Uwakatiwe n’urukiko Gacaca witwa Murahoneza Lewis wo mu kigero cy’imyaka 37, uba mu gihugu cy’ububiligi aherutse kwitabira ibikorwa by’inama y’igihugu y’umushyikirano yasojwe ku itariki ya 7/12/13. Amakuru dukesha abaturage bo mu murenge wa Gitega, Akagari ka Kagarama ari naho Bwana Lewis Murahoneza uzwi cyane ku izina rya ‘’Kigurube’’ akomoka yemeza ko Murahoneza yagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi bityo akaba yarakatiwe n’urukiko Gacaca rwaho akomoka igihano cy’igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30). Bivugwa ko Muraho neza yaba akiri mu mugi wa Kigali kuva aho Inama y’umushyikirano irangiriye.
Gasengayire[1] , umwe mubaturage ba Gitega utarashatse ko umwirondoro we umenyekana yadutangarije ko bitumvikana uburyo Murahoneza yaba yidembya akanahabwa urubuga rwo gutanga ibitekerezo mu nama y’igihugu y’umushyikirano aho guhagarikwa ngo aryozwe n’ubutabera ibyo yakoze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.
Gasengayire yongeyeho ko nta gushidikanya ko Murahoneza yari yaratorotse ubutabera. Ngo hari hashize imyaka isaga makumyabiri (20) Murahoneza adakandagira mu Rwanda nyamara abandi bo mumuryango we batagize uruhare muri jenoside barimo na mukuru we Lambert Twajamahoro bo ngo barakomeje kuba mu Rwanda. Binavugwa ko hari ubwo Murahoneza yajyaga aza mu Rwanda rwihishwa nyuma yo kumenya ko akurikiranywe n’ubutabera.
Nkuko tubikesha igitangazamakuru Igihe.com, mu buhamya bwe yatanze mu nama y’igihugu y’umushyikirano , Bwana Murahoneza yavuze ko yari amaze imyaka makumyabiri (20 ) atagera mu Rwanda. Yavuze ko yagendesheje amaguru ye akagera Tingitingi akanaharenga akagera muri Cameroun, none ubu akaba yarageze mu Rwanda arahakunda, arahishimira, ndetse yanemeje ko azagaruka kenshi.
Murahoneza yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Gitega aho yari ayoboye umutwe ukomeye w’interahamwe zayogoje uduce twa Cyahafi na Nyamirambo byegeranye. Murahoneza ashinjwa kuba yari munsoresore zafataga abagore n’abakobwa b’abatutsikazi kungufu mbere y’uko bicwa.
Murahoneza widegembya ubu ashinjwa kandi urupfu rw’umunyamakuru wa T.V y’u Rwanda tutabashije kumenya ubwo twandikaga iyi nkuru. Uwo munyamakuru yiciwe I nyamirambo akaba yari mwene Murengerantwali Thacien wari utuye Rugobagoba. Nkuko bigaragara mu buhamya bwatanzwe muri Gacaca n’umutangabuhamya wabyiboneye n’amaso , Nyuma yo kumwica Murahoneza yahise atwara ibikoresho by’uwo munyamakuru abijyana iwabo. Ibyo bikoresho byarimo Camera, Microphone z’ubwoya, televiseri n’ibindi.
Abacitse kwicumu bazi neza Bwana Murahoneza bavuze ko bahangayikishijwe cyane no kuba nta kiri gukorwa mu maguru mashya ngo uwo munyabyaha ahagarikwe igihano yahawe gishyirwe mu bikorwa.
Nyarwaya , umupfakazi warokotse jenoside yagize ati ‘’ Leta y’ubumwe yubakiye ku nkingi y’ubutabera no guca umuco wo kudahana. Turasaba ko uyu mwicanyi yahagarikwa nta mananiza agashyikirizwa ubutabera natwe yahohoteye tugashira igishyika’’. Nyarwaya yongeyeho ko abona bidakwiye ko umuntu nka Murahoneza w’ibiganza byanduye yaba yidegembya nta nkomyi na magingo aya. Nyarwaya yakomeje agaragaza impungenge ko Murahoneza ashobora kuba yatoroka ubutabera abaye adahagaritswe vuba bityo bikagabanya cyane amahirwe y’abo yahemukiye yo kuzigera babona ubutabera.
Bwana Murahoneza bivugwa ko yari asanzwe atumirwa kenshi mu bikorwa bitandukanye by’ ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi nta nkomyi.
Kuva inkiko Gacaca zisoje imirimo yazo muri Nyakanga 2012, hari umubare mwinshi w’abakoze jenoside ukidegembya nyamara hakaba nta ngamba zihamye zo kubashyikiriza ubutabera ku gihe.
Itegeko ngenga N°04/2012/OL ryo kuwa 15/06/2012, rikuraho Inkiko Gacaca, rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari mu bubasha bwazo ivuga ko iyo umuntu yarezwe, akaburanishwa n’Urukiko Gacaca, agahamwa n‟icyaha ari mu mahanga, agarutse kandi bikaba bigaragara ko atari yaratorotse ubutabera ashobora mu gihe cy’amezi abiri (2) ageze mu gihugu gusubirishamo urubanza rwaciwe adahari mu rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha icyo cyaha. Icyokora iryo tegeko ntacyo riteganya igihe uwakatiwe ntabushake afite bwo gusubirishamo urubanza abyibwirije cyangwa igihe hari impungenge ko uwakatiwe yacika.
End.
Inkuru yanditswe na Gasake A.
[1] Amazina y’abatangabuhamya yahinduwe kubera impamvu z’umutekano wabo






Leave a comment