Urukiko rw’Ibanze rw’i La Haye rwemeye kohereza mu Rwanda Jean Claude Iyamuremye ukekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyamuremye w’imyaka 37 y’amavuko yafatiwe mu Buholandi muri Nyakanga, hatangira gusuzumwa ubusabe bwa Leta y’u Rwanda bwo kumwohereza kuburanira mu Rwanda mu Ukwakira.
Iyamuremye ashinjwa kuba yari umwe mu nterahamwe zateye zikica Abatutsi bari bahungiye muri ETO-Kicukiro ubwo ingabo za Loni zari zimaze kubatererana.
Nubwo ariko uru rukiko rwategetse ko Iyamuremye yoherezwa mu Rwanda, aracyafite amahirwe yo kujurira mu Rukiko Rukuru rw’u Buholandi, ndetse na Minisitiri w’Ubutabera muri iki gihugu nawe akaba yabyemeza.
Dr Jean Pierre Dusingizemungu, Perezida wa IBUKA (Umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside, yabwiye The New Times ko bishimiye icyemezo cy’urukiko rrwategetse iyoherezwa rya Iyamuremye.
Yagize ati “Twakiriye neza uko urukiko rw’u Buholandi rwaciye urubanza, turifuza ko n’izindi nkiko zirukuriye zazabishimangira. Byaragaragaye ko . It has been inkiko z’u Rwanda zishobora guca neza urubanza urwo ari rwo rwose rwohererejwe, dufite icyizere ko u Buholandi buzohereza Netherlands will Iyamuremye.”
Inkuru yanditswe na Igihe.com
Related articles
- Inside Story Of How The U.S. Acted To Prevent Another Rwanda (theobamacrat.com)
Categories: Genocide fugitives