036457624primaryactionlink:visited {background-color:#2585B2;color:#fff;}#yiv2036457624 a.yiv2036457624primaryactionlink:hover, #yiv2036457624 a.yiv2036457624primaryactionlink:active {background-color:#11729E;color:#fff;}#yiv2036457624 WordPress.com | Reparation for genocide survivors posted: “Photo: Agnes Ntamabyariro/internetAgnes Ntamabyariro wari Minisitiri w’Ubutabera wakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byaha bya Jenoside, mu bujurire bwe yasabye Urukiko Rukuru ko yagirwa umwere hashingiwe ku ruba” | |
No name or email needed. I read every comment before it goes up.
From the archive
Before you go
Get my next story by email
An email each time I publish. Free, and you can unsubscribe anytime.



Leave a Reply