Mu ijambo rye, Dr. Filipo Basabose, umuyobozi w’ishyirahamwe Igicumbi, arasesengura amateka ya jenoside n’ingaruka zayo ku bacitse ku icumu mu magambo atomoye, ariko abenshi dukunda kuvugira mu matamatama!

Uyu mwarimu wa kaminuza muri Canada, agaruka ku bintu 5 ahamya ko byahumye amaso abatutsi bari mu gihugu, ntibabashe gusoma neza ibimenyetso bya Jenoside yategurwaga.

Dr. Basabose aragira ati:

  1. Twizeye ko imishyikirano yaberaga Arusha igiye kurangiza intambara amahoro akaboneka
  2. Twizeye imbaraga z’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu kurwanya ubuhezanguni bwa MRND na CDR.
  3. Twizeye imbaraga inkotanyi zari zimaze kugaragaza n’icyizere zahaga abatutsi bazigeragaho zibizeza ko hagize ikiba zabatabara.
  4. Twizeye amahanga yari yaratangaje ko icyago gishoboka ikibona ndetse n’ingabo zayo (UN)zari mu Rwanda
  5. Twizeye abaturanyi twumvaga ntacyo dupfa nubwo twari tuzi amateka, ku buryo babyuka bagaterura imipanga bakadutemagura.

Ku munota wa 29‘, Dr. Basabose anenga bikomeye uburyo abacitse ku icumu bibasirwa mu itangazamakuru mu Rwanda nk’itsinda. Basabose atanga urugero rw’ikiganiro cy’umunyamakuru uzwi cyane witwa Mutesi Scovia na Samuel Mutungirehe bumvikanye bikoma abacitse ku icumu ngo ”kuba bararokowe n’inkotanyi ariko bakanga bakaba ikibazo ku gihugu”. Ngo n’ubwo baba bicwa ntibakwiye ”kurwanya ababarokoye”. Icyo kiganiro cya Scovia wakibona hano kuva kumunota wa 15 kugera ku munota wa 22.

Muri iri jambo, Dr. Basabose asesengura kandi uburyo iyo indege idahanurwa, jenoside itari kugenda uko yagenze, bityo uwayihanuye ngo akaba ataragiriye nabi abari mu ndege gusa, ahubwo ko yanashyize mu kaga abatutsi bari mu gihugu abigambiriye. Dr. Basabose ashimangira ko ibyo bitavanaho cyangwa ngo byoroshye uruhare rw’abahutu bakoze jenoside nk’uko bamwe bajya babyitwaza.

Reka nsoreze ku kandi kantu nakunze mu ijambo rya Dr Basabose. Yavuze ko iyo abantu bubashye ubutegetsi, aho kubaha amategeko n’umutima-nama wabo, ntakibuza amahano. Iyo inyungu z’abo bategetsi zijyanye abaturage gukora amahano, kuyakora byitwa gukunda no gukorera igihugu, bityo abaturage bakabiyoboka. Basabose arabaza ati: “Ese abanyarwanda mwumvira amategeko n’umutima-nama wanyu cyangwa mwumvira ubutegetsi?” Ends

Leave a comment

Trending