Genocide fugitives

Habuze ubushake bwa politiki ngo abajenosideri ruharwa bafatwe

fugitives

Nubwo hashize igihe umunyemari Kabuga Felicien na bagenzi umunani bashakishwa kubera uruhare bashinjwa muri jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA n’Urukiko rwa Arusha byatangaje ko gufatwa kwabo kwakomwe mu nkokora n’ibura ry’ubushake bwa politiki z’ibihugu bimwe.

Kuwa 25 Nyakanga i Kigali, u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR)na Polisi mpuzamahanga byatangije gahunda y’ubufatanye mu guhiga bukware abantu icyenda, ku isonga hari Kabuga Felicien.

Mu kiganiro cyabanjirije itangizwa ry’icyo gikorwa cyo guhiga bukware no guhemba uzatanga amakuru yafatisha Kabuga Felicien na bagenzi be 8, mu bibazo byabajijwe inzego z’u Rwanda, Amerika, ICTR na Polisi mpuzamahanga (Interpol) byibanze cyane ku kumenya impamvu aba bagabo badafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

Umuyobozi wa Ibuka, Prof Dusingizemungu, yashimye inzego zitandukanye zagize icyo zikora mu kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 20 ishize, gusa agaragaza ko bikibabaje kuba nyuma y’iki gihe cyose hari abari ku isonga mu gutegura no gukora Jenoside bakidegembya ndetse bagakora ishoramari mu bihugu by’Afurika.

Prof Dusingizemugu avuga yatunze agatoki bimwe mu bihugu by’Afurika nka Malawi, Kenya, Zimbabwe, Zambia bikibura ubushobozi n’ubushake bwa politiki ku buryo usanga bikiri indiri y’abakoze Jenoside baboneramo umudendezo.

Yagize ati “Ibihugu byinshi by’Afurika bibura imbaraga n’ubushake bwa politiki mu gukurikirana abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku buryo usanga babayeho mu mudendezo, bagatembera ndetse bagakora ishoramari.”

Ubushake bwa Politiki mu kudindiza ifatwa ry’aba bagabo kandi ryagarutsweho n’Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, Hassan A. Jallow, wavuze ko mu myaka 20 ishize uru rukiko rwishimira akazi rwakoze karimo guta muri yombi abakurikiranweho Jenoside basaga 90, ariko hakaba hakiri abagabo 9 barimo na Kabuga batarafatwa ku mpamvu zirimo n’ubushake bwa politiki z’ibihugu bimwe na bimwe.

Yagize ati “Twe dushingira ku bushake bwa za leta ku guhagarika abo twashyiriyeho impapuro zibafata bakabadushyikiriza, ariko nk’uko mwabyumvise ko hari ibihugu bibura ubushobozi, hakaba n’ikibazo cy’ubushake bwa politiki, ibyo bikaza no mu mpamvu zatumye hari abadashobora gufatwa.”

Ambasaderi Stephen J. Rapp wo muri Deparitoma ishinzwe ubutabera Mpuzamahanga yavuze ko gufata abanyabyaha bakomeye nka Kabuga na bagenzi be bisaba ubufatanye bw’ibihugu no guhanahana amakuru, ari nabyo bikubiye muri gahunda nshya yashyizwe ahagaragara yo kubahiga bukware.

Ambasaderi Rapp yavuze ko Amerika itazatezuka na rimwe ku mugambi wo guhiga aba bagabo 9 baza ku isonga mu gutegura no gukora Jenoside bayobowe na Kabuga , ndetse yibutsa ko nubwo imyaka 20 ishize ishobora kugaragara nk’aho ari myinshi, ariko ngo icyaha gikomeye ntigisaza kuko hari n’abakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu mu 1945 bagishakishwa kugeza ubu.

Muri uru rugamba rwatangijwe rwo guhiga aba bagabo, Felicien Kabuga, Protain Mpiranya na Ladislas Ntaganzwa bafatwa nk’ ‘ibifi binini’ , kandi mu gihe cyose bagihumeka bagomba gufatwa nta kabuza.

Uretse aba, kuri lisiti y’abahigwa banashyiriweho igihembo cy’amadolari y’Amerika agera ku bihumbi 5000 haragaragara Bizimana Augustin, Kayishema Fulgence, Sikubwabo Charles, Ntaganzwa Ladislas, Ndimbati Aloys, Ryandikayo Charles na Pheneas Munyarugarama, nabo baza ku isonga mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Interpol kimwe n’izindi nzego ziri gukwirakwiza impapuro zirimo amafoto y’aba bagabo uko ari 9 kugira ngo umuntu wese cyangwa igihugu gifite ubushake bwo gushyigikira ubutabera, gishakishe mu buryo bushoboka bwose amakuru y’aba bagabo. Ends

Source: Igihe.com

 

Leave a comment