Ahagana mu ma saa kumi z’igitondo cyo ku wa 13 Mata 2015, mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama mu Kagari ka Pera mu Mudugudu wa Kinamba, umugore warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 witwa Solina Mukantagozera yasohotse ajyanye umwana we kwiherera afatwa n’abantu babiri nyuma yo kumubaza urutonde rw’abandi bacitse ku icumu baramuzirika amaguru n’amaboko, bamukubita mu mutwe bashaka no kumufata kungufu avuga ko arwaye SIDA.

Foto ya Mukantagozera, ubu urwariye mu kigo nderabuzima cya Bugarama
Ubwo Kigali Today yamusangaga ku kigo nderabuzima cya Bugarama aho arwariye, Mukantagozera yavuze ko abo bantu bamufashe umwe yari yipfutse mu maso undi yisize amafu mu maso ku buryo bwo kwiyoberanya.
Ngo babanje kumubaza niba yabamenye nawe ababwira ko atabazi, nyuma y’aho batangira kumubaza amazina y’abarokotse Jenoside batuye muri uwo murenge bari bafite ku gapapuro we akababwira ko atabazi, mu gihe yakomezaga guhakana avuga ko atabazi bahise bamubwira ko bagiye kumwica bahita bamukubita urukweto bari bafite banamubwira ko bagiye kumufata ku ngufu.
Abonye bagiye kumwangiza yahise ababwira ko n’ubwo bagiye kumuhohotera ngo abana n’ubwandu bamubaza n’iba ajya afata imiti nawe ababwira ko amaze iminsi myinshi, ku bw’Imana baratinya ntibamufata ku ngufu.
Bahise bagira uburakari bukabije bavuga ko bagiye kumukubita icyuma cya ferabeto (fair à Beton) bari bafite niba atababwiye ko azi abo barokotse Jenoside, ababwira ko abazi atangira kubabwira amazina amwe n’amwe yabo.
Umwe muri abo bagizi ba nabi yahise abwira uyu mugore ko bari bamaze iminsi bamutegereje ngo asohoke kandi ko ngo bari baramwandikiye urwandiko rubimumenyesha ariko akaba yarabasuzuguye. Uyu mugore ngo yahise ababwira ko atigeze abona urwo rwandiko.
Nyuma yo gusiga bamuziritse bamubujije guhuruza bageze hirya gato ahita avuza induru ari nabwo abaturanyi bamutabaraga bagasanga aziritse amaboko n’amaguru. Abaturanyi bamuzituye basanze mu maguru ye harimo udupapuro twanditseho ngo “Hu”, akandi kanditseho “Tutsi”.
Gusa uyu mugore ngo yari amaze iminsi acyurirwa n’umugabo witwa Habimana ndetse akaba yarabitanzeho amakuru ku buyobozi. Mu minsi ishize uyu mugore ngo yasabwe amafaranga yo gufasha abarokotse Jenoside kandi nawe abarimo binagaragara kandi ko atishoboye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Bugarama, Nyiragaju Janvière avuga ko imyifatire bari kugaragaza muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi uteye isoni, ariko bitagomba kugarukira aho.
Urugendo rwo kwamagana ihohoterwa ry’abacitse ku icumu
Yasabye abaturage kwikuraho isura mbi bakomeje kwambikwa na bagenzi babo kandi yasabye bakihutira gutanga amakuru abakora ibyo bintu bagafatwa.
Yakomeje avuga ko ejo ku wa kabiri tariki ya 14 Mata 2015 hateganyijwe urugendo rwo kwamagana ibyo bikorwa bibi.
Abaturage bo bavuga ko ibi bintu bibabaje mu bihe nk’ibi bakavuga ko hakwiye kujya habaho irondo rifasha mu gucungira abarokotse Jenoside umutekano cyane cyane mu bihe byo kwibuka Jenoside kuko baba bamerewe nabi muri uyu murenge.
Kugeza ubu abakoze ayo mahano ntibarafatwa, icyakora umwe uri mu bakekwa uzwi ku izina rya Kazungu niwe uri mu maboko ya Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent Hitayezu Emmanuel yavuze ko abahohoteye uyu mugore bari gushakishwa.
kuva igikorwa cyo kwibuka Jenoside cyatangira mu Murenge wa Bugarama hamaze guhohoterwa Abarokotse Jenoside batatu barimo uyu Mukantagozera, uwatwikiwe ikiraro n’undi wakubiswe.
Hari kandi undi mugabo ubu uri mu maboko y’ubugenzacyaha wavuze ko “Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda”. End
Inkuru ya Kigali Today. Yasubiwemo hano na Al.G