Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma baravuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda ari ngombwa ariko ngo babangamiwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babatoteza mu kubakorera ibikorwa by’urugomo.
Abarokotse Jenoside b’i Rukumberi bavuga ko abantu bajya mu mirima yabo bakabatemera imyaka ndetse bakaroga n’amatungo. Ibi bintu ngo babona ko bishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge muri Rukumberi.
Umwe muri abo barokotse Jenoside yagize ati “Nka njye nagerageje gukora umushinga wo guhinga urutoki ariko baraza bakitemera, mbese bakora uko bashoboye kose ngo badusubize inyuma.”
Undi mugenzi we yongeraho ko inka ze bazimennye amaso, ndetse bakaroga amatungo. Abarokotse Jenoside bakavuga ko ari ubugome, kandi ngo abafatirwa muri ibyo bikorwa iyo bajyanywe ku murenge bafungwa ijoro rimwe bagataha iwabo.
Icyifuzo cy’aba baturage ngo ni uko bahabwa umutekano uhagije kugira ngo na bo bakomeze basheke uko barushaho kwiteza imbere mu mudendezo ndetse n’abakora ubwo bugome bakabihanirwa.
Umuyobozi w’umurenge wa Rukumberi, Egide Hanyurwimfura we atangaza ko mu gihe gito awamazemo ngo ibibazo nk’ibi nta byo arabona ngo byagiye biba mu myaka yashize dore ko we yahageze mu mpera z’umwaka ushize wa 2014.
Aragira ati “Kuva nagera hano icyo kibazo nta cyo ndabona, nta we ndabona wahohotewe birashoboka mu myaka ishize ko byagiye bibaho nkihagera narabajije menya amakuru y’uyu murenge, byagiye bibaho ariko ubu nta byo ndabona.”
Abarokotse Jenoside muri Rukumberi bavuga ko ubumwe n’ubwiyunge bushobora kugorana mu gihe bagitotezwa n’abagize uruhare muri Jenoside. End
Inkuru yanditswe na Elia BYUKUSENGE
Categories: Murder and killing of survivors, Survivors security