Umutangabuhamya wa Kabiri mu rubanza rwa Charles Bandora yavuze ko uyu mugabo yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko yamwiboneye mu gitero cyagabwe ku Kiliziya cya Ruhuha mu cyahoze ari Komine Ngenda, ubu ni mu Karere ka Bugesera.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 23 Nzeri, umutangabuhamya yahaswe ibibazo mu gihe cy’amasaha arenga ane mu Rukiko rukuru, asobanure neza ibyo yabonye n’ibyo yumvise ku ruhare rwa Bandora mu bwicanyi bwakorewe muri iyi Kiliziya.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko yiboneye n’amaso ye Bandora aza mu bantu b’imbere bagabye igitero. Kugira ngo yerekane neza ko yamwiboneye, yavuze ko Bandora yari yambaye ikabuturu ngufi y’umweru, umupira w’amaboko magufi n’ingofero afite n’akaradiyo mu ntoki.
Ku bijyanye n’uruhare yagize mu iyicwa ry’abantu, uyu mutangabuhamya wakoze mu ikusanyamakuru mu Nkiko Gacaca, yagarutse ku buhamya bwagiye butangwa muri Gacaca abuhuza n’ibyo we yiboneye, yerekana ko nta shiti Bandora yahamwa n’ibyaha cya jenoside
Umutangabuhamya yanavuze ko hari inama y’abanyamuryango ba MRND yabereye kwa Bandora kuwa 7 Mata 1994, ahagana saa moya na saa mbiri z’ijoro. Yavuze ko Interahamwe zayivuyemo zigamba ko bayiteguriyemo uko Abatutsi bose bagombaga gutsembwa. Yavuze ko yiboneye n’amaso ye bandora yinjira muri iyo nama, kandi ko yazanywe n’akamodoka ke ko mu bwoko bwa ‘Samurayi’ kari kanditseho ‘MRND’.
Mu gihe cy’aya masaha arenga ane, uyu mutangabuhamya yabajijwe ibazo byinshi aho yanatanze amakuru y’uko ubundi Bandora yari asanzwe abanye neza n’abaturage, ariko ko ngo yaje guhindurwa no kwijandika mu bya politiki, atangira kwanga urunuka Abatutsi.
Bandora mu bibazo yagiye abaza uyu mutangabuhamya nawe akamusubiza, hari aho bageragaho bakerekana ko baziranye kuri byinshi mu byo bavugaga. Urugero ni nk’aho umutangabuhamya yavuze ko kwa Bandora uretse za ‘mitingi’ hanaberaga ibitaramo bikomeye kandi ko ari ho abaturage bose bamenyeye ‘Orchestre Impala’, nuko Bandora aramwenyura agaragaza ko abaye nk’uwishimira uru rwibutso azunguza umutwe aseka avuga ko ‘ari byo koko’.
Ariko mu bindi bibazo, Bandora yagaragazaga ko ari umwere, umutangabuhamya agambiriye gusa kumubeshyera ko nta makuru afatika y’ibyo avuga azi, agahamya ko hari aho umutangabuhamya atera urujijo mu buhamya bwe yivuguruza. Ibi ariko umutangabuhamya yabiteye utwatsi avuga ko yari asanzwe akora akazi ko gucuruza imyenda, banaturanye, bityo ngo aramuzi neza ntacyo yamubeshyera.
Mu gusoza, urukiko narwo rwafashe umwanya wo kubaza umutangabuhamya waje gushimangira ko ububasha Bandora yari afite bwarutaga kure ubw’uwari Burugumesitiri muri icyo gihe. Yavuze ko Bandora yari afite akabari gakomeye, aziranye n’abacuruzi b’aho bose, ko mu gihe cya Jenoside yahaga amabwiriza Interahamwe, afite uburyo bw’imikoranire n’abasirikare.
Umutangabuhamya yerekanye ko ubu bubasha bwose ari bwo yifashishije mu gutsemba imbaga y’abaturage bari hagati ya 500 na 600 biciwe kuri Paruwasi y’iyi Kiliziya ya Ruhuha, aho ngo imodoka za benshi muri aba bacuruzi harimo n’iza Bandora zakoreshejwe mu gutunda imirambo zikanatwara Interahamwe kwica mu yandi masegiteri.
Charles Bandora w’imyaka 60 yafatiwe muri Norvège. Akurikiranyweho uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi. Ashinjwa cyane cyane uruhare mu gitero cyo kuri Paruwase ya Ruhuha, n’ubundi bwicanyi bwabaye muri aka gace hagati y’itariki ya 7 na 13 Mata 1994.
Abandi batangabuhamya bazumvwa kuwa 29 Nzeri, abandi bazongere kumvwa mu matariki yo guhera kuwa 13 Ukwakira gukomeza.
richardirakoze@igihe.rw
Posted and edited here by Albert Gasake
Categories: Uncategorized