Uyu munsi abayisilamu bizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr natekereje ku mpano idasanzwe umuyisilamu umwe yampaye igihe nk’iki mu myaka 25 ishize. Sinibuka neza itariki uyu mugabo yampereye iyi mpano ariko uwo munsi isoko rya Kinazi ryari ryaremye! Ni mu mpera z’ukwezi kwa munani, umwaka wa 1994.
Byari ibihe bigoye cyane hashize ibyumweru bike jenoside yakorewe abatutsi irangiye, nta mwenda, nta nkweto, nta babyeyi, inzu nakuriyemo barayisenye, inka z’iwacu baraziriye, ntabasha no gusubira ku matongo yacu. Umutekano wari utaragaruka neza.
Mu ma saa cyenda, saa kumi z’igicamunsi navuye mu nzu twari ducumbitsemo, ngana ku isoko. Iyo nzu nabanagamo na babyara banjye ndetse na mushiki wanjye, nayo ibyayo ni urwenya gusa gusa iyo mbitekereje ubu.
Yari inzu ubusanzwe yagenewe kuba ububiko bw’ imifuka y’amasaka n’ibishyimbo bitegereje kugurishwa ariko niyo twiberagamo. Ku irebe ry’umuryango hari handikishijeho ikara, amagambo ari mu nyuguti nini agira ati: ‘’iyi nzu yarafashwe’’! Abari mu Rwanda muri ibyo bihe nta gushidikanya ko iyo shusho muyibuka!
Ubwo navuye ‘’mu rugo’ ntembera ngana ku kibuga cy’isoko ridatwikiriye, aho nasanze Masudi, umuyisilamu wampaye impano ntazibagirwa. Ntabwo yari anzi. Nanjye ni ubwa mbere nari mubonye.

Inkweto za kamba mbili/Photo/europeana collections.
Masudi yari yambaye akagofero k’abayisilamu gafite ibara ry’umweru harimo uturongo tw’umukara dutambitse. Uwo mugabo w’igikara wari mu kigero cy’imyaka nka 40, yacuruzaga ibintu bitandukanye, byose birambuye kuri shitingi hasi. Inkweto za plastiki, intambi z’udutara twa peterori, amasogisi, ibitambaro abagore batega mu mutwe n’ibindi. Nabonaga ari umukire cyane! Kandi koko yari mu bakomeye muri iryo soko kuko abandi bacuruzi baramburaga hasi ku mifuka yacitse ibicuruzwa byabo bibarirwa ku mitwe y’intoki.
Masudi yabonye akana ko mu kigero cy’imyaka 10, kambaye ibirenge gusa , n’ivumbi rigera mu mavi, aterura umuguru w’inkweto za kamba-mbili zifite ibara ry’ubururu ahereza ako kana! Akana kamubwiye ko nta mafaranga gafite, maze Masudi akareba mu maso, ahari agira impuhwe. Aragasubiza ati: ‘’ndabizi’’. Zitware nziguhereye ubuntu.
Ako kana k’imyaka 10 icyo gihe, ubu ni umugabo w’imyaka 35, wubatse uri kwandika iyi iyi mirongo! Iyo mpano idasanzwe na magingo aya, nyuma y’imyaka 25 yankoze ku mutima, uko mbonye abayisilamu bo mu Rwanda ndabyibuka.
Amaze kumpereza izo nkweto, icyo gihe zaguraga amafaranga nka 200 cyangwa 300, namanutse niruka n’ibyishimo byinshi nanga guhita nzambara ngo ntazanduza.
Naherukaga kwambara inkweto ababyeyi banjye bakiriho. Kuva ubwo izo Kamba-mbili zanjye nazirazaga ku musego uko mbyutse nkaziteraho akajisho!
Abayisilamu bose mbifurije umunsi mukuru mwiza! Murakagira ibyo mutanga n’ibyo musigarana. Eid Mubarak! End.
By Albert Gasake
Categories: Be Inspired, Opinion, Survivor stories
Iyi nkuru irashimishije, kumva ko hali abantu bagiraga impuhwe nyuma yo kubona ibyabaye iwacu bitanga icyizero. Urakoze kutubwira iyi nkuru.
Ngo amenyo ni amabuye, biransekeje kubabalira kambambili ngo zitandura. Aliko birumvikana muli icyo gihe.
LikeLike
Urakoze, Immaculee, gusoma no gufata akanya ugusiga comment. Bitera courage burya uwanditse!
LikeLike
Burya kwibuka gushima ni ubupfura.
Nawe rero, uzashakishe uwaba akomoka kuri Massudi, umwiteho, noneho agasozi katereye inka kamanuke iyindi.
LikeLiked by 1 person
Niko bimeze rwose umunsi nagiye i Kinazi nzabaririza kwa Masudi.
LikeLike
Iyinkuru ndayikunze cyane iranshimishije, yenda gusa ni iyambayeho. Nyuma ya Genocide hari umwarimu wa primaire wafashe gahunda yo kujya ankoresha cours du soir kubuntu ntishyura nigiceri cyifaranga kuko uwakanyigishije bari bamaze kumwica. aho hari mumwaka wa 94 ubwo amashuri yatangiraga. Yatumye nkunda imibare kurugero rudasanzwe bimviramo kwiga statistics. Iyo ngiye mu Rda simvayo ntamusuhuje.
Ndamusabira umugisha ku Mana!!!
LikeLiked by 1 person