Guest post by Louis Rugambage: 𝗥𝘂𝗵𝘂𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗺𝘂 𝗺𝗮𝗵𝗼𝗿𝗼 𝘆’𝗨𝗵𝗼𝗿𝗮𝗵𝗼 𝗙𝗔𝗨𝗦𝗧𝗜𝗡 𝗧𝗪𝗔𝗚𝗜𝗥𝗔𝗠𝗨𝗡𝗚𝗨 𝗮.𝗸.𝗮. 𝗥𝗨𝗞𝗢𝗞𝗢𝗠𝗔.

Nakumenye imiryango yacu iri mu mazi abira. Ababyeyi bacu barirukanwe ku mirimo, barafungwa, bicwa urubozo, bamwe bagwa mu munyururu, duhabwa akato, duhutazwa n’ubutegetsi bubi mu ngo zacu no mu mihanda.
Twagiramungu, wabaye uwa mbere waranguruye ijwi ubwira Ikinani n’akazu ke uti “rwana n’abo urwana nabo, abo ufunze kandi utoteza si ibyitso, abo wikoma si inzoka si n’abagome, ni inzirakarengane z’Abanyarwanda uhora uko bavutse”.
Wongeyeho uti “Kinani ca akenge kuko abo uhonyora urabajugunya mu minwe y’abagutera utabizi”, usubizaho uti “kandi gira bwangu ujye mu mishyikirana nabo ugihagaze kuko nutinda uzajya kubinginga upfukamye”. Byose bwarakeneye biraba.Ibyo igice kimwe cy’Abahutu cyarabikwangiye uhindurwa umwe muri twe, umugambanyi, inyangarwanda n’icyitso, inyenzi.
Abo bahutu ntibumvaga ukuntu umukwe wa Kayibanda ka PARMEHUTU, uyu twakuze tubwirwa ko Kinani yatwamuruyeho araye ari butumare yahagarara ku Batutsi.
Nyuma bakumariye umuryango, bawuziza ukuri n’ubutwari bwawe. N’ubu utashye witwa umwanzi w’igihugu, ubyitwa na bamwe wamaraniye ngo batahe nk’abana b’u Rwanda.
Ni wowe ubwawe waciye ko Inkotanyi zitwa Inyenzi n’andi mazina mbere yo kujya mu mishyikirano, bahinduka Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gutaha iwabo.
Mu masaziro yawe wishwe n’agahinda k’ibibi wakorewe n’Abanyarwanda watangiye byose ngo bisanzure, bituma wajyaga uteshuka ku ijambo ariko sinarota ngucira urubanza.
Bakwange cyangwa bagukunde, ugiye utagambaniye urwakwibarutse, utashye kigabo kandi wemye. 𝗨𝗵𝗼𝗿𝗮𝗵𝗼 𝗮𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗲 𝗸𝗮𝗻𝗱𝗶 𝗮𝗸𝘂𝗱𝘂𝗵𝗲𝗺𝗯𝗲𝗿𝗲.
Yanditswe na Louis Rugambage, Taliki 2, Ukuboza, 2023.






Leave a comment