Ubutabera bw’u Rwanda buremera ko hari abakoze Jenoside mu Rwanda, kugeza ubu baburiwe irengero kandi bari imbere mu gihugu. Kuva inkiko Gacaca zisoje imirimo yazo gukurikirana ba ruharwa bakoze Jenoside bisa nkaho bitagishishikaje Leta. Hari n’abacitse ku icumu bavuga ubushake bwa politiki buke. Kamali Jean Damascene avuga ko uwishe umuryango we agakatirwa na Gacaca yamubonye i byumba mu karere ka Gicumbi aho yimukiye nyuma yo gukora jenoside i Gikondo mu mugi wa Kigali. Uyu wacitse ku icumu avuga ko yabimenyesheje polisi nyamara na magingo aya ntacyo yamufashije ngo uwo mwicanyi afatwe.
Bamwe mu bakoze Jenoside bari imbere mu gihugu ngo baba bakoresha uburyo bwo kwihisha, nko mu gihe batumwe ibyangombwa by’aho bari batuye mbere, bo bagahitamo kujya kubishakira aho batazwi.
Urwego rw’Umushinjacyaha rushinzwe gukurikirana abakekwaho gukora ibyaha bya Jenoside bari hanze y’igihugu, ruravuga abantu barenga ibihumbi 70 baburanishijwe na Gacaca badahari, ko kandi bamwe muri aba bihishe imbere mu gihugu imbere.
Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabazaga uru rwego niba rutarashyize ingufu mu gukurikirana abakekwaho gukora Jenoside bari hanze y’igihugu bityo abari imbere mu gihugu bakibagirana, Umuyobozi w’uru rwego yavuze ko ibi atari ukuri.
Jean Bosco Siboyintore yagize ati “Inzego z’igihugu zishinzwe ikurikiranacyaha zirabizi, mu isoza ry’Inkiko Gacaca ryarangiye kuwa 18-6-2012, mu madosiye zashyikirije ubushinjacyaha harimo n’abo zaburanishije badahari 71 .658 kandi birazwi ko bamwe bari mu Rwanda.”
Siboyintore yavuze ko aba bantu kuba badari babonwamo ibyiciro bibiri, aba ngo barimo abahunze u Rwanda bakajya hanze, ariko hakaba n’abandi baravaga aho batuye bakimukira mu tundi Turere mu gihe bumvaga barimo guhwihwiswa mu gihe cy’iburanisha rya Gacaca.
Yagize ati “Hari abahinduye Uturere bakajya mu tundi kandi yewe batanahinduye n’imyirondoro, umuntu akaba yava nka Rusizi akajya mu Karere ka Nyagatare agatura.”
Siboyintore aravuga ko nta kuntu wabuza umuntu kujya ahandi kandi n’ubusanzwe Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivuga ko Umunyarwanda atura aho ashatse.
Ubutabera bw’u Rwanda buravuga ko n’ubwo ngo aba bantu bagenda gute bakazimira, ariko ngo ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu, ubushinjacyaha n’abaturage, bazatabwa muri yombi.
Ubushinjacyaha kandi buravuga ko ku bufatanye bw’abaturage, aribo bagomba kugaragariza Inkiko aho abo bantu bihishe mu gihugu, kuko n’ubundi hari itegeko rivuga ko ibizagaragara mu gihe inkiko Gacaca zasoje bizakurikiranwa n’Inkiko zisanzwe.
Categories: Genocide fugitives, Reparations
Asante sana Brother kuri aya makuru uba utugezaho!
Happy New year!
LikeLike