Anti negationism

Abarokotse Jenoside bo mu Igicumbi Bageneye Ubutumwa Abayobozi b’u Rwanda

Ubutumwa bw’umuryango Igicumbi bugenewe Abayobozi b’u Rwanda (Video- Dogiteri Philippe Basabose)

Nyuma y’ukwezi , Umuryango Igicumbi-Ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi utangijwe, uyu muryango uratabariza bamwe mu barokotse jenoside bakomeje gukorerwa akarengane gatandukanye harimo kwicwa kuri bamwe, no kunyagwa imitungo ku bandi. Umuryango Igicumbi uratangaza ko aho akarengane gakorerwa abarokotse jenoside kageze bitakiri ibyo gucecekwa. Ubu butumwa buje bukurikiye ikiganiro abashinze Igicumbi batanze mu byumweru bibiri bishize basobanura icyerecyezo cyabo ndetse bakurira inzira ku murima abanyapolitiki ku mpande zombi ko badashingiye kuri politiki iyo ariyo yose.

Muri Video y’iminota isaga mirongo itatu (30), Dogiteri Basabose atanga ingero z’abarokotse jenoside batandukanye bari kunyagwa ibyabo nk’umuryango wa Rwigara n’abandi barokotse Jenoside benshi biganjemo abihayimana nka musenyeri Kayitana Justin , wapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi azize icyiswe urupfu rutunguranye. Basabose aragira ati : ” Urupfu rutunguranye koko rubaho ariko iyo ”rutunguranye” ibaye umuco , uyu munsi ugatungurwa, ejo ugatungurwa, ejo bundi ugatungurwa, bikagera aho abantu iyo bumvise uwapfuye bibaza ahubwo uzakurikiraho,” rutunguranye” ngo ntago iba ikiri rutunguranye! Ku itotezwa rikomeje gukorerwa umuryango wa Rwigara by’umwihariko, Dogiteri Basabose aribaza niba gusahura uyu muryango bizarangira aruko Leta iteje cyamunara n’imyambaro abo muri uwo muryango bambaye.

Izindi ngingo Igicumbi cyakozeho ubuvugizi muri ubu butumwa n’izijyanye no gucecekesha abarokotse jenoside bamwe bagafungwa bakagerekwaho ibyaha byo gupfobya jenoside yabakorewe nyamara bazira ko bavuze icyo Leta idashaka kumva, Gukingira ikibaba abakoze jenoside, guhatira abarokotse uko batanga ubuhamya bw’ibyo banyuzemo muri jenoside, abacitse ku icumu bahatirwa kubana mu nzu imwe no guhoberana n’ababiciye muri gahunda zitwa iz’ubwiyunge n’ibindi.

Uretse ingingo z’ubuvugizi ku mutekano n’uburenganzira bw’abarokotse jenoside, Dogiteri Basabose ahinyuza imirongo y’ibitekerezo (Narrative) n’icengezamatwara rimaze kumenyerwa muri iyi myaka 27 ishize Jenoside ibaye. Muri izo narratives ngo zimaze kumera nk’ivanjiri, urugero ni nko kuvuga ko FPR-Inkotanyi muri 94 yari igamije guhagarika Jenoside cyangwa ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana atari imbarutso ya jenoside. Mu buhanga buhanitse n’umutuzo uzanzwe uranga uyu mwarimu wa Kaminuza muri Canada, Dogiteri Basabose arabaza ibibazo ku mateka ya jenoside n’urugamba rw’Inkotanyi, abarokotse jenoside akenshi bibaza ariko badatinyuka kuvugaho mu ruhame.

Dogiteri Basabaose arasoza ubutumwa bw’umuryango Igicumbi -Ijwi ry’abarokotse Jenoside asaba abayobozi mu mazina yabo gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke n’akarengane abarokotse jenoside bamwe bakomeje kunyuramo mu maboko ya Leta ivuga ko yabarokoye.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s