Bamwe mu banyamulenge bakomeye banditse ibaruwa ifunguye mu ntangiriro z’icyi cyumweru biyama u Rwanda. Aba bagabo bavuga ko nta bubasha bahaye igihugu icyo aricyo cyose bwo kuvugira abanyamulenge cyangwa kwitwaza izina ryabo mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.

Muri iyo baruwa y’amapaji abiri yanditse mu rurimi rw’igifaransa abanyamulenge baravuga ko urugomo n’ amagambo y’urwango akoreshwa n’abanyecongo bagenzi babo bayazi, ariko bashimangira ko icyo ari ikibazo kibareba nk’abanyekongo ubwabo. Abo banyamulenge bongeraho ko mu babakorera urugomo harimo n’imitwe iterwa inkunga n’u Rwanda. Imwe muri yo ni umutwe w’abarundi witwa Red Tabara wishe ukanasenya imihana myinshi y’abanyamulenge bazira ko baba barakiriye abagize P-5, igizwe n’ amashyaka nka RNC n’andi arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Aba banyamulenge barasaba u Rwanda kureka kwivanga mu makimbirane y’abanyecongo hagati yabo no guhagarika ubushotoranyi bwa M-23 yitwaza izina ry’abatutsi bo muri Congo. Aba bagabo barashimira ijambo Perezida Félix Tshisekedi yavuze icyumweru gishize, ashimangira ko abanyamulenge ari abanyecongo nk’abandi ndetse ko harimo benshi batakaje ubuzima bwabo barinda ubusugire bwa Congo- Kinshatsa.

Muri iryo jambo rigufi wasanga hano Tshisekedi aravuga ati: Ndambiwe amagambo avangura abanyamulenge n’abatutsi bo muri Congo…bituma u Rwanda rubona urwitwazo rwo kubagira ibikoresho by’intambara yo guhungabanya Congo.

Ibaruwa isoza, abanyamulenge bayanditse berekana ko hari icyuho hagati y’ijambo rya Tshisekedi n’ibikorwa n’inzego z’umutekano n’ubutabera bya Congo kuko badahana abakora ivangura Perezida Tshisekedi ubwe yamaganye. Iyi baruwa irasaba ko abagize uruhare mu kuvuga amagambo y’u rwango bakurikiranwa no guta muri yombi abantu bashingiye ku isura yabo bigahagarara.

Related post: When History Repeats Itself: Rwanda, Congolese Tutsi, and the Scars of Genocide

Iyi baruwa ni ikindi kimenyetso ko abanyamulenge benshi bamaze gusobanukirwa uburyarya bwa Perezida Kagame wigararagaza nk’umucunguzi w’abatutsi bo muri Congo nyamara akurikiye inyungu ze bwite muri icyo gihugu. Ends

Leave a comment

Trending