
Photo/umuseke: Ahashyinguye abishwe muri Jenoside ku rwibutso rwa Kigali mbere gato y’uko bashyira indabo ku mva zabo
Uyu munsi itariki 7 Mata 2015, u Rwanda n’amahanga bibutse jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21. Ubutumwa bwatanzwe bwiganje ku zihe ngingo? Ni ibiki bidasanzwe mu mitegurire byagaragaye ugereranyije no kwibuka ku nshuro ya 20 n’izindi nshuro zabanje?
1.Nta mihango rusange yatumiwemo abaturage basanzwe yateguwe ku rwego rw’igihugu.
Byari bimenyerewe ko imihango yo gutangiza kwibuka itegurwa muri Stade amahoro, abaturage barenga ibihumbi 20 batuye mu mujyi wa Kigali bakahateranira igihe kirenga amasaha atatu. Muri uwo mwanya abahanzi batandukanye batambutsa indirimbo n’imivugo kuri jenoside. Haba kandi umwanya wo kumva ubuhamya bw’uwarokotse jenoside. Uyu munsi umuhango wo gutangiza kwibuka wabaye mugufi cyane umara hagati y’iminota 30-45. Uwo muhango wabereye ku rwibutso rwa Kigali, ugirwa no gushyira indabo kumva z’abazize jenoside bagera ku bihumbi 259,000 bahashyinguye, gucana urumuri rw’ikizere n’ijambo rya Perezida wa Repubulika. Witabiriwe n’abantu ugereranyije bari hagati ya 50 na 100 biganjemo abayobozi munzego nkuru z’igihugu n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Perezida w’umuryango IBUKA uhuje imiryango y’abacitse ku icumu n’ubwo nta jambo yagenewe, yagaragaye mubitabiriye uwo muhango kimwe n’abo bafatanyije kuyobora imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu mu Rwanda.
2.Abahagarariye abacitse ku icumu bahawe umwanya wo gushyira indabo ku babo
Bitandukanye n’ibyabaye mu kwibuka kunshuro ya 20 aho abacitse ku icumu n’imiryango yabuze ababo batemerewe gushyira indabo ku mva z’ababo, umuhango wa none ababuze ababo bamerewe gushyira indabo ku mva mu muhango wo gutangiza kwibuka. uku kubuza abacitse ku icumu gushyira indabo kubabo byari byanenzwe cyane n’imiryango iharanira inyungu zabo. Perezida wa Repubulika yabimburiye abashyira indabo ku mva, hakurikiraho ambassaderi uhagarariye abandi, ku mwanya wa gatatu hakurikiraho abahagarariye ababuze ababo. N’ubwo ari ibyo gushimwa ko uyu mwaka ababuze babo bahawe umwanya, uyu muhango wo gushyiraho indabo uracyakorwa amacuri. Benshi mu bacitse ku icumu basanga imiryango y’ababuze ababo ariyo iba ikwiye gushyiraho indabo ku ikubitiro hanyuma abayobozi n’abandi bagakurikira kuko baba baje gufata mu mugongo ababuze ababo no guha icyubahiro abagiye.
3. Gukoma amashyi mu gikorwa cyo kwibuka
Mu myaka 19 ishize byari bimaze kumenyerwa ko nta gukoma mu mashyi mu gihe cy’imihango yo kwibuka kabone n’ubwo ari Perezida wa Repubulika waba uri kuvuga ijambo. Mu muhango wa none abari bakurikiye ijambo rya perezida wa Repubulika bakomye amashyi inshuro zigera kuri ebyiri. Gukoma amashyi Perezida wa Repubulika avuga ijambo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 byibajijweho n’imiryango y’abacitse ku icumu ndetse bitera n’umwuka mubi kuko bamwe basanga bitari bikwiye. Bamwe mu bayobozi ba Leta baganiriye n’imiryango y’abacitse ku icumu bavuze ko gukoma amashyi byari igikorwa gihutiyeho kitari cyateguwe.
4. Nta Buhamya bw’uwacitse ku icumu bwagaragaye
Ntibyari bimenyerewe ko mu muhango wo kwibuka uwo ari wo wose haburamo umwanya w’ubuhamya. Uyu munsi mu gikorwa cyo gutangiza kwibuka uwo mwanya ntiwatanzwe. Abo twabajije bitabiriye imihango yo kwibuka hirya no hino mu gihugu batubwiye ko hamwe na hamwe abacitse ku icumu bahawe umwanya wo gutanga ubuhamya, ahandi uwo mwanya ntutangwe. Hari kandi abacitse ku icumu bavuga ko bategekwa kuvuga ubuhamya bushimangira cyane gahunda za Leta n’uburyo biyubatse gusa aho kuvuga ku musaraba banyuzemo, n’ibibazo by’insobe bikibugarije.
5. Mu mvugo-shusho u Rwanda nk’igihugu nirwo ”Victime” wa Jenoside
Bitandukanye n’ibyari bimaze kumenyerwa, Perezida wa repubulika mu ijambo rye ntaho yavuze ijambo ‘’abacitse ku icumu, cyangwa abarokotse jenoside’’ by’umwihariko abihanganisha. Abasesengura basanga Perezida wa Repubulika icyari kimushishikaje ari ukwerekana u Rwanda (Igihugu) nka ”Victime” wa jenoside kurusha abantu kugiti cyabo babuze ababyeyi, abana, abavandimwe n’inshuti. Mu ijambo ryamaze iminota 22, perezida wa Repubulika yibanze ku bibazo rusange by’igihugu, gupfobya jenoside, n’ubutabera. Perezida Kagame yanenze ibihugu bimwe uburyo byita kubakoze jenoside barimo FDLR ‘’bagafatwa nk’amata y’abashyitsi’’.
6. Nta Jambo IBUKA Yahawe
Ku nshuro ya mbere kandi mu myaka 21, ntabwo umuryango IBUKA cyangwa urundi rwego urwo ari rwo rwose ruhagarariye abacitse ku icumu rwahawe umwanya wo kugeza ijambo ku banyarwanda. Uyu mwanya ubusanzwe IBUKA iwukoresha mu rwego rwo gutanga ishusho y’imibereho y’abacitse ku icumu no gukora ubuvugizi kubibazo byugarije abarokotse jenoside yakorewe abatutsi. End
Inkuru yanditswe na Al. G
Categories: 21 st Commemoration, Reparations