Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishiboye bo mu Murenge wa Mamba ho mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo bahangayikishijwe no kuba inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4 bagenewe na FARG atabagezeho. Buri mwaka umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta agaragaza akayabo k’amafaranga y’abacitsed ku icumu anyerezwa cyangwa akoreshwa ibindi atagenewe.
Manirareba Frank Emmanuel, Umuyobozi w’Umuryango ushinzwe kurengera inyungu z’abarokotse jenoside (IBUKA) mu Murenge wa Mamba yatangarije Imvaho Nshya ko ayo mafaranga ari ayo FARG yabageneye mu mwaka wa 2012, ubwo bamaraga guhugurwa maze bagategura imishinga yateza imbere abagenerwa bikorwa.
Ati “Twarategereje turaheba, mu mashyirahamwe ane yohererejwe amafaranga y’igishoro, itsinda rimwe gusa ni ryo ryayabonye, ariko abandi amaso yaheze mu kirere.”
Uwimpaye Donatille, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage atangaza ko amafaranga yari agenewe abo bantu Akarere kayohereje kuri konti y’Umurenge wa Mamba, ariko baza kumva ko atageze ku bo yari agenewe.
Ati “Ntibyadushimishije nyuma yo kumenya ko amafaranga atageze ku bagenerwabikorwa. Icyakora twashyizeho itsinda rishinzwe ubugenzuzi kugirango tumenye irengero ryayo, ku buryo uzagaragara ko abifitemo ruruhare azabihanirwa.”
Nyirimanzi Gilbert wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba ubwo ayo mafaranga yoherezwaga kuri konti (ariko ubu akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa) yabwiye Imvaho Nshya ko Akarere kohereje amafaranga menshi kuri iyo konti ariko ntihatangwa amabwiriza y’ibyo azakoreshwa.
Bede John Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba yatangarije IGIHE ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu bindi ariko bakaba bagishakisha ibyo yakoreshejwemo, ariko ahakana ko yaba yarariwe nk’uko bamwe babikeka.
Ati “Uyu Murenge wagiye usimburanaho n’abayobozi benshi, ariko koko ayo mafaranga yaroherejwe ariko ntituramenya aho yakoreshejwe. Gusa turimo gufatanya n’Akarere ngo tumenye icyo yakoreshejwe, tunashakisha aho twakura andi tukayabaha. Gusa ntago yariwe.” end
Inkuru yasohotse bwa mbere mu Igihe.com
Categories: Survivors welfare