Muri ubu butumwa bwasohotse none tariki 1/1/2024, Dr. Filipo Basabose, umuyobozi w’ishyirahamwe Igicumbi: Ijwi ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, arihanganisha by’umwihariko umubyeyi Mukangemanyi Rwigara, ubyara Anne Rwigara, n’abandi bana basigaye muri uyu muryango ukomeje gutotezwa n’ubutegetsi mu Rwanda.

Dr. Basabose aravuga kandi ubutwari n’icyuho kitagira ingano Anne Rwigara, wari umwe mu bagize Igicumbi, asigiye iri shyirahamwe, n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Anne Uwamahoro Rwigara yitabye Imana ku itariki ya 28 z’uku kwezi, mu cyo umubyeyi we yabwiye BBC ko ari “urupfu rw’amayobera” kuko atari arwaye.

More about this story in English:

1. https://thekenyatimes.com/latest-kenya-times-news/family-recalls-last-moments-of-rwandas-opposition-figure-anne-rwigara/

2. https://newscentral.africa/rwandas-opposition-figure-anne-rwigara-dies-at-41/amp/

Leave a comment

Trending